Digiqole ad

Leta yamwijeje kumwishyura none amaso aheze mu kirere

Hashize imyaka itatu umusaza Damien Nkurikiyinka utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi asabwe n’ubuyobozi gutanga ikibanza yari afite ngo Leta ihakure amabuye; kuva icyo gihe yijejwe kwishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Aha niho Nkurikiyinka avuga ko yakuraga amaramuko none ngo banze no kumwishyura.
Aha niho Nkurikiyinka avuga ko yakuraga amaramuko none ngo banze no kumwishyura.

Uyu musaza avuga ko ubuyobozi bwamusabye gutanga isambu ye kuko yari ikungahaye ku mabuye yagombaga gukoreshwa mu kubaka umuhanda, ariko ababazwa n’uko nyuma yo kuhakura ayo mabuye atigeze yishyurwa none imyaka itatu ikaba ishize agitegereje guhabwa amafaranga.

Nkuko yabitangarije Umuseke.com, ngo Company ikora imihanda yitwa SOGEAR ishamikiye kuri Societe ya AMUSARI baraje bamubwira ko iyo sambu ye bayishaka ariko bamubwira ko bazamwishyura ibintu biri ku butaka bwo hejuru, ariko ibyo hasi ntibabyishyure kuko ngo ari ibya Leta.

Uwo musaza avuga ko bamubwiye ko bazamwishyura ibiri hejuru birimo ibihingwa ndetse n’ishyamba ryari rihari.

Mu gahinda kenshi, uyu musanza avuga ko kugeza ubu atakibasha kugaburira abana be uko bikwiye bitewe nuko ishyamba rye ryahangirikiye bikabije banarangiza ntibamwishyure.

Yagize ati ”Ntabwo mbabazwa cyane nuko baje gukura ibya Leta mu isambu yanjye nk’uko babimbwiye, ahubwo mbabazwa nuko bahakuye amabuye bari bakeneye, barangiza ntibasubiranye agasambu kanjye uko kari meze ndetse amafaranga twari twumvikanye ntibayanyishyure. Ubu hashize imyaka hafi itatu; guhinga ntabwo nkihinga ngo mbone gutunga abana banjye, usanga ubuzima ubu bwararushijeho kuba bubi cyane ndetse n’abana banjye nananiwe kubishyurira ngo basubire ku ishuri.”

Isambu ye irimo ubutunzi butagira akagero ariko ngo ntiyabasha kubona uko abikora
Isambu ye irimo ubutunzi butagira akagero ariko ngo ntiyabasha kubona uko abikora

Nkurikiyinka akomeza avuga ko bamusabye kubara ibiti yari afite muri iryo shyamba, basanga bifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (1,200,000frw); bahise bamubwira ko bazayamuha ariko kugeza n’ubu aracyategereje.

Avuga ko akurikije uko basize isambu ye imeze, nta kintu na kimwe yahakorera ngo kimubyarire umusaruro kandi ariho havaga amaramuko ye n’abana be.

Uyu musaza usanzwe utunze n’ubuhinzi, avuga ko aho icyo kibanza cye kiri harimo amabuye menshi ariko ngo ntiyagira icyo amumarira kuko atabashya kuyacuruza dore ko ngo kuyacukura bisaba imashini ziyacukura.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Uwamahoro Christine, ariko yadutangarije ko icyo kibazo ntacyo azi, gusa yatwijeje ko ubwo abimimenye agiye kubikurikirana dore ko ngo amaze igihe gito ageze muri uwo Murenge.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish