Digiqole ad

Ikindi gitotsi mu biganiro bya M23

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende yavuze ko kuba abatavuga rumwe na Leta bakomeje gushaka kujya mu biganiro bibahuje n’Umutwe wa M23 birimo kubera i Kampala muri Uganda bishobora gutuma ikibazo kirushaho kuremera.

Minisitiri Lambert Mende avuga ko bari i Kampala  mu biganiro  n’Ishyirahamwe ry’abicanyi ryiyise M23 bityo ngo nta mpamvu y'uko hari abandi bakifuje kujya muri ibyo biganiro. Photo: Radio Okapi
Minisitiri Lambert Mende avuga ko bari i Kampala mu biganiro n’Ishyirahamwe ry’abicanyi ryiyise M23 bityo ngo nta mpamvu y’uko hari abandi bakifuje kujya muri ibyo biganiro. Photo: Radio Okapi

Ibi Lambert Mende Omalanga yabivuze nyuma y’aho bamwe mu ntumwa za rubanda batavuga rumwe n’ubutegetsi burangajwe imbere na Joseph Kabila bazamuye ijwi hejuru bavuga ko nabo bashaka kwinjira mu biganiro birimo guhuza Leta na M23.

Kubwe, Minisitiri Lambert Mende asanga ibyo bavuga bihabanye cyane n’ibyo barimo kuganira n’umutwe wa M23, ndetse ngo ibyo basaba ntibikwiye kwemerwa na gato, byongeye ngo bishobora kuzambya ibiganiro Leta ya Kinshasa irimo kugirana n’uyu mutwe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ashimangira ko abatavuga rumwe na Leta badakwiye kwitiranya ibyasabwe na M23 ngo bumve ko bakwiye guhita bahaguruka bagasaba kujya mu biganiro; avuga ko bakwiye gukurikiza gahunda y’ibiganiro yashyizwe na Leta aho gushaka kwirukira mu biganiro Leta irimo kugirana n’umutwe wa M23 muri Uganda.

Mu ijambo rigaragaza uburakari bwinshi Minisitiri Lambert yavuze, yagize ati “Aho turi i Kampala turi mu biganiro biduhuje n’ishyirahamwe ry’abicanyi ryiyise M23. Ku rundi ruhande Perezida wa Repubulika yashyizeho gahunda y’ibiganiro mu rwego rwo kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu; aba rero basaba kujya mu biganiro turimo na M23 barashaka gusubiza ibintu irudubi, nta nubwo rwose tubyemera.”

Lambert Mende akomeza agira ati “Ibiganiro byatekerejwe na Perezida wa Repubulika bireba gusa abantu batijanditse mu bikorwa by’ubwicanyi baharanira ubumwe bw’abanyagihugu.”

Lambert Mbende yikomeye abadepite batavuga rumwe na Leta bashaka kujya mu biganiro i Kampala mu gihe kuwa 12 Mutarama uyu mwaka, abo badepite bari basabye ko nabo binjira mu biganiro birimo kubera i Kampala muri Uganda.

Icyo gihe Perezida w’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw’Abakongomani n’abo bishyize hamwe mu kutavuga rumwe na Leta Jean Lucien Busa, yasabye ko ibiganiro birimo kubera i Kampala byakagurwa bikarenga ibyo M23 irimo gusaba birebana n’amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009.

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish