Digiqole ad

Ba mukerarugendo babiri barokotse FDLR

Ba mukerarugendo babiri bari bashimushwe n’abarwanyi bo mu twe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaruwe ari bazima n’abasirikare ba MONUSCO.

Bari bafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR
Bari bafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO ribivuga, abo ba mukerarugendo bashimuswe kuwa 6 Mutarama 2013; ubwo bari mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Goma, ahitwa i Kisheguru mu Karere ka Rutshuru.

Abo ba mukerarugendo babiri bari bafashwe bugwate na FDLR bakomoka ku mugabane w’u Burayi, aho umwe ari Umudage undi akaba Umunya-Autriche; bakaba bari baje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuye muri Uganda.

MONUSCO ikomeza ivuga ko abo Banyaburayi binjiye muri Congo kuwa 5 Mutarama, binjiriye ahitwa Ishasha, gusa ngo ntibahiriwe n’urugendo rwabo kuko nyuma y’amasaha make bahise bashimutwa n’uyu mutwe (FDLR) ukomeje gutungwa agatoki ko uri ku isonga mu guhungabanya umutekano mu karere.

Bashimushwe ubwo bari bafashe urugendo berekeza ahitwa i Béni, aho bari kuva berekeza mu “Province Orientale”, aho bari guhita berekeza mu gihugu cya Centrafrique.

MONUSCO ikomeza ivuga ko nyuma y’uko Ambasade y’u Budage imenye ko umuturage wayo yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR yahise ivugana na MONUSCO mu buryo bwihuse, nuko nayo ishaka uburyo abafashwe bombi bakurwa muri ayo menyo ya rubamba.

Ishami rya MONUSCO rikorera i Kiwandja ngo niryo ryakoze igikorwa ry’ubutabazi kugira ngo abo banyaburayi babashe gukizwa abo barwanyi ba FDLR.

MONUSCO ivuga ko nta n’amananiza yabayeho kuko ngo nyuma yo kugera ho bari barangiwe ko abafashwe bugwate bari, FDLR yahise ibaha abari bagizwe imbohe ndetse babaha n’imodoka zabo ebyiri.

Nubwo ariko batabawe bakiri bazima ndetse bagahabwa n’imodoka zabo, abo ba mukerarugeno bavuga ko bambuwe na FDLR amadorali ibihumbi bine (ni ukuvuga arenga miliyoni 2,540,000 z’amafaranga y’u Rwanda), bambuwe kandi n’ibindi byangombwa birimo mudasobwa zabo ndetse n’idira (compass/boussole) bakoreshaga mu kubayobora neza.

Nyuma yo gukurwa mu maboko ya FDLR abo barwanyi basihe bajyanwa mu gace ka Beni ahari ishami rya MONUSCO, ndetse ngo kugeza ubu bameze neza.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish