Digiqole ad

Rutsiro: Nibwo bwa mbere basuwe n’Umuyobozi w’Akarere kuva babaho

Abaturage bo mu midugudu ya Rugali na Mataba yo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro bishimiye ko tariki 09 Mutarama 2013 Umuyobozi w’Akarere yabasuye ku misozi batuyeho, mu gihe ngo nta wundi Muyobozi w’Akarere cyangwa uwa Komini wigeze ahagera kubera imiterere yaho.

Habe n’Umuyobozi wa Komini wari warigeze ahagera ariko none Gaspard Byukusenge yiyemeje kugenda n’amaguru mpaka agezeyo
Habe n’Umuyobozi wa Komini wari warigeze ahagera ariko none Gaspard Byukusenge yiyemeje kugenda n’amaguru mpaka agezeyo

Imidugudu ya Mataba na Rugali ni imwe mu midugudu iri kure cyane uturutse ku biro by’Akarere ka Rutsiro.

Ibikorwa by’iterambere nk’imihanda biracyari bicye ku buryo byabaye ngombwa ko Umuyobozi w’Akarere asiga imodoka aho umuhanda werekerayo urangirira, akora urugendo rw’amaguru ahareshya n’ibirometero bitanu, amanuka imisozi, aterera indi kugira ngo abashe gusura ikigo cy’amashuri abanza cya Mwendo.

Kuba nibura yabashije kuhagera, ni kimwe mu byashimishije abahatuye kubera ko ngo hari abandi bayobozi bajya bashaka kuhagera ariko mu gihe bakiri hakurya bagatinya kujyayo n’amaguru kubera imisozi ihari.

Abarezi bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Mwendo bavuga ko na bo bashimishijwe n’uruzinduko rw’Umuyobozi w’Akarere kuko na we ubwe yabashije kwirebera uburyo babayeho n’aho bakorera, bakaba ngo bizeye ko mu igenamigambi ry’akarere hazajya hatekerezwaho, hakanateganyirizwa.

Abaturage bo mu tugari twa Mataba na Rugali bavuga ko ari we muyobozi wa mbere w’akarere uhageze, dore ko na kera hakiriho komini ngo nta burugumesitiri wigeze uhagera.

Umusaza witwa Ndahayo Theodomir yagize ati “Biradushimishije cyane kuko na kera na kare nta burugumesitiri wigeze agera aha, bigaragara ko uyu muyobozi ashaka iterambere kandi akunda n’igihugu cye.”

Umukecuru witwa Donatilla Mukasarasi na we yishimiye kubona Umuyobozi w’akarere ku musozi wabo, ibi ngo bikaba bimwereka ko Leta yitaye ku baturage bayo.

Ati “Ndishimye kuko mugeze mu Rwanda rwacu kandi n’umuyobozi w’Akarere na we ndamushimiye Imana izamuhe umugisha. Agafashanyo umukuru w’igihugu yatwoherereje kangezeho kera ndakabona”.

Nyuma y’urugendo rurerure n’amaguru yageze ku kigo cy’amashuri abanza cya Mwendo aganira n’abarezi ndetse n’abanyeshuri.
Nyuma y’urugendo rurerure n’amaguru yageze ku kigo cy’amashuri abanza cya Mwendo aganira n’abarezi ndetse n’abanyeshuri.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko kwegera abaturage cyane cyane abatuye mu bice bya kure ari zimwe mu nshingano zabo nk’abayobozi.

Byukusenge ati “ Ni uburyo bwo kwegera abaturage, kumva ibibazo byabo, ibitekerezo byabo n’ibyifuzo byabo ndetse no kubafasha kubishakira umuti”.

Bimwe mu bibazo abaturage bo mu midugudu ya Rugali na Mataba bagaragarije umuyobozi w’akarere birimo kuba nta mazi n’amashanyarazi bafite hafi yabo, hakaba nta mihanda n’ibiraro ku buryo n’imodoka zitwara abarwayi bitazorohera kubasanga iwabo.

Amashuri abanza ya Mwendo na yo ngo arashaje kuko yubatswe mu 1935. Mu kagari ka Mwendo kandi hubatswe n’ivuriro ariko ridafite igikoni ku buryo igikoma cy’umubyeyi wahabyariye bisaba kukivana mu rugo.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko byinshi muri ibyo bibazo yabashije kubyibonera n’amaso ye ku buryo bimwe bigiye gushyirwa mu igenamigambi ry’akarere, hagamijwekubishakira ibisubizo.

Umuyobozi w’Akarere yasuye n’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi, ivuriro rya Mwendo ndetse n’ibiro by’akagari ka Mwendo. Byagaragaye ko abayobozi b’akagari bashobora kuba badakunda kuhagera nk’uko biteganyijwe ndetse aboneraho no gusaba abayobozi b’utugari kutagendana kashi, ahubwo bagakoresha ibiro icyo byubakiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yagendereye Akagari ka Mwendo nyuma y’uko mbere yaho na bwo yari yatembereye ku kigo cy’amashuri cya Mwufe giherereye mu murenge wa Kivumu, aho na ho bisaba gukora urugendo n’amaguru.

Ateganya kujya afata iminsi itatu mu cyumweru akazenguruka mu mirenge n’utugari mu rwego rwo kwegera abaturage hibandwa cyane cyane ku batuye mu bice bya kure.

Uruzinduko rw’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu kagari ka Mwendo ni uruzinduko rwatunguye abayobozi baba abo mu kagari ka Mwendo ndetse n’abo mu murenge wa Mukura akaba yari aherekejwe n’ukuriye ingabo mu Karere hamwe n’undi woherejwe na polisi mu Karere.

©Kigalitoday

UM– USEKE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish