Gambia: Jammeh yahamagaye Barrow amwifuriza ihirwe anamushimira ko yamutinze

Inkuru yo gutsindwa amatora kwa Perezida Yahya Jammeh, amazina ye yose ni “Sheikh Professor Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh Babili Mansa”, yatangaje abatuye Gambia n’Isi muri rusange, hari hasigaye kumenya ko uyu wari umaze imyaka 22 ku butegetsi yemera ibyavuye mu matora, gusa yavuze ko yemera ibyayavuyemo anashimira Adama Barrow wamutsinze. Yahya Jammeh, wafatwaga nk’umunyagitugu […]Irambuye

Rukumberi: Guverineri Kazayire yashimye uko ihinga rihagaze ubu imvura yabonetse

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burashimira abaturage bo mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma uburyo bitwaye mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatse muri aka gace, bukabasaba kwitabira guhinga ku bwinshi muri iki gihe imvura yabonetse. Muri gahunda ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yo kuzenguruka asura uturere tuyigize mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu […]Irambuye

Abanya-Ghana bane bari mu igeragezwa, bizeye amasezerano muri Rayon Sports

Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup 2017, ikomeje kugerageza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, bashakamo abazafasha iyo kipe muri iyi mikino mpuzamahanga. Abakinnyi bane bavuye muri Ghana, bizeye kuzahabwa amasezerano muri Mutarama 2017. Muri iki cyumweru, Rayon Sports yakiriye umunyezamu, ba myugariro babiri na rutahizamu umwe (Mark Edusei, Lawrence Quaye, Richard Koffi […]Irambuye

Gambia: Adama Barrow yatsinze Yahya Jemmeh mu matora ya Perezida

Muri Africa byari bikunze kuvugwa ko amatora aba hazi uzayatsinda, muri Gambia ibintu bisa n’ibihinduye isura, nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje imibare y’ibyavuye mu matora, Adama Barrow utari umenyerewe muri Politiki, ni we watsinze amatora. Adama Barrow yagize amajwi 263, 515, (45,54%) naho Perezida wari ku butegetsi Yahya Jammeh mu gihe cy’imyaka 22 agira  […]Irambuye

MTN Rwanda yujuje abanyamuryango miliyoni bakoresha Mobile Money

MTN Rwanda, sosiyete iyoboye izindi mu itumanaho yongeye gutera intambwe ikomeye aho yujuje miliyoni imwe y’abakoresha Mobile Money. Kuba abafatabuguzi bakoresha Mobile Money bariyongereye babiterwa ahanini n’udushya duhangwa tukagira inyungu ku bakiliya, nka MTN Tap&Pay service, impano zitangwa mu kwezi kose muri gahunda ya Mobile Money Month, no kuba telefoni zikomeza kuba nyinshi mu gihugu. […]Irambuye

en_USEnglish