Muhanga: Kwibohora gusigaye ni ukwivana mu bukene

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora ku nshuro ya 23 abawitabiriye babanje kunyuzaho imikino itandukanye igaragaza uko bishimiye imiyoborere myiza, Umuyobozi w’Akarere wungirije yabwiye abari aho ko badakwiye kwirara kuko hakiri urugendo rurerure rwo kuva mu bukene. Uyu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora abatuye mu mujyi wa Muhanga bafashe umwanya munini bavuga ko  hari […]Irambuye

Ngoma/Rurenge: Imyaka 3 bategereje ko Ivuriro bubatse rikora, basubijwe

Nyuma y’inkuru zigera muri eshatu Umuseke wakoze ku kibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Akagarama, mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavugaga ko bafite ikibazo cy’ivuriro biyubakiye rikaba ridakora, abaturage bishimiye ko ryatangiye gukora. Twongeye gusura aba baturage batubwira ko batangiye kurigana kandi ngo ribafitiye akamaro cyane, bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya […]Irambuye

Korea ya Ruguru yasabwe guhagarika igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi

U Burusiya n’U Bushinwa byasabye Korea ya Ruguru guhagarika imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko cyahiriwe no kugerageza igisasu cya missile cyambukiranya imigabane, yise Hwasong-14 intercontinental ballistic missile (ICBM). Ibi bihugu bifitanye ubucuti bukomeye na Korea ya Ruguru, byasabye America na Korea y’Epfo guhagarika imyitozo ya gisirikare bikorana. Korea ya Ruguru […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere i Gicumbi habereye imyiyereko yo kumurika

Urubryiruko rwo mu karere ka Gicumbi rurasaba ko impano rwifitemo mu kubyina no kumurika imideli zitabwaho n’ababishinzwe barufasha kuziteza imbere, nk’uko babigaragaje mu mwiyereko wa mbere wo kugaragaza imideli no gushaka impano mu buhanzi bakoze. Mu gitaramo kigamije kureba  impano bafite haba mu kwerekana uko babyina, kumirika imideli (fashion), no mu buhanzi, urubyiruko rwasabye ko […]Irambuye

Ubuhamya bw’Abana babyaye biga mu mashuri abanza bariho mu gahinda

*Ubuzima bw’aba bana batewe inda biga mu mashuri abanza bugira ingaruka ku bana babyara, *Umuryango GLIHD wita ku bana b’abakobwa n’abagore urakora ubuvugizi ngo amategeko yo gukuramo inda. Aba bana bahindutse ababyeyi bagata ishuri, baganiriye n’Umuseke mu mpera z’iki cyumweru, bose bahuriza ku buzima bugoye barimo bwo kurera abana nta kazi bagira, gutereranwa n’ababateye inda, […]Irambuye

Ngororero: Bafashijwe n”IMBONI’ bageze kuri ‘Demokarasi’ yo kuvuga ibitagenda

Bamwe baturage bo mu Karere ka Ngororero baravuga ko bageze ku rugero bw’ubwisanzure mu kuvuga icyo batekereza nta nkomyi cyangwa kubaza ubuyobozi ibibakorerwa muri gahunda z’iterambere nta ngaruka bibagizeho. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero, bamwe bavuga ko urugero bagezeho rwo kuvugira mu ruhame ibyo batishimiye byateguwe n’inzego […]Irambuye

Kidumu Kibido i Kigali muri JAZZ JUNCTION abo yataramiye ntibishwe

Jazz Junction ni igitaramo kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, gitumirwamwo abahanzi baturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, kuri iyi nshuro Kidumu Kibido Kibuganizo ni we wataramiye abakitabiriye. Uyu muhanzi yaje kurebwa n’abatari bake, dore ko ari umwe mu bakunzwe haba mu rubyiruko n’abakuze. Abantu wabonaga ko bamwishimiye kuko yaririmbanaga na bo basubiramo […]Irambuye

Uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi ntibukwiye gusiganirwa – Min. Nyirasafari

*Ngo hari ibibazo bikunze kugaragara ku bana kubera ababyeyi batabitayeho, *Abagore bakwiye kwita ku burere bw’abana by’umwihariko, uburere bubi bw’umwana ngo nibo byitirirwa. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba ababyeyi b’abagabo na bo gufatanya n’abagore bakita ku burere bw’abana kuko ngo akenshi usanga uburere ari inshingano ziharirwa ababyeyi b’abagore kandi ngo bose burabareba. Aganira n’abagore abagore […]Irambuye

Ngoma: Mu kagari Kamuzingira bongeye kubona amazi meza baherukaga mbere

Abaturage bo mu kagari ka Muzingira mu murenge wa Mutenderi, babonye amazi meza nyuma y’igihe kinini Umuseke ubakorara ubuvugizi, ngo barwaraga indwara ziterwa no kunywa no gukoresha  amazi mabi. Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, uharanira guteza imbere uburezi, washora miliyoni eshehsatu (Frw 6 000 000) mu mushinga wo kwegereza abaturage amazi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, […]Irambuye

Muhanga: Abaganga n’Abaforomo bishyuriye abatishoboye mitiweli barenga 1000

Abakora muri Serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Muhanga bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga 1000, banahiga ko bagiye kugabanya amasaha abarwayi bamara bategereje guhabwa serivisi. Iki gikorwa cyo kwishyurira mitiweli abaturage barenga 1000 bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, abakozi bavuga ko ari umwe mu mihigo bari bahize ndetse ko n’Akarere ubwako katari kawesheje ku […]Irambuye

en_USEnglish