Digiqole ad

MAGERWA yagize icyo ivuga kuri serivisi mbi ziyivugwaho

Mu minsi ishize nibwo abantu batandukanye bavuze ko batishimira uburyo bakirwa na MAGERWA, bavuze kandi ko batishimira serivise bahabwa kugeza n’ubwo ibintu by’umukiliya bishobora kuhatinda.

Imashini kabuhariwe mu guterura imizigo zifashishwa mu kwihutisha akazi
Imashini kabuhariwe mu guterura imizigo zifashishwa mu kwihutisha akazi

Ni kenshi cyane ujya kumva, ukumva umuntu aravuze ati “Wahora n’iki ko mba nguhaye lift ariko imodoka yanjye ikaba yaraheze muri MAGERWA.” Undi nawe akavuga ati “Iyo imizigo yanjye idahera muri MAGERWA ubu mba maze kunguka menshi ndetse maze gusubira Dubai inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”

Kubera ibi, umuntu ashobora kwibaza uko bigenda ngo umuntu akure ikintu cye muri MAGERWA, undi nawe akibaza impamvu ibintu by’umuntu bigomba kujya muri iki kigo, uzi impamvu y’ibyo kandi yakwibaza impamvu ibintu bishobora kuhagera nyirabyo yabishaka ntabibonera igihe abishakiye, byanarimba akabisiragiraho iminsi kandi ari ibye nta wundi babifatanyije.

Ibi byose biri mu byo Umuseke.com wabajije n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa MAGERWA Lambert Nyoni, ubwo twabasuraga mu rwego rwo kurushaho kumenya serivise itanoze ikunze kuvugwa kuri iki kigo kimaze imyaka 44 gikora.

Burya MAGERWA ngo irarengana

Lambert Nyoni, avuga ko abantu benshi batangaza ko imikorere ya MAGERWA idahwitse ndetse serivise yabo itihuta uko bikwiye, baba batazi inshingano za MAGERWA cyangwa uruhare rwayo kugira ngo umuntu abone ibintu bye bibitse muri MAGERWA.

Nk’uko abisobanura, uruhare rwa MAGERWA mu kugira ngo umuntu abone ibintu bye bihabitse ngo ruba ruto cyane kuko ishinzwe kubika, gupakira ndetse no kupakurura imizigo y’abakiliya bayo.

Barimo barakoresha imbaga zose ngo abakiriya babone ibyabo.
Barimo barakoresha imbaga zose ngo abakiriya babone ibyabo. Utu tumashini tunatizwa abantu batandukanye bashaka gguterura imizigo yabo.

Ati “Ubundi kugira ngo bisobanuke neza abantu bakwiye kumenya inshingano zacu n’uko dukora. MAGERWA ni ububiko bukorana, bufasha cyangwa bwunganira gasutamo gusoresha abazana ibintu mu gihugu. Igikorwa kinini dukora ni ukubikira abantu, ariko iyo uvuze kubikira abantu bivuze ko unabaha ibyo wababikiye biba byaje biri muri contenaires zitandukanye, aho rero niho hagaragara MAGERWA muri uko gupakurura no kongera kubipakira no kubibikira umuntu utegereje amafaranga yo kubisorera.”

“Iyo bije dukora icyo twita “avis d’arrive/arrival notice” tukavuga tuti twakiriye ibintu bya kanaka bigana gutya na gutya; izo mpapuro zigafasha douane kumusoresha, ariko ubwo hari n’izindi mpapuro umukiliya aba yazanye, mbese ni procedure itari ndende ariko igomba gukorwa kugira ngo douane ibone uko ishoresha.”

Lambert Nyoni akomeza avuga ko Services zitangirwa muri MAGERWA zitangwa kuva ibicuruzwa byinjiye kugeza bisohotse zitangwa n’ibigo bitandukanye bihakorerea kuburyo wenda hari uwagirango bipfira muri MAGERWA kandi wenda byapfiriye ahandi.

  1. Hari abunganizi mu bya gasutamo: Aba akunze kwitwa aba dekalara (declarants) nibo bafasha abazanye ibicuruzwa muri procedures z’isoreshwa.
  2. Gasutamo cyangwa Douane: Uru rwego nirwo rushinzwe kwakira imisoro n’amahoro, rukanagenzura ko koko imisoro ihura n’iyo amategeko ateganya.
  3. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge: Abakozi ba RBS bagenzura ko ibicuruzwa byinjiye byujuje ubuziranenge.
  4. Banks na za Assurances: Ibi bigo byegereje serivisi zabo abatumiza ibintu mu mahanga kugira ngo boroherezwe kubona serivisi.
Igenzura rikorwa kuri buri kimwe hagamijwe kwirinda ko hari uwatambuka adasoze cyangwa agasora imisoro idakwiye, ni kimwe mu bishobora gutuma bamwe batinda kubona ibicuruzwa byabo, ariko ngo birimo gukosorwa
Igenzura rikorwa kuri buri kimwe hagamijwe kwirinda ko hari uwatambuka adasoze cyangwa agasora imisoro idakwiye, ni kimwe mu bishobora gutuma bamwe batinda kubona ibicuruzwa byabo, ariko ngo birimo gukosorwa, aka ni i Runda aho barimo kugenzura ubuziraneze bwa Essance

None se gutinda biterwa n’iki?

Hari impamvu nyinshi zinyuranye zishobora gutuma ibicuruzwa bitinda muri MAGERWA cyangwa mu bubiko nk’uko Lambert Nyoni akomeza abisobanura.

Muri zo harimo impamvu ziterwa na nyiribicuruzwa:Nyir’ibicuruzwa ashobora kugeza ibicuruzwa bye muri MAGERWA ariko akaba adafite amafaranga yo kwishyura umusoro, icyo gihe akabanza gushakisha aho ayakura, hakaba n’ubwo bifashe igihe. Hari n’igihe aba afite ibindi agomba kuzuza nk’iyo asaba gusonerwa umusoro (exonerations) n’ibindi.

Umwumganizi cyangwa umu declarant:Uyu ashobora guhura n’akazi kenshi akisanga afite ama dossiers menshi agahitamo kugenda ayaha “priorite”.

Hari na none n’imirimo yigenzura:Bitewe n’imiterere y’ibicuruzwa, umugenzuzi wa gasutamo ashobora gufata umwanya uhagije kugira ngo yitondere igenzura, kuko afite inshingano zo gusoresha buri gicuruzwa cyose, ibi bikaba byatuma umuntu asa n’utinda kubona ibintu bye.

Gupakira no gupakururanacyo ni ikindi: Aha ninaho MAGERWA yo ubwayo nyirizina ishobora gutungwa agatoki, kubera ko yakoresheje abakozi bakeya cyangwa imashini zidahagije gusa ivuga ko yabikosoye.

Iyi ni imashini rutura iterura imizigo y'abagana MAGERWA
Iyi ni imashini rutura iterura imizigo y’abagana MAGERWA

MAGERWA iragira icyo isaba abayigana

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa MAGERWA avuga ko ahahurira abantu benshi hatabura ibibazo, ariko asaba ko abagana iki kigo bayifasha mu kugaragaza ibitagenda mu rwego rwo kubikosora mu buryo bwihuse.

Ati “Serivisi mbi twirirwa turwana nazo ndetse dusaba abakiriya bacu kutugaragariza umuntu wese wabatse ruswa cyangwa ikindi kintu, kandi iyo tubonye abantu nk’abo turabirukana cyangwa tukabafatira ibindi bihano.”

Lambert Nyoni anasaba abantu kurushaho gusobanukirwa imikorere n’inshingano za MAGERWA mu rwego rwo kugira ngo batazajya bayigerekaho amakosa itakoze.

MAGERWA ni ikigo cyantangiye gukora mu 1969 ari icya leta gusa cyaje kwegurirwa abikorera ku giti cyabo. Kugeza ubu mu bafite imigabane muri iki kigo cyigenga harimo isosiyeye yo muri Singapore yitwa PORTEK ifitemo 75%, Banki ya Kigali ifitemo 6%, BRD ifitemo 6%, na SDV ifitemo 13%.

Iyi mashini iterura toni 60 ku buryo iyo ikoreshejwe byihutisha akazi
Iyi mashini iterura toni 60 ku buryo iyo ikoreshejwe byihutisha akazi, iyi n’abantu bayisha barayikodesha ikabafasha mu mirimo ya depanage cyane cyane nk’iyo bagize impanuka
Ujya kumva ukumva uti Iyo imodoka yanjye idatinda MAGERWA mba nguhaye ka lift!
Ujya kumva ukumva uti Iyo imodoka yanjye idatinda MAGERWA mba nguhaye ka lift!
Mu rwego rwo kunoza imikorera MAGERWA ifite icyumba ku Kibuga cy'Indege gikonjeshereza abakiriya kugira ngo ibintu byabo bishobora kwangirika bibikwe neza
Mu rwego rwo kunoza imikorera MAGERWA ifite icyumba ku Kibuga cy’Indege gikonjeshereza abakiriya kugira ngo ibintu byabo bishobora kwangirika bibikwe neza
Hari abatinda kwishyura imisoro bikaba ngombwa ko ibicuruzwa byabo bitinda mu bubiko bwa MAGERWA
Hari abatinda kwishyura imisoro bikaba ngombwa ko ibicuruzwa byabo bitinda mu bubiko bwa MAGERWA

UBWANDITSI

UM– USEKE.COM

en_USEnglish