Kuri uyu wa gatanu, MTN Rwanda muri Promosiyo yo gushimira abakiliya bayo yise “MTN Damarara” umunyamahirwe Shumbusho Adrien w’imyaka 30, utuye mu karere ka Gsabo mu murenge wa Kimironko yegukanye imodoka yo mu bwoko bwa PRADO TOYOTA ifite agaciro ka miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda. “MTN Damarara” imaze amezi atatu. Guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) […]Irambuye
Buri kwezi muri AZAM Rwanda Premier League, hagaragaramo impano z’abakinnyi benshi bitwara neza. Umuseke ugiye kujya utora uwahize abandi mu kwezi. Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo hatangizwa ku mugaragaro shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Ikinyamakuru Umuseke kigiye kujya gitora umukinnyi w’ukwezi, ashimirwe umusaruro mwiza yahaye ikipe akinira mu kwezi. […]Irambuye
Episode 21 ……James – “Nta kibazo reka nze murebere imyenda yo kurarana mujyane ni aho mu gitondo!” Ubwo twese twarasetse bya hatari ubundi Sosos ahita ahaguruka asezera James, nanjye ubwo nari ngiye guherekeza. Nahise njya inyuma y’uwo mwana w’umukobwa sinari nanabonye n’uko ateye mu bice by’inyuma bigize umubiri we! Nk’umusore uwo ni we mwanya nari […]Irambuye
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutwara amaraso hakoreshejwe utudege duto tutagira umupilote “drone”, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, avuga ko utu tudege tuzakuraho imbogamizi yo kugeza amaraso mu duce tumwe tw’igihugu byari bigoye kugeramo mu nzira isanzwe. Uyu muhango wabereye i Muhanga hamwe mu hazaba hakorerwa imirimo itandukanye […]Irambuye
Mu kiganiro gisobanura imwe mu myanzuro yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 12 Ukwakira 2016, Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire nirujyaho ruzakemura ikibazo cy’imanza z’ibirarane zashobora kumara imyaka mu rw’Ikirenga zitaburanishijwe. Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, […]Irambuye
Nyuma y’ikiganiro cyatumijwe na FERWAFA, kigahuza abayobozi ba APR FC na Rayon sports, kirangiye Emmanuel Imanishimwe yemerewe gukinira APR FC, ariko Rayon sports ikishyurwa 3 200 000frw. Kuri uyu wa kane tariki 13 Ukwakira 2016, nibwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bwahuje amakipe abiri yari afitanye ibibazo by’abakinnyi. Imanishimwe Emmanuel wasinyiye Rayon sports […]Irambuye
Kuri uyu wa kane abayobozi ba Koperative zo kubitsa no kuguriza Imirenge SACCO mu Rwanda hose, bahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) baganira ku mutekano w’amafaranga abikwa muri za SACCO. Umuyobozi wa RCA, Appolo Munanura yabwiye abayobozi ba SACCOs ko umutekano wazo ari ngombwa kuko ari ahantu habikwa amafaranga y’Abanyarwanda kandi menshi […]Irambuye
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yasabye abayobozi bose ba Leta bari bagenwe kuzitabira ibirori byo gutambagiza umuriro w’ubwigenge (Mwenge wa Uhuru), bizaba kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira mu karere ka Bariadi mu Ntara ya Simiyu, kutazabyitabira kandi abari bamaze guhabwa amafaranga ya ‘mission’ bakayasubiza. Itangazo ryasohowe ku wa gatatu tariki 12 […]Irambuye
Ubwo komisiyo ya Sena yasuraga Akarere ka Huye, kuri uyu wa 12 Ukwakira, Senateri Prof Karangwa Chrisologue, yibukije abahinzi ko batagomba kujya bategereza ko bashaka imbuto n’amafumbire ari uko igihe cy’ihinga kigeze, ababwira ko bakwiye kujya bitabira gushaka imbuto kare, bityo igihe cyo guhinga kikagera baramaze kwitegura byose mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Mu […]Irambuye
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, David Donadei wayivuyemo nabi asheshe amasezerano, ubu akaba atoza muri Maroc, arifuza kugaruka mu Rwanda. Mu makipe yifuza gutoza harimo APR FC, AS Kigali, Police FC cyangwa gusubira muri Rayon Sports na byo ngo arabyifuza. Tariki 14 Nzeri 2016 ni bwo Rayon Sports yatangaje Umufaransa David Donadei nk’umutoza mukuru. […]Irambuye