Digiqole ad

Muhanga: Abaganga n’Abaforomo bishyuriye abatishoboye mitiweli barenga 1000

 Muhanga: Abaganga n’Abaforomo bishyuriye abatishoboye mitiweli barenga 1000

Mayor UWAMARIYA na Depite MUKANYABYENDA E baha Mitiweli abaturage

Abakora muri Serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Muhanga bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga 1000, banahiga ko bagiye kugabanya amasaha abarwayi bamara bategereje guhabwa serivisi.

Mayor UWAMARIYA na Depite MUKANYABYENDA E baha Mitiweli abaturage

Iki gikorwa cyo kwishyurira mitiweli abaturage barenga 1000 bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, abakozi bavuga ko ari umwe mu mihigo bari bahize ndetse ko n’Akarere ubwako katari kawesheje ku gipimo gishimishije.

Bavuga ko kuvura abarwayi ari byo bahugiragamo ntibite ku bindi bikorwa bizamura imibereho isanzwe y’abaturage, bityo ngo kuvura no gufasha ni ibikorwa bibiri bagiye gukomeza gufatanya uhereye uyu munsi.

D– USENGIMANA Azela Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabikenke, ari na we uhagarariye Itorero ry’Impeshakurama avuga ko  hari amasomo bakuye mu Itorero abakangurira gukunda igihugu kandi ngo niyo bashingiyeho mu mihigo itandukanye bahize.

Ati: “Mu bikorwa byinshi twahize harimo no kwita ku batishoboye, cyane abarokotse Jenoside ndetse twiyemeje kugabanya igihe abarwayi bamaraga bategereje kubona serivisi bifuza, twivanyeho telefone ndetse tunakuraho isengesho rya mu gitondo kugira ngo twite ku batugana.”

Vestine MUKABARUTA umwe mu baturage 1000 bishyuriwe mitiweli avuga ko  yahoraga yibaza aho azavana ubushobozi bwo kwishyurira abo mu muryango we akabura igisubizo kuko ngo imashini yibeshye ikamushyira mu cyiciro cy’abishoboye kandi ngo aca inshuro kugira ngo abone icyo aha abana.

Yagize ati: “Nabarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe mu myaka yashize, ariko mu ibarura riheruka natunguwe no kubona banshyize mu cyiciro cy’abakire, gusa ndishimye kuba mpawe mitiweli.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga UWAMARIYA Béatrice avuga ko kuba abaganga n’abaforomo binjiye mu bikorwa by’imihigo bigiye kuzamura ikigero umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza wariho kuko umwaka w’imihigo urangiye bikiri kuri 75%.

Aba bakozi baravuga ko kuva bahigiye kwihutisha ibikorwa by’ubuvuzi nta murwayi uzongera kumara amasaha 10 ategereje kubona serivisi za muganga.

Miliyoni zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda niyo aba bakozi bakusanyije yo kwishyurira abaturage barenga  1000 batishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu Baganga n’Abaforomo bahize kwita ku batishoboye
D– USENGIMANA Azela Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabikenke

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

2 Comments

  • Cong’s Ezela!

  • iki ni igikorwa cy’inyamibwa pe, muri intore rwose ariko mumfashe twamagane abiyita ko bahagarariye ibihangano by’abahanzi , kandi abahanzi bo babihakana bamaze iminsi bajujubya urubyiruko rukora ako kazi ( disc burner) aho berekana ibyangombwa bihimbano bakaza bagafata urwo rubyiruko,ubu hari abasore batari mu nsi y’abatanu bafungiye station police ya Nyamabuye barengana rwose ubuyobozi nibutabare

Comments are closed.

en_USEnglish