Digiqole ad

Birakwiriye ko umukristu ashyingiranwa n’utari umukristu?

Iki ni ikibazo cyibazwa n’abatari bake kuri iyi si, ndetse wenda nawe waba uhora ubyibaza; muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho icyo Bibiliya ijambo ry’Imana ribivugaho.

Impeta ni umurunga ukomeye abagiye kubana bambikana, ariko ikibazo kibazwa na benshi kigira kiti “Birakwiriye ko Umukristu yambikana impeta n’utari umukristu mugenzi we?”. Photo Umuseke.com/Plaisir Muzogeye
Impeta ni umurunga ukomeye abagiye kubana bambikana, ariko ikibazo kibazwa na benshi kigira kiti “Birakwiriye ko Umukristu yambikana impeta n’utari umukristu mugenzi we?”. Photo Umuseke.com/Plaisir Muzogeye

Umukristo ushaka kubana n’umuntu utari umukristu ni uguhubuka, kandi no gushyingiranwa n’umuntu utari umukristu nabyo si amahitamo amukwiriye.

Mu gitabo cya 2 Abakorinto 2:14 haratubwira ngo, “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?” Ishusho yibi ntaho yaba itaniye n’ingamiya ebyiri zikurura umuzigo umwe ariko zidafite icyerekezo kimwe. Aho kugira ngo zishyire imbaraga hamwe mu gukurura uwo muzigo ahubwo zizahangana, imwe ikurura ukwayo n’indi nayo ukwayo.

Nubwo uwo murongo wa Bibiliya utavuga ijambo ubukwe, ariko ibivugwamo bifitanye isano ndetse n’isura y’ubukwe. Uwo murongo kandi ukomeza utubwirako ntaho Kristo ahuriye na Beliyeli (satani). Nta byishimo byo mu Mwuka bishobora kuboneka mu bukwe bw’umukristu n’utari umukristu.

Pawulo akomeza yibutsa abizera ko ari ubuturo bw’Umwuka wera bo bemeye kwakira gakiza mu mitima yabo. Ati “Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo no bo bazaba ubwoko bwanjye.” 2 Abakorinto 6:16. Kubera iyo mpamvu rero abo bantu ntibakwiriye kubana kuko ubukwe ari isano ikomeye cyane y’umubano muri ubu buzima.

Bibiliya kandi iratubwira iti, “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” 2 Abakorinto 15:33. Kugirana ubucuti ubwari bwo bwose n’umuntu utizera byatuma ugana mu nzira mbi bityo ukava mu nzira y’Imana byihuse cyane.

Twahamagariwe kubwiriza intama zazimiye ariko ntitwabwiwe kubana nazo. Nta kintu kibi nko kubaka ubucuti bwawe n’abatizera, ukabana nabo birambye utagamije kubahindura. Mbese niba warakunze umuntu utizera, icyakubera cyiza kuruta ni urukundo cyangwa n’ubugingo muri Kristo?

Niba se warashakanye n’umuntu utizera, ni gute mwembi mwabasha gukuza ubucuti bwanyu mu mwuka muri uko kubana? Ni gute ukubana nyakuri kwanyu kwashimangirwa ndetse kugakomera niba mutemera igishimangirwa impande zose.

Hari abantu bakijijwe bakunda kwibwira ngo “ntacyo bitwaye, nzamuhindura”. Ibi bikwiye kwitonderwa cyane kuko wowe nk’umuntu udashobora guhindura mugenzi wawe. Kuko Umwuka Wera ari we wemeza ibyaha, noneho uwo yemeje ibyaha bye akihana abikuye ku mutima, akababarirwa.

Ntabwo rero ushobora kwica itegeko ry’Imana witwaje ko uri kuyikorera. Niba umukunda, ibyaba byiza wamusengera kandi ukamubwiriza, yakizwa ukareba imbuto yera, ukamuha igihe cyo guhindukira. Amaze kwakirwa mu bana b’Imana, niho urukundo rwawe rwaba rufite ishingiro. Ariko kumukunda mbere, ukamwemerera mbere, cyangwa ukamubwiriza ugamije ko muzabana, urwo si urukundo kuko utabwiriza umuntu umubonamo gusa inyungu.

©Ubugingo.com

en_USEnglish