Diane Rwigara ntiyemera ko hari inyandiko zituzuye mu zo yahaye

Mu kuganiro n’abanyamakuru, Shima Diane Rwigara umugore umwe wamaze gutanga ibyangombwa muri Komisiyo y’Amatora nk’ushaka kuzahatanira kuyobora igihugu, yavuze ko atazi icyo Komisiyo yshingiyeho itamutangaza ku rutonde rw’agateganyo rw’Abakandida bemerewe. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Nyamirambo, Shima Diane Rwigara yabwiye abanyamakuru ko ibyo yasabwaga gutanga byose yabitanze ariko agatangazwa n’uko atagaragaye ku rutonde rw’abakandida […]Irambuye

Ubushake bw’abaturage, icyerekezo cyiza nizeye ko bizateza imbere u Rwanda

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) muri Africa, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye agatangaza, ngo yizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere binyuze mu bushake bw’abaturage n’icyerekezo cyizima na politiki ubuyobozi bugenderaho. Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame ejo ku wa kane, kuri uyu wa gatanu […]Irambuye

Huye: Abo bikekwa ko ari abajura bateye umurenge wa Kinazi

Mu murenge wa Kinazi mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, abantu bitwaje intwaro gakondo bateye mu kagari ka Kabona bakomeretsa abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye Umuseke ko bibutsa abaturage kurara irondo no gutabara. Umuturage wahaye amakuru Umuseke avuga ko tariki 28 Kamena 2017, mu masaha y’igicuku ahagana saa 12:00 z’ijoro, […]Irambuye

Abayisiramu baje kurushanwa gusoma Qur’an basuye urwibutso rwa Gisozi

Abayisiramu bari mu Rwanda kwitabira amarushanwa yo gusoma Qur’an (Ikorowani) basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’uko Jenoside yakozwe. Sheikh Niyitanga Djamidu uhagarariye itsinda ritegura amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qur’an,  ribera mu karere ka Gicumbi, avuga ko Islam ari idini ryigisha gutanga amahoro,  n’ubumwe. Mu nyigisho za Islam ngo nta […]Irambuye

Ikoranabuhanga riratuma ubuhinzi bw’umuceri buhindura isura i Nyagatare

*Abahinde bahinga Ha 700 ziri mu gishanga cy’Umuvumba, bageze kuri Toni 5,5 kuri Ha 1 *Basaba bahinzi b’Abanyarwanda guhindura imihingire bagakoresha ikoranabuhanga. Sinari narigeze kubona imashini zisarura umuceri, zikawuhura kandi zagahita ziwupakira mu mashini yabigenewe igatwara umusaruro aho wagenewe, ni ikoranabuhanga mu buhinzi Abahinde bakoresha i Nyagatare aho bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bagamije guhaza […]Irambuye

Karongi: Min Nsengimana yanenze abafunga ahagenewe gukoreshereza ikoranabuhanga

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere). Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage. Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka y’igihugu batayagoreka

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge. Yasabye abaturage kurushaho gukunda umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere. Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu yafasha buri wese kwiteza imbere hatagize usigara inyuma mu iterambere. Yasabye ababyeyi kuganiriza abana amateka yose y’igihugu […]Irambuye

Ngoma/Tunduti: Bakora urugendo rurerure bajya kwa muganga

Mu kagari ka Kinyonzo umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma abaturage bavuga ko bivuriza kure aho bakora urugendo rw’amasaha arenze abiri bajya kwivuza by’umwihariko ku mugore uri kunda ngo ni ikibazo gikomeye. Abagore batwite bageze mu gihe cyo kubyara ngo bagera kwa muganga barembye cyane, bakaba basa ko bafashwa kubona ivuriro hafi. Ubuyobozi […]Irambuye

China: Abantu 140 baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’umusozi

Nibura abantu 140 hari ubwoba ko bagwiriwe n’ibitaka mu Ntara ya Sichuan mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu Bushinwa. Inzu zirenga 40 zasenywe n’inkangu mu mudugudu witwa Xinmo mu gace ka Maoxian, nyuma y’aho igice cy’umusozi gihirimye mu ijoro ryo ku wa gatanu. Amatsinda y’abatabazi baragerageza gushakishakisha abarokotse bagitsikamiwe n’amabuye. Hifashishijwe imodoka za tingatinga mu gutera hejuru […]Irambuye

en_USEnglish