Nyamasheke: Yakatiwe iminsi 365 azira gukora imibonano mpuzabitsina n’inka

Kuwa 04 Mutarama 2013, Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwahamije umusore w’imyaka 22 witwa Nsengimana Habiyaremye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, maze rumukatira igifungo cy’umwaka umwe. Iki cyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, Nsengimana yagikoze mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukuboza 2012 agikorera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Gako, Umurenge wa Kagano, […]Irambuye

Biyemereye ko bishe Dr. Mbukani bakoresheje umuhini

Ubwo bari kuri station ya polisi i Nyamirambo abasore babiri, Cyuma Jean Paul na Hagenimana Vital bakunze kwita Nyambo, biyemereye ko aribo bishe Dr Radjabu Mbukani bakoresheje igiti cy’umuhini bari babaje. Nubwo bemera ko bamwishe ariko, uwo bavuga ko ari we wabahaye amafaranga ngo bamwice ari nawe wabyaranye na Dr Mbukani abana babibi b’abakobwa witwa […]Irambuye

Rwaserera ni umugabo wari utuye i Rusororo

Bateye Rwaserera ni umugani baca iyo abantu basahinda bateye imvururu, nibwo bagira bati: ”Bateye Rwaserera.!“ Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo ho mu Rukaryi ahagana mu w’1700. Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima II Rujugira, maze hatera akanda k’inzara kayogoza u Bwanacyambwe, u Rukaryi, n’ u Buganza. Hagatura umugabo Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka […]Irambuye

Yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw'uwo babyaranye

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugore witwa Louise Muhire imukekaho uruhare mu rupfu rwa Dr Radjabu Mbukani. Louise Muhire, ni nyina w’abana babiri b’abakobwa; abo bana akaba yarabyaranye na Nyakwigendera Dr Radjabu Mbukani. Nyakwigendera Dr Mbukani yishwe akiri muto dore ko yari afite imyaka 37 y’amavuko. Yaburiwe irengero ku itariki ya 29 Ukuboza 2012, aza […]Irambuye

Icyumweru gishije abantu 127 biyomoye kuri FDLR

Kuva ku itariki ya 4 Mutarama 2013; abantu 127 barimo n’abarwanyi ba FDLR nibo bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kwitandukanya n’uyu mutwe ukomeje guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku itariki ya 4 Mutarama nibwo Abanyarwanda 80 barimo abasirikare 17 babaga mu mutwe wa FDLR muri Congo bageze ku mupaka […]Irambuye

“Marie Merci Modern market”: Isoko rishya muri Kigali

Abanyakigali, by’umwihariko Abanyakanombe batangiranye umwaka wa 2013 akanyamuneza, dore ko babonye isoko rishya rya kijambere bazajya bahahiramo ryitwa “Marie Merci Modern market”. Iri soko rishya ryubatwe mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro ryafunguwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki 4 Mutarama 2013. Donatien Murenzi, Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Kanombe yatangarije umuseke.com ko bashimishwa nuko […]Irambuye

Karongi: Yakoze uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefoni

Uko iminsi yicuma niko ikorabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere mu Rwanda, abantu nabo bagenda barushaho gukora uburyo butandukanye mu rwego rwo kwihutisha cyangwa kugabanya akazi kakorwaga na benshi. Umusore Kazungu Robert yitegereje uko umuntu ahaguruka cyangwa agafata urugendo akajya kuzimya amatara ahita ahanga uburyo umuntu yazima amatara akoresheje inziramugozi (telefoni igendanwa benshi bakunze kwita mobile). […]Irambuye

“Nisunze M23 ngo dukure Kabila ku butegetsi” – Roger Lumbala

Roger Lumbala, Umuyobozi w’Ishyaka RCD-N (Rassemblement congolais pour la démocratie – national) ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Kabila yishyize hamwe n’umutwe wa M23 mu rwego rwo kugira ngo bavane Kabila ku butegetsi nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique. Ku itariki ya Mbere Mutarama 2013 nibwo Roger Lumbala yishyize hamwe mu buryo bweruye na M23, uwo muhango wabereye […]Irambuye

Kigali: bamunigishije umugozi ararusimbuka

Ntabasha gukebuka neza ngo arebe inyuma, ntabasha kumira ibyo arimo kurya uretse ibyoroshye, n’iyo agize icyo atamira arabababara mu muhogo, ijwi rye ryajemo amakaraza ndetse afite inkovu y’umugozi yanigishijwe mu ijoshi itazapfa gusibangana. Uyu ni umusore w’umumotari witwa Rukundo Jean Paul bakunze kwita Kazungu, wanizwe n’abagizi ba nabi bashakaga kumutwara moto kuwa 27 Ukuboza 2012; […]Irambuye

Goma: Umubyeyi yibarutse abana barindwi

Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe. Aba bana bavutse ku itariki 01 Mutarama 2013 mu bitaro Bikuru by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Hopital General de Goma). Abakobwa babiri n’abahungu batanu babyawe n’uyu mubyeyi bakaba bavutse bafite amagarama ari hagati ya 400 na […]Irambuye

en_USEnglish