Digiqole ad

Ubuhamya bw’Abana babyaye biga mu mashuri abanza bariho mu gahinda n’abo babyaye

 Ubuhamya bw’Abana babyaye biga mu mashuri abanza bariho mu gahinda n’abo babyaye

Uzayisenga Delphine yabyaye yiga mu wa gatanu ubanza, Janviere yabyaye yiga mu wa kane ubanza na Agirimpuhwe Fortune wabyaye yiga mu wa gatatu wisumbuye

*Ubuzima bw’aba bana batewe inda biga mu mashuri abanza bugira ingaruka ku bana babyara,
*Umuryango GLIHD wita ku bana b’abakobwa n’abagore urakora ubuvugizi ngo amategeko yo gukuramo inda.

Aba bana bahindutse ababyeyi bagata ishuri, baganiriye n’Umuseke mu mpera z’iki cyumweru, bose bahuriza ku buzima bugoye barimo bwo kurera abana nta kazi bagira, gutereranwa n’ababateye inda, rimwe na rimwe no guhohoterwa n’ababyeyi, bifuza gusubira mu ishuri bakiga imyuga. Kuri iki kibazo Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko ikora ubuvugizi, naho umuryango GLIHD ukifuza ko amategeko yoroshya gukuramo inda ku bakobwa bakiri bato yakoroshywa.

Uzayisenga Delphine yabyaye yiga mu wa gatanu ubanza, Janviere yabyaye yiga mu wa kane ubanza na Agirimpuhwe Fortune wabyaye yiga mu wa gatatu wisumbuye

Uzayisenga Delphine ni umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, nubwo nta mugabo yashakanye na we, yitwa Mama Nishimwe Sandrine, aka kaziranenge gafite amazi abiri n’igice gusa, kabasha kwihanganira ubuzima bw’umubyeyi wako utagira ibishora bya gisirimu, utagira amafaranga yo kugura ibindi byangombwa umwana muto akenera ngo akure neza.

Uyu mukobwa yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, iwabo ntibifashije bari mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

Ati “Nabyaranye n’umusore ntabwo amfasha. Ababyeyi ntabwo babyakiriye neza, uko bamfataga mbere ntabwo ariko bamfata ubu, bamfata nabi, keretse mama. Barantutse, barankubita bashaka kunyirukana mu rugo ariko mama arabyanga. Umusore iyo mubwiye ibyo kumfasha ntacyo ambwira. Nagiye mu buyobozi bw’umudugudu ntacyo bamariye, umuyobozi yanze kubyitabira.”

Uzayisenga Delphine na ko Mama Nishimwe Sandrine, rimwe ukora ibiraka byo gufura nk’imyenda y’abantu ngo yite ku mwana we, avuga ko abana nka we babyaye bahuye n’ikibazo, akifuza ko basubizwa mu ishuri bakiga, kuri we ngo kwiga imyuga byamufasha.

Asaba abakobwa kwitonda bakifata neza ntibakurikire ibyo bashukishwa n’abahungu.

 

Agirimpuhwe Fortunee we afite imyaka 19, ni Mama Brown Carita, Brown afite umwaka n’amezi atatu, tuganira aho bari mu mahugurwa yateguwe na GLIHD yari arwaye mu nda, ni umwana w’umwaka n’amezi atatu ariko ubuzima bubi abayemo bugaragara mu jisho ry’umubona, ikigero cy’imyaka ye ntikingana n’igihagararo afite.

Inda yayitewe n’umusore batakundanye. Ati “Ntiyamfashe ku ngufu nta nubwo twari twarakundanye. Uwanteye inda ntiyifashije, ambwira ko nta bushobozi afite. Mu rugo na bo nta bushobozi bafite, nari naravuye mu ishuri narabuze undihira.”

Uyu mukobwa yavuye mu ishuri yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. We mu rugo iwabo bamenye ko atwite baramuretse, ariko ngo nta bushobozi bafite.

Ati “Tubaho uko Imana ibishatse. Mfite umubyeyi umwe ariko mbaho nk’aho nta mufite, arabyara akakureka ukirera.”

Ubuzima bwa Agirimpuhwe abukesha kugira amahirwe agatumizwa mu mahugurwa nk’ayo yarimo (aba gake cyane) ngo nibwo abasha kugurira umwana we inkweto cyangwa umwenda, ubundi ngo abaho yakoze ikiraka rimwe na rimwe.

Avuga ko uwamusubiza mu ishuri yasubiramo kuko ngo hari ubwo bababwira ko bazabarihira ntibabikore. Icyizere cy’ubuzima bwe ngo yize amashuri asigaye akayarangiza, ibindi ngo yazabikora nyuma.

 

Uwineza Janviere afite imyaka 17 yatewe inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, umwana we afite amezi 11, twaganiriye arira cyane kubera ubuzima abayemo, aho ashinja nyirakuru kugurisha imitungo ya se yari ahitwa Ziniya/ Kicukiro.

Akimara gutwita aho aba bashatse kumwirukana, ariko abasaba ko bamuha imitungo ya se bagurishije bahitamo kumureka.

Uyu mwana wahindutse umubyeyi, ni imfubyi ku babyeyi bombi, abana na nyirakuru ubyara se, atuye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Rusororo, iyo avuze iby’imitungo yiwabo bamubwira ko ngo ntayihari. Se ngo yari afite igipangu kirimo inzu zikodeshwa, ariko nyirakuru yarahagurishije ngo agura i Masaka.

Uwineza atunga uyu mwana we ku bufasha ahabwa n’umuhungu wamuteye inda ariko uyu wayimuteye na we ngo barangana ntaragera igihe cyo kubaka. Ati “Ubu gusubira mu ishuri najyayo ariko nkiga imyuga, gusa nta mafaranga mfite.”

 

Mme Mukakalisa Francine, Perezidante wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), avuga ko iki kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakizi nk’urwego rushinzwe ubukangurambaga n’ubuvugizi, kandi ngo batangiye kubikoraho.

Ati “Ni ikibazo gikomeye gisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye n’umuryango, cyane cyane abagabo kuko bariya bana b’abakobwa baterwa inda n’abagabo n’abahungu badafite imyitwarire ya gitore.”

Avuga ko kuba abana b’abakobwa babyarira iwabo bitera ikibazo mu muryango uba utateguye kwakira uyu mwana wavutse, kandi ngo n’abana bahura n’ikibazo cyo kutamenya ababyeyi babo igihe ba Se banze kubemera.

Ati “Icyiza ni ugukumira twese dufatanyije, abagize icyo kibazo na bo tukabegera bagasubizwa uburenganzira bwabo, abasubira kwiga bakiga, bariya bana na bo bakandikwa mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo igenamigambi ryacu ribe rizi umubare nyawo w’Abanyarwanda.”

Inama y’Igihugu y’abagore mu nshingano zayo ntiharimo iyo gutanga ubufasha mu buryo bw’amikoro ku bana nk’aba b’abakobwa babyariye iwabo, ngo imenya ibibazo by’abagore ikabikorera ubuvugizi, igakangurira abagore kwitabira gahunda za Leta no gukora ubukangurambaga, kandi ngo burakomeza.

 

Tom Mulisa, Umuyobozi w’Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’Ibiyaga bigari (GLIHD) cyahuguye aba bagore kumenya uburenganzira bwabo buri mu masezerano y’i Maputo yasinywe mu 2000 n’u Rwanda rukayemeza, avuga ko mu mikorere yabo bafite inshingano yo kunganira umwana w’umukobwa no kurengera abagore, bagafatanya n’abagabo bafite imyumvire ntangarugero ku burenganzira bw’abagore.

Ku kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda ari bato, ngo uyu muryango urabunganira iyo hari abo bamenye, bakabaha ubufasha mu mategeko, bakanabahuza na Polisi ngo ikurikirane ikibazo, abafite imyaka y’ubukure (+18) na bo ngo babakorera ubuvugizi.

Ati “Icyo turimo dukora ni ugukora ubuvugizi ku igitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda kugira ngo ingingo zirimo zibangamiye wa mwana w’imyaka 16 na 17 wafashe ku ngufu, watewe inda n’abantu atazi zihinduke, ashobore kubona uburenganzira bwe nk’uko amasezerano ya Maputo abiteganya.”

Tom Mulisa avuga ko amasezerano ya Maputo ateganya ko umwana watewe inda afashwe ku ngufu afite uburenganzira bwo guhita akuramo iyo nda ariko ngo bigakorwa n’umuganga wemewe kandi bigakorwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ati “Abenshi bajyaga kwaka ibyemezo mu rukiko bakabibona inda ari imvutsi, ibyo by’icyemezo cy’urukiko ni cyo cyabaye ingorabahizi cyane, ugasanga abana b’imyaka 15 na 16 barabyaye, bajyaga kubona icyemezo inda iri mu kigero muganga adashobora gukoraho.”

Gusa, Tom Mulisa avuga ko bafatanyije n’izindi nzego baharanira ko umukobwa wese, yaba ufite imyaka y’ubukure (hagati ya 18-20) n’abari munsi batabyarira iwabo.

Ati “Iyi gahunda twarimo ni iyo kuvuga ngo umugoroba w’ababyeyi, ni iyo kuvuga ngo habeho umuryango, abaturanyi b’icyitegererezo, habeho imihigo mu miryango ku buryo tugerageza kugabanya na ba bana b’imyaka 18 na 19 babyarira mu rugo bagata amashuri, iki ni ikintu cy’ingenzi dutekereza ko tuganiriye n’abagize imidugudu, inzego z’ibanze n’abagize umugoroba w’ababyeyi, byafasha kurusha gutegereza itegeko, kuko itegeko riza hari icyabaye.

Ariko se twashobora kubikumira, ku buryo umwana w’imyka 17, 18 na 20 badatwita? Iyi gahunda ikozwe, nta no kumva ngo umwana w’imyaka 16 yagiye gukuramo inda, nta no kumva ngo umwana w’imyaka 20 yabyaye, twaje gusanga ubuvugizi dukora kugira ngo amategeko ahinduke umuntu yabukora cyane n’inzego z’ibanze muri izi gahunda tuzakora ahantu hatandukanye kugira ngo imyumvire ihinduke.”

Mme Mukakalisa Francine Visi Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore
Tom Mulisa ni we ubanza iburyo ari kumwe na Hon IZABIRIZA Marie Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abagore, Jacqueline Kamanzi na Hon Depite MUKANYABYENDA Emmanuella na Visi Perezidante wa CNF
Abagore benshi ntibazi uburenganzira bwabo buri mamategeko abarengera

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NewYork Times umunsi 1 yaranditse ngo “WHEN CHILDREN HAVE CHILDREN”

  • ABAKOBWA BIKI GIHE BAMEZE NABI ABASORE BARARENGANA,AHUBWO BIGISHE ABO BAKOBWA KWITONDA

Comments are closed.

en_USEnglish