Digiqole ad

Ngororero: Bafashijwe n”IMBONI’ bageze kuri ‘Demokarasi’ yo kuvuga ibitagenda

 Ngororero: Bafashijwe n”IMBONI’ bageze kuri ‘Demokarasi’ yo kuvuga ibitagenda

Abaturage ba Ngororero baravuga ko nta kibazo bahura nacyo iyo bavuze ibyo batishimira

Bamwe baturage bo mu Karere ka Ngororero baravuga ko bageze ku rugero bw’ubwisanzure mu kuvuga icyo batekereza nta nkomyi cyangwa kubaza ubuyobozi ibibakorerwa muri gahunda z’iterambere nta ngaruka bibagizeho.

Abaturage ba Ngororero baravuga ko nta kibazo bahura nacyo iyo bavuze ibyo batishimira

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero, bamwe bavuga ko urugero bagezeho rwo kuvugira mu ruhame ibyo batishimiye byateguwe n’inzego za Leta ari ikintu cy’ingenzi bafata nk’itangiriro ry’iterambere.

Bavuga ko kuri ubu bashobora kunenga Umuyobozi wakoze nabi, umukozi  wabahaye serivisi mbi cyangwa ikibazo bafite cyaba kitakemuwe n’ubuyobozi ku gihe.

Bavuga ko babifashijwemo n’umushinga TUBIBE AMAHORO ukorera muri aka Karere mu myaka itanu ishize bagize ubwisanzure no kwishyira ukizana ku byo batekereza bakabitangaza mu ruhame nta cyo bikanga.

HAKUZIMANA Emmanuel, yahawe izina “IMBONI” bisobanuye ko ari umwe mu bahagarariye bagenzi babo hirya no hino mu Tugari.

Avuga ko ubu bareberera abaturage ibitagenda neza kandi ko bikosorwa mu gihe cyihuse kuko baba babigaragaje mu ruhame.

Ati: “Twajyaga nko kwivuza tugasanga umuganga yibereye kuri telefone atatwitayeho, ubu ntiyabitinyuka IMBONI zamutamaza. Ubu turimo guhangana n’ikibazo cy’imisoro y’ubutaka irenze ubushobozi bw’abaturage, turi mu mishyikirano n’ubuyobozi bw’Akarere.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bavuga ko ibi babikora nta kwikandagira guhari kuko ngo bamaze kumva ko ari uburenganzira bwabo kandi biganisha kuri Demokarasi hagati yabo n’inzego za Leta.

NDAYAMBAJE Maurice Umukozi ukuriye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga TUBIBE AMAHORO mu Karere ka Ngororero avuga ko bagitangira umushinga abaturage basaga n’abafite ubwoba bwo kubaza ibyo bemererwa n’amategeko bumva ko ngo kubaza ikibazo kinenga imikorere y’ubuyobozi byabakururira gufungwa, ngo bimaze kuba umuco kubaza ibitagenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero NDAYAMBAJE Godfrey avuga ko guha urubuga  abaturage ku bwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza  ku bibakorerwa birushaho kwihutisha iterambere ryabo kuko hari ibyo banga ubuyobozi bukabigenzura vuba koko niba bifite ishingiro.

Agira ati: “Turimo kwiga byihuse ku kibazo cy’imisoro y’ubutaka abaturage bavuga ko ibahangayikishije kandi itajyanye n’ubushobozi, bavuga ko iri hejuru y’umusaruro bakuyemo.”

Meya NDAYAMBAJE Godfrey avuga ko guha ijambo abaturage ari ishingiro ry’iterambere
NDAYAMBAJE Maurice Umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga TUBIBE AMAHORO

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ngororero.

3 Comments

  • Byaba ari byiza nabatinyaga baboneraho kubitagize nicyo bitwaye

  • Izo mbona ziranshimishije ako kazina imboni zo mu Jisho hahaaa ariko ni urugero rwiza ubwo nta ngaruka

    • Imboni,Imbonerakure,Intore,Interahamwe,Ijisho rya Muvoma.Naragenze ndabona erega.

Comments are closed.

en_USEnglish