Digiqole ad

Padiri Banyangandora wari wirukanywe muri Zambia yasubiyeyo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2013, nibwo Padiri Viateur Banyangandora wari warirukanywe muri Zambia nyuma yo kuvuga amagambo atarashimishije abayobozi b’iki gihugu yuriye indege agasubirayo.

Padiri Banyangandora yasubiye kogeza Ivanjiri muri Zambia. Photo/Internet
Padiri Banyangandora yasubiye kogeza Ivanjiri muri Zambia. Photo/Internet

Padiri Viateur Banyangandora yari amaze amezi ane mu Rwanda nyuma y’aho ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia byari byategetse ko yirukanywa mu gihugu, ashinjwa gukangurira abaturage guhaguruka bakarwanya leta kuko idakora neza ibyo igomba kubakorera.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Edgar Lungu muri Zambia yategetse ko Padiri Viateur Banyangandora yoherezwa mu Rwanda; icyo gihe ndetse yahise yoherezwa shishi itabona azira gukangurira abaturage kwigumura kuri leta.

Uyu mushumba w’intama z’Imana muri Paruwasi ya Lundazi afite imyaka 40. Yatangiye gukora umurimo w’Imana muri iki gihugu byemewe n’amategeko ku itariki ya 27 Ugushyingo 2006 nyuma yo guhabwa icyemezo cyo kuhakorerera gifite nomero 008955, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Lusaka times.

Umuyobozi Mukuru wa Diocese ya Chipata, Musenyeri George Lungu wari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Kenneth Kaunda niwe wemeje ko Padiri Banyangandora yagarutse muri Zambia ku murimo yahamagariwe n’Imana wo kogeza Ivanjiri Ntagatatifu ya Yezu Kristu.

Musenyeri Lungu kandi yahamije ko Padiri Banyangandora yageze muri Zambia ejo hashije ku isaha ya saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.

Yagize ati “Reka mbemerere ko kugeza ubu ndi kumwe n’umwana wanjye nabyaye mu buryo bwa Roho, gusa sinamwemerera kugira icyo avuga igihe nyacyo kitaragera.”

Musenyeri Lungu yavuze ko yishimiye cyane ko Padiri Banyangandora agarutse gukorera umurimo w’Imana muri Diosece abereye umushumba mukuru.

Padiri Banyangandora yinjyije mu Ishyirahamwe ry’Abihayimana bo muri Zambiya (Association of Zambian Diocesan Catholic Clergy: ADZACC) ubwo yari umunyeshuri mu isemira ahagana mu 2000; icyo gihe yari impunzi muri icyo gihugu kurimo Abanyarwanda benshi.

Yize ku Iseminari Nkuru ya Mpima mu Karere ka Kabwe mbere yo kwerekeza mu Isememira Nkuru yitiriwe Mariya iherere i Lusaka, aho yize amasomo ajyanye n’iyobokamana. (Theological studies).

Yahawe ubupadiri mu mwaka w’2004 ndetse ahita atangira kogeza Ivanjiri muri Diocese ya Chipata ubwo.

Inkuru byerekeranye: Zambia yisubiyeho ku kwirukana Padiri Banyangandora

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish