Digiqole ad

Cassa Mbungo, Sam Timbe na Didier Gomes mu bashobora gutoza AFC Leopards

 Cassa Mbungo, Sam Timbe na Didier Gomes mu bashobora gutoza AFC Leopards

Abatoza bahatanira gutoza AFC Leopards

Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa n’abandi batoza barimo abatoje mu Rwanda, basabye akazi ko gutoza AFC Leopards yo muri Kenya.

Abatoza bahatanira gutoza AFC Leopards
Abatoza bahatanira gutoza AFC Leopards

Tariki 1 Nzeri 2016 nibwo AFC Leopards yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye uwari umutoza wayo, Ivan Jacky Minnaert.

Iyi kipe iri muri ebyiri zikunzwe kurusha izindi muri Kenya, ariko ntihagaze neza muri uyu mwaka w’imikino, iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 akina shampiyona ya Kenya.

Nyuma yo kumara igihe itozwa by’agateganyo n’umunya-Kenya Nicholas Muyoti, ubuyobozi burashaka umutoza mukuru uhoraho, nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi wa AFC Leopards, Daniel Mulé.

Daniel Mulé yagize ati “Ni byo koko turashaka umutoza mukuru. Turashaka umutoza uzadufasha kwitwara neza, kuko uyu mwaka ntiwatugendekeye neza.”

Yabwiye Umuseke ko umutoza uzatoranywa, agomba kuba amenyereye umupira w’amaguru wo muri Afurika, no mu karere Kenya irimo.

Ati “Ntituremeza umwe, ariko hari abamaze gusaba akazi, ubwo akanama kabishinzwe kazareba imyirondoro n’amateka yabo, ubundi dutoranyemo umwe.” 

Uyu mugabo yakomeje abwira Umuseke ko mu batoza basabye akazi harimo amazina azwi mu karere banatoje mu Rwanda.

Muri bo Cassa Mbungo André watoje Police FC, AS Kigali na Kiyovu sports, ahanganye na Didier Gomes da Rosa wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona iheruka muri 2013.

Undi ni Sam Timbe wahesheje ATRACO FC igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2009.

Aba batoza bazahangana n’umwongereza Stewart Hall watozaga AZAM FC yo muri Tanzania itwara CECAFA Kagame Cup ya 2015 n’Umufaransa Patrick Liewig n’Umunya- Serbia Popadic Dragan.

Daniel Mulé yahakaniye Umuseke amakuru avuga ko Kanyankore Gilbert Yaounde na we ari mu batoza bifuza gutoza AFC  Leopards.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish