Digiqole ad

Televiziyo 5 zigenga zigiye gutangira mu Rwanda

Nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rufite televiziyo imwe rukumbi ariyo Televiziyo y’u Rwanda; televiziyo eshanu zigiye gutangira gukora muri uyu mwaka wa 2013.

Imyaka 20 yari ishize hari Televiziyo imwe rukumbi (TVR) ariko igiye guhangana ku isoko n’izindi eshanu
Imyaka 20 yari ishize hari Televiziyo imwe rukumbi (TVR) ariko igiye guhangana ku isoko n’izindi eshanu

Izi televiziyo zaramaze guhabwa uburenganzira bwo gukora (Licence) n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru; igisigaye n’uko RURA nayo igomba gutanga umuyoboro (frequency).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru avuga ko abantu batangiye gushora imari mu itangazamakuru bityo bikazahindura imibereho yaryo.

Emmanuel Mugisha yagize ati “Aba bamaze igihe barahawe uburenganzira ariko imbogamizi yabaye ni ukwimuka tuva muri Analog tujya muri Digital; ubu turabona ibintu bigiye kujya mu buryo; abashoramari bizaborohera kuko Analog irahenda. Igisigaye tugiye gukurikirana ni ibyo bazajya batangaza (Content)”.

Televiziyo zigenga ziteguye gutangira zifitwe n’abashoramari b’Abanyarwanda; mu zamaze guhabwa uburenganzira bwo gukora bidasubirwaho harimo Super TV; Lemigo TV; Family TV; TV 10 na Contact TV ariko itarahabwa uburenganzira busesuye.

U Rwanda rwiteguye kuva muri Analog rujya muri Digital

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba rwari rwiyemeje kuva mu buryo bwa Analog bwinjira muri Digital bitarenze taliki 31 Ukuboza 2012; ariko ntibyashobotse.

Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA kivuga ko habuze ba rwiyemezamirimo bagura decodeurs zihindura amashusho ya Digital ziyohereza ku nyakiramashusho (televiseurs) za analog.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho muri RURA; Jean Baptiste Mutabazi; yagize ati: “Ntibyari gushoboka ko twubahiriza taliki 31 Ukuboza 2012. Harabura decoders; kuko umuntu ufite analog TV adashobora kureba digital TV adakoresheje decoder (adaptor ihindura digital TV signal muri analog TV signal). Niyo mpamvu icyihutirwa ubu ari ugukangurira abacuruzi kuzana izo decoders mu Rwanda.”

Mutabazi avuga ko hamaze gushyirwaho iminara yahariwe gusakaza amashusho ya Digital ku buryo nta yindi mbogamizi ariko abaturage bagiye guhabwa igihe ntarengwa cyo kuba babonye decodeurs zizabafasha kureba televiziyo.

Iki gihe ntarengwa ntikiratangazwa ariko hari amakuru yemeza ko RURA itazarenza ukwezi kwa Mutarama 2013 itarakimenyesha abaturage.

Kugeza ubu Family TV yatangiye gukora igerageza naho TV 10 yagombaga gutangira muri Nzeri umwaka ushize nayo irateganya gutangira vuba bishoboka ngo kuko imyiteguro iyigeze kure.

Imyaka 20 irashize u Rwanda rufite televiziyo imwe rukumbi. Ni televiziyo ya Leta; nayo irateganya gushyiraho indi miyoboro itandatu (6 channels) nkuko Ministri w’Imari n’Igenamigambi yabitangarije “Great lakes voice” umwaka ushize.

Izi televiziyo kandi zishobora kwiyongera nkuko Inama Nkuru y’Itangazamakuru ibivuga ariko ngo hanakenewe gutunganya ibizashyirwa kuri izi televiziyo kandi hagasigasirwa umuco nyarwanda.

©Izuba Rirashe

en_USEnglish