Digiqole ad

Ngoma: Mu kagari Kamuzingira bongeye kubona amazi meza baherukaga mbere ya 1994

 Ngoma: Mu kagari Kamuzingira bongeye kubona amazi meza baherukaga mbere ya 1994

Abaturage bishimiye kongera kuvoma amazi meza nyuma y’imyaka 23

Abaturage bo mu kagari ka Muzingira mu murenge wa Mutenderi, babonye amazi meza nyuma y’igihe kinini Umuseke ubakorara ubuvugizi, ngo barwaraga indwara ziterwa no kunywa no gukoresha  amazi mabi.

Abaturage bishimiye kongera kuvoma amazi meza nyuma y’imyaka 23

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, uharanira guteza imbere uburezi, washora miliyoni eshehsatu (Frw 6 000 000) mu mushinga wo kwegereza abaturage amazi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, amavomo yatashywe kuri uyu wa gatanu.

Akagari ka Muzingira ni kamwe mu tugaragara nk’utwasigaye inyuma mu iterambere, usibye umuhanda w’igitaka ubahuza n’utundi tugari two mu murenge wa Mutenderi nta gikorwa remezo gifatika kindi kigaragara.

Abahatuye bavuga ko mbere ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bigeze guhabwa amavomo ariko nyuma ayo aza kwangirika.

Nta yandi mahitamo bari bafite, bongeye kuyoboka amazi y’ibishanga bakayavoma kugira ngo babone ayo gukoresha mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Umwe mu baturage witwa Ntabana Jena Claude ati “Twavomaga amazi mabi cyane y’ibirohwa ariko kuva tuyabonye ndacyakomeza kubashimira. Twari twarashize, twahoraga turwaragurika.”

Kayitesi Clementine na we ati “Twabayeho ubuzima bwacu tuvoma amazi y’igishanga none turishimye cyane, turashimira Perezida Kagame yarakoze kuduha amazi.”

Umuturage watanze abandi kuvoma aya mazi yavuze ko atazongera kunywa amazi adasukuye. Ngo hari ubwo banywaga amazi mabi akabatera indwara.

Muhoza Issa, Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, uharanira guteza imbere uburezi, ubuzima n’ubukungu yatangaje ko bahisemo guha abaturage amazi kuko byagaragaraga ko bayakeneye cyane kurusha ahandi.

Yagize ati “Twasanze bakeneye cyane amazi dutekereza kubafasha kugira ngo bavome amazi meza, kandi ubuvugizi buzakomeza gukorwa kugira ngo ayo mavomo niyangirika asanwe.”

Dukuzimana Gedeon umukozi w’Akarere ka Ngoma uhagarariye JDAF, yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere bukomeje kwegereza abaturage amazi ngo biratanga ikizere ko iki kibazo cyo kutagira amazi kigiye kuba amateka mu karere ka Ngoma.

Ati “Muri gahunda y’iterambere abaturage bagomba kuba bafite amazi meza, niyo mpamvu tugenda tuyabagezaho, ubu tumaze kugera kuri 91%.”

Ikibazo cyo kutagira amazi meza kiracyagaragara hirya no hino mu Ntara y’Uburasirazuba, abaturage bakunze kugaragaza ko hari aho bagisangira amazi n’amatungo bikabateza indwara.

Mu kugeza amazi meza kubatuye Intara y’Uburasirazuba, ngo bamaze kugera ku kigereranyo cya 74,7%. Biteganywa ko umwaka utaha ingo ibihumbi 38 126 zizahabwa amazi meza, mu mwaka wa 2019, ingo ibihumbi 273 na zo ngo zizahabwa amazi meza.

Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu  gishinzwe gukwirakwiza amazi meza mu baturage (WASAC) n’abandi bafatanyabikorwa ngo iyi gahunda irakomeje kugira ngo abatuye mu Ntara bose bazagezweho amazi meza.

Ivomo ryafunguwe ku mugaragaro n’umuryango EHE watanze amafaranga yo kuryubaka
Abaturage bari benshi baje kuritaha
Umushinga wahaye aba baturage amazi meza wabasabye kuyabungabunga

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Biteye isoni aho abaturage bangana gutya baza ndeste hakaba nibirori bimeze gutya kuko babafunguriye amazi kandi ayo mazi ntabwo yavuye kure kuko mbere yarahari.Muhe abanyarwanda amazi meza ibyamashanyarazi wenda bize nyuma.Uwasubizaho umwaka w’amazi meza kuri buri wese ndumva byagira akamaro.Hirya no hino usanga amasoko yari yaratunganyijwe naba kanyamigezi ba kera yararenzweho nibihuru ukibaza impamvu leta bitayitera ikibazo.

    • mureke abanyarwanda bajye bavuga ukuri!

  • Ngo baherukaga amazi meza mbere ya 1994!!!!!!

    • Ba gitifu kuva mu myaka irenze 20 kandi buriya besheje imihigo.Lol

  • Ahubwo nasaba aba baturage kureba niba ariya mazi atazazima mbere yo kuyataha henshi byarabaye kandi hari imidugudu myinshi ifite ibi byuma byumye kuva kera usanga hasigaye gusa ariya masima.

  • Iyo ni message itari nziza baba bahaye leta yacu kandi iyo message irakomeye cyane ahubwo uwo wabivuze ashatse yaba akuramo ake karenge kuko bagiye ku muhimbira kwangisha le

  • umutwe w’inkuru wanditswe nabi ujye wandika uti babonye amazi bwa mbere kuko amazi ya mbere 1994 uwakubaza niba yari aryoshye nk’ayo babonye wabyemeza?

  • Uwayo, amazi meza ntabwo aryoha kandi ntabwo abiha. Amazi ni amazi meza….

  • Njyewe narinziko abanyarwanda babayeho neza kurusha mbere ya 1994.Ko bihesha agaciro kuko ari abanyarwanda.Ko abategetse mbere ntacyo bakoze usibye kubiba amacakubiri no gukora jenoside kuva 1959 kugeza 1994.

Comments are closed.

en_USEnglish