Abagore bagifite imyumvire yo gutinya imyanya ikomeye ni inzitizi kuri

Kuri uyu wa mbere, Abasenateri  bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza, basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu rwego rwo kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Referandumu, n’ay’inzego z’ibanze, mu byo baganiriye harimo uko abagore barushaho kukwitabira kujya mu myanya ikomeye ifata ibyemezo aho kujya mu yo bumva yoroheje kubera ko ngo ni imwe […]Irambuye

Kuba ndi umugabo mpeka umwana nta pfunwe bintera kuko ni

Ukozehasi Jean Nepo, umugabo udaterwa ipfunwe no guheka umwana akajya gushaka amaramuko, umugore we ngo yamutanye uyu mwana we afite amezi abiri none ku bw’umuhate, uyu mugabo wo mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko, Akarere ka Gasabo, umwana we amaze kuzuza imyaka ibiri, ngo ntacyo atazakora ngo amurere akure. Uyu mugabo twahuriye i […]Irambuye

Nta Ntore irebera, itekinika…umuyobozi agomba gukorera abaturage – Murekezi

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry’Abayobozi b’Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk’Intore z’Imbamburiramihigo, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi warisoje yasabye abayobozi kurangwa na serivisi nziza. Abitabiriye itorero ryahuzaga abayobozi b’amashami mu nzego zose  za Leta, ibigo, amakomisiyo, inzego z’ibanze n’iz’Intara bavuga ko iminsi 10 bamazemo bahakuye […]Irambuye

Ngoma: Abagize Ikimina cya IPRC East boroje abatishoboye

* Babigishije kwizigamira no gukorera  hamwe. Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi bakora mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) boroje amatungo magufi imiryango 25 mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma,  banabigisha ibijyanye no kwizigamira no gukorera hamwe no kwihangira imirimo. Amatungo yorojwe abaturage ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga […]Irambuye

Minisitiri w’Uburezi yasabye igenzura ry’ibyo ‘Umwalimu SACCO’ yagezweho mu myaka

Umuyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, Umwalimu SACCO yaraye ashyikirijwe ububasha n’uwari umuyobozi w’agateganyo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba wayoboye uwo muhango, yasabye impinduka mu mitangirwe ya serivisi, gukora igenzura ry’ibyagezweho mu myaka umunani ishize, no kumenya ko Leta hari igihe izahagarika inkunga yayo kuri iki kigo. Umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO, ni Laurence Uwambaje, yahererekanyije ububasha […]Irambuye

Cuba: Fidel Castro waharaniye impinduramatwara yitabye Imana

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana  ku myaka 90 y’amavuko. Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu. Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America […]Irambuye

Ihohoterwa ntiryacika abarikorerwa batabigizemo uruhare – Min Nyirasafari

Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare. Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu […]Irambuye

en_USEnglish