Umuyobozi wa PSF yeguye ku mirimo
Faustin Mbundu, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (Private Sector Federation) yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.
Faustin Mbundu yabaye Perezida wa PSF ku itariki ya 22 Nyakanga 2011 nyuma yo gutorerwa manda y’imyaka itatu n’inama rusange, none yeguye igihe yatorewe kitageze.
Mu kiganiro yagiranye na New Times, Faustin Mbundu ntiyigeze avuga umunsi nyawo azavira ku kazi.
Mbundu kandi yavuze ko kugenda kwe nta kizabo bizateza muri PSF. Ati “N’undi muntu wese uri mu nama y’ubutegetsi ashobora kugenda kandi si ikibazo gikomeye kuko kugeza ubu ikigo gikomeye.”
Hannington Namara, Umuyobozi Mukuru wa PSF (Chief Executive Officer), nta kintu kinini yigeze avuga ku iyegura rya Mbundu, gusa yatangaje ko byinshi bizatangazwa mu ibaruwa.
Abajijwe niba iyegura rya Mbundu nta cyuho bizateza mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Namara yasubije atya “Mbundu azava mu Rugaga rw’Abikorera ariko ruzakomeza ruhagarare neza nubwo yari umwe mu bantu bakomeye muri 18 bagize Inama y’Ubutegetsi.”
Nubwo Mbundu yeguye ku mirimo ariko, ukwegura kwe kuzashimangirwa cyangwa kwemezwe n’Inama y’Ubutegetsi
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM