Digiqole ad

RDC: Abarwanyi ba PARECO bacikishije abanyururu 372

Abarwanyi b’umutwe wa PARECO (Patriotes résistants congolais) urwanira mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bacikishije abanyururu 372 bari bafungiye muri gereza ya Kakwangura iherereye i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Hari hafungiyemo 399 none hasihayemo 27 bonyine
Hari hafungiyemo 399 none hasihayemo 27 bonyine

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, iyi gereza yasigayemo abanyurura babarirwa ku ntoki kuko hari harimo abanyururu 399; ni ukuvuga ko nyuma yo gucikisha abageze kuri 372 hasigayemo 27 bonyine.

Aba barwanyi bacikishije izi mbohe kuri uyu wa 13 Mutarama, ubwo bari baje baturutse i Rubero, bakaba ngo bari biyemeje kujya kubohora bagenzi babo bagizwe imbohe.

Amakuru yatangajwe n’abayobozi b’iyi gereza yahuye n’akagaga gakomeye, n’uko ubwo abarwanyi ba PARECO bahageraga ngo basabye umurinzi kurekura bagenzi babo bahafungiye, undi ababera ibamba niko kumwaka imbunda, hanyuma barasa mu kirere.

Abari bahafungiye bakibyumva bahise bakwira imishwaro baratoroka, kugeza ubwo hasigayemo 27 barimo umwe wakomeretse.

Nyuma yo gutoroka abaturage bo muri ako gace babashije guta muri yombi 17 ndetse bahita babashyikiriza Polisi.

Théodore Sikuli Uvasakala, Umuyobozi w’Akarere ka Butembo ibyo byabereyemo yatangaje ko ibyabaye ari bibi ndetse bibabaje cyane, Akarere ke gahuye nabyo muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Théodore Sikuli yanasabye abaturage bose gufasha polisi gufata abacitse gereza, bagahita basubizwamo kuko ngo nibaramuka badafashwe bazakomeza guhungabanya umutekano w’abatuye Butembo.

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish