Digiqole ad

Kidumu Kibido i Kigali muri JAZZ JUNCTION abo yataramiye ntibishwe n’irungu

 Kidumu Kibido i Kigali muri JAZZ JUNCTION abo yataramiye ntibishwe n’irungu

Kidumu yaririmbaga agacishamo akanabyina

Jazz Junction ni igitaramo kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, gitumirwamwo abahanzi baturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, kuri iyi nshuro Kidumu Kibido Kibuganizo ni we wataramiye abakitabiriye.

Kidumu yaririmbaga agacishamo akanabyina

Uyu muhanzi yaje kurebwa n’abatari bake, dore ko ari umwe mu bakunzwe haba mu rubyiruko n’abakuze. Abantu wabonaga ko bamwishimiye kuko yaririmbanaga na bo basubiramo indirimbo ze zagiye zikundwa.

Yaririmbye indirimbo zirimwo izizwi na benshi mu Rwanda nka ‘Mapenzi’, ‘Amosozi y’Urukundo’, ‘Intimba y’Urukundo’, ‘Birakaze’.

Kidumu yashimiye Abanyarwanda bongera kumwereka urukundo bakaza kwishimana na we.

Usibye Kidumu, itsinda Beauty for ashes, bateganya kumurika album yabo ya mbere na bo baririmbiye imbaga y’abantu bari aho banatumira umuhanzi Adrien Misigaro wari umaze kugera i Kigali kuza agasuhuza abari aho.

Nyuma haririmbye itsinda ririsubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ryitwa ‘Neptunez Band’.

Kidumu yasuhuje abafana be mu buryo bwo kubereka intoki ebyiri ko abakunda
Kidumu yasuhuje abafana be mu buryo bwo kubereka intoki ebyiri ko abakunda
NEPTUNEZ basubiramo indiri zagiye zikundwa zaririmbwe n'ibyamamare ahantu hatandukanye
NEPTUNEZ basubiramo indiri zagiye zikundwa zaririmbwe n’ibyamamare ahantu hatandukanye
Kidumu yikoze mu muhogo arahogoza ngo ashimishe abamukunda i Kigali
Kidumu yikoze mu muhogo arahogoza ngo ashimishe abamukunda i Kigali
Kidumu yaerekanye ko ubuhanga bwo kuririmba atabushakisha ahandi
Kidumu yaerekanye ko ubuhanga bwo kuririmba atabushakisha ahandi
Uyu aravugisha kimwe mu gicurangisho bita fanfare benshi bakanyurwa
Uyu aravugisha kimwe mu gicurangisho bita fanfare benshi bakanyurwa
Beautyforashes baririmbaga indirimbo zabo zakunzwe
Beautyforashes baririmbaga indirimbo zabo zakunzwe
Abantu bari benshi muri iki gitaramo
Abantu bari benshi muri iki gitaramo
Abari mu gitaramo wasangaga bafatanya n'aba bahanzi kuririmba indirimbo bajyiye basubiramo
Abari mu gitaramo wasangaga bafatanya n’aba bahanzi kuririmba indirimbo bajyiye basubiramo
Beautyforashes baririmbaga indirimbo zabo zakunzwe
Beautyforashes baririmbaga indirimbo zabo zakunzwe
Itsinda rya Neptunez Band
Itsinda rya Neptunez Band
abantu bari benshi kandi wabonaga bishimye cyane
abantu bari benshi kandi wabonaga bishimye cyane

Amafoto@MUGUNGA/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yaririrmbye neza. Ariko abantu ntibari benshi ntimugakabye

  • Wapi kabsa ndabona ntabantu benshi bari bahari kabsa gusa bagerageje. Kidumu ko adaheruka gukora indirimbo nigute akurura abafana.

Comments are closed.

en_USEnglish