Ruhango: Bararana n’amatungo mu nzu kubera abajura
Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, abaturage bibasiwe n’abujura biba amatungo yabo, byafashe indi ntera ku buryo abaturage babonye nta wundi mwanzuro bahitamo kwigomwa ibyumba by’amazu yabo babigenera amatungo.
Abaturage batifuje ko dutangariza amazina yabo batangarije umuseke.com ko bafata umwanya wo guhinga no korora kugira ngo bikure mu bukene ariko benengango bakajya gusarura ibyo batigeze babirira icyuya.
Bageze aho baroga ubwatsi ngo ubwibwe abihomberemo
Nk’uko abaturage babidutangarije ngo barahinga ariko imyaka igasarurwa n’abajura nijoro, kuburyo bajya kuryama bwacya basanga imirima yabo nta kintu kirimo. Uretse imyaka yo mu murima, biba amatungo ndetse bakiba n’ubwatsi bw’inka.
Umwe yagize ati ”Mu byo tutari tuzi ko umujura yakiba harimo ubwatsi, ariko nabwo basigaye babwiba, kuburyo abenshi muri twe basigaye bashyira uburozi mu bwatsi kuko babonye nta wundi muti uhari, akenshi usanga inka zicwa n’ubwatsi bwibwe kubera ko buba bwararozwe.”
Abaturage batuye muri aka ka gace bavuga ko ubujura bw’amatungo bumaze kuba umuco ku buryo bafashe umwanzuro wo kujya bararana n’amatungo yabo mu nzu imwe kuko nta kundi babigenza.
Bati “Kuraza inka mu kiraro ntitukibikora kubera impamvu z’ubujura, ahubwo turanana nazo mu nzu. Icyahindutse n’uko ubujura bwo kwibisha imbunda bwarangiye, ariko gusenya inzu y’umuturage bagiye kwibwa amatungo bireze cyane hano.”
Insoresore z’i Nyamirambo ziratungwa agatoki
Abo baturage bavuga ko ababiba ari abasore batagira icyo bakora birirwa mu Mujyi wa Ruhango mu gasantre bita “Nyamirambo” akenshi usanga bakina umukino w’amakarita n’urusimbi, bwakira bakajya kwiba abaturage.
Abatuye muri ako kace kibasiwe n’ubujura kandi bemeza ko kenshsi abo bajura bafatwa na polisi bagafungwa ariko mu minsi micye bakarekurwa, ku buryo ngo bituma batava ku ngeso yo kwiba imitungo y’abaturage.
Ubuyobozi ntibuzi iki kibazo
Umuseke.com wavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tambwe, Ntashamaje Olive adutangarije ko icyo kibazo atakizi kuko ngo mu maraporo baheruka kubazanira kitagaragayemo; ku bwe ibyo bivuze icyo kibazo nta gihari.
N’ubwo avuga ibi ariko, abaturage bashinja ubuyobozi kudakaza umutekano. Aba baturage kandi basaba abayobozi kubarindira umutekano w’ibintu byabo kugira ngo barusheho gukora ndetse batere imbere.
Abarara amarondo aba baturage babanenga kutagera ku mazu y’abantu ko bagarukira ku mihanda gusa kandi hari amasaha y’ijoro ngo agera bakigira kuryama, abo bajura bakabona urwaho.
Photos: D.S. RUBANGURA
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM