Digiqole ad

Abagore bagifite imyumvire yo gutinya imyanya ikomeye ni inzitizi kuri NEC

 Abagore bagifite imyumvire yo gutinya imyanya ikomeye ni inzitizi kuri NEC

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda/UM– USEKE

Kuri uyu wa mbere, Abasenateri  bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza, basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu rwego rwo kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Referandumu, n’ay’inzego z’ibanze, mu byo baganiriye harimo uko abagore barushaho kukwitabira kujya mu myanya ikomeye ifata ibyemezo aho kujya mu yo bumva yoroheje kubera ko ngo ni imwe mu nzitizi Komisiyo y’Amatora (NEC) ifite.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof Kalisa Mbanda/UM-- USEKE
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda/UM– USEKE

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Kazarwa Gertrude yatangarije Umuseke ko ibyo baganiriye na Komisiyo y’Amatora ari ibyo bakuye mu turere no mu mitwe ya Politiki (amashyaka) bijyanye n’ibyaranze amatora ya Referandumu yabaye mu Ukuboza 2015 n’iy’inzego z’ibanze yabaye muri Gashyantare 2016.

Ati “Twaganiriye ibijyanye n’ibyo twakuye mu turere no mu mitwe ya politiki bijyanye no gutegura no gutora niba byarubahirije amahame remezo ari mu itegeko nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015. Twasanze amahame remezo yubahirizwa ariko dukwiye gukomeza kunoza kugira ngo nibura abagore biyongere ku rwego rwa njyanama bayobore uturere kuko kugeza ubu abagore bari babiri gusa mu turere hose.”

Hon Kazarwa Gertrude avuga ko hakwiye kongerwa abagore mu myanya no mu nzego zifata ibyemezo, kuko ngo nubwo ihame remezo riteganya 30%, ngo banarenzeho nta cyo byaba bitwaye.

Ati “Mbere ntabwo 30% yubahirizwaga ariko ubu irimo irubahirizwa, ariko na none dukwiye kurengaho kuko aho umugore ari batubwira ko akora neza, yitabira arangiza inshingano ze neza.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ngo yabemereye ko bishobora guhinduka kubera ko ari abagore n’abagabo bakora neza, ariko ngo abagore biyongereye byaba byiza kubera ko ngo u Rwanda rugendera ku ihame ryo gusaranganya ubutegetsi.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yabwiye Umuseke ko uruzinduko rw’Abasenateri ari urugendo rufite akamaro kubera ko ari umurimo ufasha Komisiyo y’Amatora kugendera mu nzira ibereye igihugu, bigafasha amatora kuba meza, kandi ngo amatora iyo abaye meza n’igihugu kiyoborwa neza.

Ati “Ntabwo bakurikiranaga ishyirwa mu bikorwa ry’amahame agenga amatora gusa, ni amahame tugenderaho nk’igihugu agomba kunyura muri byose agashimangirwa no mu matora. Ayo mahame yubahirijwe igihugu cyamera neza, na twe nka Komisiyo y’Amatora tuba tubifitemo uruhare, baje kureba ko tubikora iyo bikorwa neza baradushima basanga hari inzitizi bakaduha inama tugashakira hamwe inzira zo kubona ibisubizo, usanga ari nk’umusanzu baduha na twe tuba tubifitemo inyungu turabishima cyane.”

Prof Kalisa Mbanda avuga ko ihame rya 30% mu myanya igenerwa abagore nubwo hose ryubahirijwe mu matora y’inzego z’ibanze, ngo usanga abagore birunze mu myanya isa n’iyagenewe abagore, ugasanga mu myanya ifata ibyemezo nka Mayor, kuba Perezida w’Inama Njyanama, Visi Mayor ushinzwe Ubukungu, usanga ari iby’abagabo, ariko ngo harimo ko bagenda biyongera.

Avuga ko inzitizi Komisiyo y’Amatora yahuye na zo harimo imyumvire y’abaturage n’iy’abagore bumva ko batajya mu myanya ikomeye ariko na bo ngo babiterwe n’imirimo n’inshingano baba bafite mu rugo ariko ngo bizagenda bikemuka.

Indi nzitizi ngo ni ijyanye n’ingengo y’imari kubera ko hari ibidakorwa mu buryo bunonosoye uko Komisiyo ibyufuza, ariko ngo babiganiriyeho n’Abasenateri ku buryo ubutaha  bizakemuka amatora akagenda neza.

Ati “Nta cyacitse, nta kitarakozwe, ariko hari ibyagiye bitarangira kuko hari umurongo ku ngengo y’imari cyane cyane usanga biri mu burere mboneragihugu, guha amakuru, gukangurira abaturage amatora, kumenya ibijyanye n’amatora hari aho usanga bidahagije kugira ngo bigere ku baturage bitewe n’iyo nzitizi y’ingengo y’imari.”

Prof Kalisa yavuze ko abaturage bagomba kumenya ko amatora ari ayabo, bakumva ko agira uburemere ku mibereho no mu minsi izaza y’igihugu. Yasabye ko mu matora ataha bazabigiramo uruhare rugaragara.

Ati “Bamenye ko ari ibyabo, babikore bazi ibyo bakora kandi bazabikore neza, kuko iyo batoye neza igihugu kibonamo inyungu nyinshi.”

U Rwanda rubarwa mu bihugu biha agaciro cyane uruhare rw’abagore mu miyoborere ndetse ni igihugu cya mbere ku Isi gifite abagore benshi mu Nteko Nshingamategeko, aho bagera kuri 63,8%, ariko haracyari initizi zijyanye n’umuco ko abagore bakora imirimo y’ubunyamabanga, kwakira abantu n’indi itarimo kuyobora.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish