MAGERWA yagize icyo ivuga kuri serivisi mbi ziyivugwaho
Mu minsi ishize nibwo abantu batandukanye bavuze ko batishimira uburyo bakirwa na MAGERWA, bavuze kandi ko batishimira serivise bahabwa kugeza n’ubwo ibintu by’umukiliya bishobora kuhatinda.
Ni kenshi cyane ujya kumva, ukumva umuntu aravuze ati “Wahora n’iki ko mba nguhaye lift ariko imodoka yanjye ikaba yaraheze muri MAGERWA.” Undi nawe akavuga ati “Iyo imizigo yanjye idahera muri MAGERWA ubu mba maze kunguka menshi ndetse maze gusubira Dubai inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”
Kubera ibi, umuntu ashobora kwibaza uko bigenda ngo umuntu akure ikintu cye muri MAGERWA, undi nawe akibaza impamvu ibintu by’umuntu bigomba kujya muri iki kigo, uzi impamvu y’ibyo kandi yakwibaza impamvu ibintu bishobora kuhagera nyirabyo yabishaka ntabibonera igihe abishakiye, byanarimba akabisiragiraho iminsi kandi ari ibye nta wundi babifatanyije.
Ibi byose biri mu byo Umuseke.com wabajije n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa MAGERWA Lambert Nyoni, ubwo twabasuraga mu rwego rwo kurushaho kumenya serivise itanoze ikunze kuvugwa kuri iki kigo kimaze imyaka 44 gikora.
Burya MAGERWA ngo irarengana
Lambert Nyoni, avuga ko abantu benshi batangaza ko imikorere ya MAGERWA idahwitse ndetse serivise yabo itihuta uko bikwiye, baba batazi inshingano za MAGERWA cyangwa uruhare rwayo kugira ngo umuntu abone ibintu bye bibitse muri MAGERWA.
Nk’uko abisobanura, uruhare rwa MAGERWA mu kugira ngo umuntu abone ibintu bye bihabitse ngo ruba ruto cyane kuko ishinzwe kubika, gupakira ndetse no kupakurura imizigo y’abakiliya bayo.
Ati “Ubundi kugira ngo bisobanuke neza abantu bakwiye kumenya inshingano zacu n’uko dukora. MAGERWA ni ububiko bukorana, bufasha cyangwa bwunganira gasutamo gusoresha abazana ibintu mu gihugu. Igikorwa kinini dukora ni ukubikira abantu, ariko iyo uvuze kubikira abantu bivuze ko unabaha ibyo wababikiye biba byaje biri muri contenaires zitandukanye, aho rero niho hagaragara MAGERWA muri uko gupakurura no kongera kubipakira no kubibikira umuntu utegereje amafaranga yo kubisorera.”
“Iyo bije dukora icyo twita “avis d’arrive/arrival notice” tukavuga tuti twakiriye ibintu bya kanaka bigana gutya na gutya; izo mpapuro zigafasha douane kumusoresha, ariko ubwo hari n’izindi mpapuro umukiliya aba yazanye, mbese ni procedure itari ndende ariko igomba gukorwa kugira ngo douane ibone uko ishoresha.”
Lambert Nyoni akomeza avuga ko Services zitangirwa muri MAGERWA zitangwa kuva ibicuruzwa byinjiye kugeza bisohotse zitangwa n’ibigo bitandukanye bihakorerea kuburyo wenda hari uwagirango bipfira muri MAGERWA kandi wenda byapfiriye ahandi.
- Hari abunganizi mu bya gasutamo: Aba akunze kwitwa aba dekalara (declarants) nibo bafasha abazanye ibicuruzwa muri procedures z’isoreshwa.
- Gasutamo cyangwa Douane: Uru rwego nirwo rushinzwe kwakira imisoro n’amahoro, rukanagenzura ko koko imisoro ihura n’iyo amategeko ateganya.
- Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge: Abakozi ba RBS bagenzura ko ibicuruzwa byinjiye byujuje ubuziranenge.
- Banks na za Assurances: Ibi bigo byegereje serivisi zabo abatumiza ibintu mu mahanga kugira ngo boroherezwe kubona serivisi.
None se gutinda biterwa n’iki?
Hari impamvu nyinshi zinyuranye zishobora gutuma ibicuruzwa bitinda muri MAGERWA cyangwa mu bubiko nk’uko Lambert Nyoni akomeza abisobanura.
Muri zo harimo impamvu ziterwa na nyiribicuruzwa:Nyir’ibicuruzwa ashobora kugeza ibicuruzwa bye muri MAGERWA ariko akaba adafite amafaranga yo kwishyura umusoro, icyo gihe akabanza gushakisha aho ayakura, hakaba n’ubwo bifashe igihe. Hari n’igihe aba afite ibindi agomba kuzuza nk’iyo asaba gusonerwa umusoro (exonerations) n’ibindi.
Umwumganizi cyangwa umu declarant:Uyu ashobora guhura n’akazi kenshi akisanga afite ama dossiers menshi agahitamo kugenda ayaha “priorite”.
Hari na none n’imirimo yigenzura:Bitewe n’imiterere y’ibicuruzwa, umugenzuzi wa gasutamo ashobora gufata umwanya uhagije kugira ngo yitondere igenzura, kuko afite inshingano zo gusoresha buri gicuruzwa cyose, ibi bikaba byatuma umuntu asa n’utinda kubona ibintu bye.
Gupakira no gupakururanacyo ni ikindi: Aha ninaho MAGERWA yo ubwayo nyirizina ishobora gutungwa agatoki, kubera ko yakoresheje abakozi bakeya cyangwa imashini zidahagije gusa ivuga ko yabikosoye.
MAGERWA iragira icyo isaba abayigana
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa MAGERWA avuga ko ahahurira abantu benshi hatabura ibibazo, ariko asaba ko abagana iki kigo bayifasha mu kugaragaza ibitagenda mu rwego rwo kubikosora mu buryo bwihuse.
Ati “Serivisi mbi twirirwa turwana nazo ndetse dusaba abakiriya bacu kutugaragariza umuntu wese wabatse ruswa cyangwa ikindi kintu, kandi iyo tubonye abantu nk’abo turabirukana cyangwa tukabafatira ibindi bihano.”
Lambert Nyoni anasaba abantu kurushaho gusobanukirwa imikorere n’inshingano za MAGERWA mu rwego rwo kugira ngo batazajya bayigerekaho amakosa itakoze.
MAGERWA ni ikigo cyantangiye gukora mu 1969 ari icya leta gusa cyaje kwegurirwa abikorera ku giti cyabo. Kugeza ubu mu bafite imigabane muri iki kigo cyigenga harimo isosiyeye yo muri Singapore yitwa PORTEK ifitemo 75%, Banki ya Kigali ifitemo 6%, BRD ifitemo 6%, na SDV ifitemo 13%.
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM