Digiqole ad

Darfur: RDF yongeye kubakira abaturage amashuri

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur rirashimira Ingabo z’u Rwanda uruhare rwazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace, ndetse n’ibikorwa bifasha abaturage kubaho mu buzima bwiza bwa buri munsi.

Ntabwo ari ugufata imbunda ngo bacunge umutekano gusa, ahubwo bakora n’ibindi bikorwa. Ibi ni bimwe mu bikoresho n’Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abo zubakiye amashuri.
Ntabwo ari ugufata imbunda ngo bacunge umutekano gusa, ahubwo bakora n’ibindi bikorwa. Ibi ni bimwe mu bikoresho n’Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abo zubakiye amashuri.

 

Ibi byavuzwe ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga wiswe “Quick Impact Projects (QIP)” byagenewe abaturage batuye mu gace ko hagati mu Ntara ya Darfur kitwa Zalingei ku itariki ya 8 Mutarama 2013.

Muri uyu mushinga watewe inkunga na UNAMID ugashyirwa mu bikorwa n’abasirikare b’u Rwanda babarizwa muri bayato ya 30 (RWANBATT 30) hamuritswe ibyumba bine by’amashuri n’imisarane ine byashyikirijwe ishuri ribanza rya Al-Salamhanatanzwe kandi n’ibikoresho bizifashishwa n’abanyeshuri n’abarimu mu kazi kabo ka buri munsi birimo intebe z’abanyeshuri, ameza, utubati, amakaye, ibitabo, ingwa, amakaramu n’ibindi.

Uretse ibyo, Ingabo z’u Rwanda zanagaragaje urukuta ruzengutse Ishuli ry’abakobwa ry’isumbuye ryitwa “Al-Zahra Girls Secondary School” zubatse.

Habib Bumaya, Umuyobozi w’Agateganyo wa UNAMID mu Gace ko hagati mu Ntara ya Darfur yavuze ko yishimiye igikorwa cyakozwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Ati “Ibyamuritswe uyu munsi ni umurunga ukomeye hagati ya UNAMID ndetse n’abaturage batuye hano muri Zalingei, by’umwihariko abakoresha ibi bikorwa; nubwo dukoze ibi kandi ntiturekeye ahubwo tuzakomeza dukore n’ibindi mu gihe kizaza.”

Bumaya avuga ko kuva ingabo z’u Rwanda zagera mu gace ka Darfur zakoze ibishoboka byose ngo umutekano urusheho kuba mwiza, yavuze kandi ko ibikorwa bikorwa na RDF bituma abaturage bo muri Darfur babishimira cyane.

Minisitiri w’Uburezi, Ishag Abbaker Osman wari muri uwo muhango wo kumurika ibikorwa byakozwe n’Abasirikare b’u Rwanda yagize ati “Uru rukuta rwubatswe n’Ingabo z’u Rwanda tuzarwitwa Al-Zahara Great Wall, kandi tuzigira byinshi ku Rwanda mu birebana n’uburyo babashije kwikura mu makimbirane.”

Lt. Col. Christopher Rutaremara, Umuyobozi wa Batayo ya 30 yageze ku bikorwa twagarutseho muri iyi nkuru, avuga ko yishimiye uburyo ibikorwa bakoze byagenze kuva byatangira kubakwa kugeza babimurikiye abaturage byagenewe.

Ibi si ubwa mbere bikozwe kuko no mu minsi ishize RDF yagiye igaragaza ibikorwa bitandukanye birimo kubaka amashuri mu duce dutandukanye turi mu Ntara ya Darfur.

UBWANDITSI

UM– USEKE.COM

en_USEnglish