Malawi: Umugabo wasambanyije abagore n’abakobwa 104 arwaye SIDA yahanwe

Umugabo witwa Eric Aniva, wamamaye cyane ku izina rya “Hyena” (Impyisi) muri Malawi kubera gusambanya abana b’abakobwa n’abagore yasabiwe gufungwa imyaka ibiri, akajya anakora imirimo y’agahato. Muri Nyakanga uyu mwaka Eric Aniva yemereye BBC ko amaze gusambanya abana b’abakobwa n’abapfakazi basaga 100. Mu gace Aniva atuyemo, hari umuco wo guhumanura abagore bapfushije abagabo basambana n’umwe […]Irambuye

Senegal: Perezida Macky Sall yasabwe n’abaturage gusubizaho igihano cy’urupfu

Perezida wa Senegal, Macky Sall yanze ubusabe bwo gusubizaho igihano cy’urupfu nyuma yo kubisabwa n’imiryango itari iya Leta n’ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe mu rwego rwo gukomeza amategeko no kubungabunga umutekano. Mu minsi ishize, mu gihugu cya Senegal hakunze kuvugwa ubwicanyi bwa hato na hato. Perezida Macky Sall wari wasuye umwe mu miryango y’abayoboke b’ishyaka rye […]Irambuye

Kicukiro: Abafundi bahangayikishijwe n’abo bakorera bakabambura

Mu nama y’ihuriro ry’abafundi, ababaji, n’abanyabukorikori (STECOM-Kicukiro) yabahuje ku cyumweru, bagaragaje impungenge batewe n’uko bamwe mu babaha akazi babambura cyangwa bagata imirimo bakoraga. Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabasabye kujya bagirana amasezerano n’ababaha akazi. Iyi nama yateguwe na Cellule Specialisee ishinzwe ubwubatsi muri FPR-Inkotanyi, abanyamuryango ba STECOMA-Kicukiro babanje guhabwa amasomo ajyanye n’amahame ya FPR n’amateka yayo. […]Irambuye

S. Africa: Pasitori atera “insecticide” abayoboke be ngo arabavura

Pasitori utera abayoboke be umuti wica udukoko “insecticide” mu bayoboke be ngo arabavura yamaganiwe kure. Ku rubuga rwe rwa Facebook, Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana, avuga ko umuti wica udukoko witwa ‘Doom’ ushobora gukiza abantu. Uruganda rwakoze uyu muti ariko ruburira abantu ko ‘Doom’ kuyitera mu bantu bifite ingaruka, naho Komisiyo ishinzwe iby’imyemerere muri Africa […]Irambuye

Ngoma: Barishyuza ingurane ku byabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba, hari abaturage baturiye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi muri 2013 batarishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse bakaba bavuga ko kuva icyo gihe bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa ariko ngo imyaka ibaye itatu batarahabwa ingurane, ngo byagize ingaruka ku mibereho yabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo kizwi […]Irambuye

Kicukiro: Abafundi bakomerewe no kutabasha kwiyubakira inzu i Kigali

Kuri iki cyumweru abafundi bahuriye muri Sindika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’Ubukorikori (STECOMA) mu karere ka Kicukiro, baganiriye ku bibazo by’ingutu bibugarije, bagaragariza Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Kicukiro ko bigoye ku mufundi kugira ngo abe yakwiyubakira inzu mu mujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba STECOMA Kicukiro basabwe gufasha Leta kurwanya akajagari mu myubakire bagendeye ku kuba […]Irambuye

India: 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi 100 barakomereka

Nibura abantu 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi yataye inzira mu Majyaruguru ya Leta ya Uttar Pradesh. Impanuka yakozwe na gariyamoshi ya Sosiyete Indore-Patna Express, ku isaha ya saa cyenda zo mu rukerera (03:00) kuri iki cyumweru hari saa (21:30 GMT) yabereye hafi y’umujyi wa  Kanpur. Abatabaze babashije kwinjira mu byumba bya gariyamoshi bakuramo imirambo, […]Irambuye

Episode ya 44: Soso ibyishimo biramurenze, asaba Eddy ikintu gikomeye…….

Episode 44 …….Soso yandebanye indoro imbwira byinshi, burya kwitegereza mu maso y’umuntu ntako bisa, buriya bituma umenya byinshi kuko amaso ntabeshya ahubwo aca amarenga! Nakomeje kwishimira kwibona mu mboni ze, hashize akanya gato ahita ambwira. Soso – “Eddy singukangura humura kuko inzozi urimo nizo na njye ndimo, kandi ninagukangura humura urasanga nkikureba mu maso!” Nyewe […]Irambuye

Abanyarwanda 35 batahutse, 15 bavumbuwe ko bashakaga kwiyita impunzi

Mu nkambi yakira impunzi ya Nyarushishi hakiriwe Abanyarwanda 45 batahuka bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho aba Banyarwanda bavuga ko bari babayeho nabi, ariko hari 15 bavumbuwe bari baratahutse basubira muri Congo bashaka guhabwa imfashanyo igizwe n’amadolari baha buri muntu. Mu gikorwa cyatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) cy’uko Umunyarwanda wese utaha […]Irambuye

en_USEnglish