Digiqole ad

Nanone ubujurire bwa Mugesera bwaburijwemo

Nyuma yo kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga, urukiko rwasuzumye ubujurire rwa Dr Leon Mugesera rubutesha agaciro kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2013 ku kicaro cy’Urukiko Rukuru ku Kimihurura.

Yajuriye ariko ubujurire bwe buterwa utwatsi
Yajuriye ariko ubujurire bwe buterwa utwatsi. Photo: TNT

Urubanza ruregwamo Dr Mugesera Leon rwari rwatangiye kuburanishwa mu mizi ejo hashize ariko Mugesera aza kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga.

Nyuma y’aho Mugesera yanze babiri mu bacamanza bane bari bagize inteko imuburanisha yongeye kwitaba Urukiko kuwa Gatatu, urubanza ruhita rushyirwa mu muhezo.

Abantu bose batashye ibabaza ikizakurikiraho none kuri uyu wa gatanu nibwo Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Leon Mugesera rugomba gukomeza, bityo Mugesera agakomeza kuburanishwa.

Dr Mugesera watangiye kuburana mu mizi, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ku itariki ya 22 Ugushyingo 1992. Yafatiwe muri Canada yohererezwa ubutabera bw’u Rwanda.

Me Rudakemwa Felix umwunganira mu mategeko yatangarije Umuseke.com ko ubu bwari ubujurire Bajuriye ku itegeko rigena kwimurira imanza zavuye muri TPIR, ndetse ngo mu bindi bihugu iryo tegeko riha uburenganzira kujurira ku kintu icyari cyo cyose gifashwe n’urukiko rukuru, iryo tegeko ngenga rishinzwe kwimurira imanza zivuye mu bindi bihugu ndetse no mu Rwanda niryo rikurikizwa no mu rubanza rwa Mugesera.

Kuba Mugesera yavuye muri Canada iryo tegeko ngenga ku ngingo yayo ya 25 rivuga ko n’izindi ngingo zose zinyuranyije n’itegeko ryubahiriza iryo tegeko ryihariye kuri izi manza.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Leon Mugesera rugomba gukomeza kuwa kane w’icyumweru gitaha tariki 17 Mutarama 2013, rukaburanishwa ku mizi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish