Digiqole ad

Muhanga: Habimana yishe umugore we amutemye na we ariyahura

 Muhanga: Habimana yishe umugore we amutemye na we ariyahura

*Bapfuye amakimbirane ashingiye ku bukwe bwari bugiye gutaha iwabo

Umugabo witwa Habimana Seleman w’imyaka 67 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajeje, mu  kagari ka Karama mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, yaraye yishe umugore we witwa Uwimana Christine bapfuye amakimbirane ashingiye ku bukwe bw’umwe mu bana uyu mugore yatahanye muri uru rugo.

Uyu Habimana yatandukanye n’umugore we wa mbere ashakana na Uwimana Chrisitine na we wari warabyaranye n’undi mugabo, ariko Habimana yemera kurera abana yasanganye Chrisitine.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP. André Hakizimana yatangarije Umuseke ko Hakizimana na Chrisitine bari barabyaranye umwana umwe gusa, n’ubwo banabanaga n’abo bandi.

 

Intandaro y’amakimbirane

CIP. André Hakizimana avuga ko uyu muryango wari usanzwe nta makimbirane ufite, ariko ngo mu minsi yashize hatangiye kubamo ubwumvikane buke bushingiye ku birori by’ubukwe bw’umwe mu bana Chrisitine yatahanye kwa Habimana.

Umukobwa mukuru wa Chrisitine yabyaranye n’umugabo wa mbere afite ubukwe.

Yabimenyesheje ababyeyi be (nyina na Habimana), ariko abana bavukana bashaka ko ubukwe butabera aho kwa Habimana barerewe ko ahubwo bwatahira kwa se ubabyara.

Habimana we wareze uyu mukobwa yifuzaga ko ubukwe butahira mu rugo iwe, agahabwa icyubahiro nk’umubyeyi.

Impaka zaratangiye, Uwimana Christine aganzwa n’abana be bajya kwa se (wa mugabo batandukanye), gutegura ubukwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, Habimana yasanze Uwimana Chrisitine wari wagiye mu isoko, aramutema n’umuhoro, na we ataha yiruka amaze kumwica, bamusanga yiyahuriye iwe.

CIP. André Hakizimana, ku bigiye gukurikiraho, yagize ati Abana ni bo bagiye kugirwaho n’ingaruka z’ibyo byabaye, icyaha cyo nta we uzakibazwa ko uyu mugabo na we yiyahuye.”

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Tragédie…Impamvu z’aya mabi ziterwa n’abagore bashaka abagabo ba kabiri bafite abana, abo bana uba ubashyize mu mazi abira, nyabuna mwa bagore mwe mwakwihanganye mukareka gushakana abana, niba wananiwe kwihangana shaka ugukemurira ikibazo ariko gushaka oya!! umugore ugira abana badahuje se ni isoni mbi cyane kandi ni kimwe mu bikurura amakimbirane mu miryango avamo amahano nk’aya!! mwa bagore mwe nimwifate!!!!!!!!!!!!!

    • Hanyuma se abagabo bo ubagiriye inama yo gukomeza gushaka kandi bari basanzwe bafite abandi bana?! Nshuti zanjye, kugira abana ntabwo byambura umuntu uburenganzira bwe bwo gushaka! Ahubwo iyo ushatse ubafite, ugomba kwiyoroshya, kugira ngo batazaguteranya n’uwo mushakanye, kuko n’abatabafite baricana! Icya mbere mbese ni ukubana neza n’uwo mwashakanye.

      Kuri iyi nkuru yo rero, uriya mugore, n’iyo aticwa, sinzi niba yari kuzagaruka mu rugo, umugabo akemera ko atongeye kugira ibyo akorana n’umugabo bari baratandukanye mbere, kandi yari amusubiyeho, yitwaje gutegura ubukwe bw’umukobwa we!

      Bombi mbifurije kuruhukira mu mahoro, tuzabasangayo

  • @Belina,ndagushyigikiye cyane.Kuko nanjye natanye n’umugabo (yarantaye ubukene buturembeje) antana abana!Ariko sinigeze mpirahira gushaka kandi nari nkiri muto kubw’umutekano w’abana banjye!Iyo ngize ikibazo nshaka ugikemura mu ibanga ubundi ubuzima bugakomeza da!Donc kwa habimana ibyo baruhiye byose bibaye impfabusa

  • Ikibazo sugushaka 2 ,ikibazo nagasuzuguro kabaho nyuma.
    umugore yatandukanye numugabowe,
    habimana aramurongora aramurerera arabakuza,none igihe cyubukwengo nibajye kwase?kuki batagiyeyo bakiri abana?yarabishyuriye amashuri akaruha none Ngo abana baganje nyina? Ako nagasuzuguro,iyo atica nyina akamwirukana habwe nabanabe bagusubira kuruwo mugabo.

Comments are closed.

en_USEnglish