Digiqole ad

Mali: Inyeshyamba zarahiye ko zishaka no gufata Côte d'Ivoire na Burkina Faso

Inyeshyamba zibumbiye mu mutwe urwanya ubutegetsi muri Mali zitwa Ansar Dine, zaritsize ngo zigomba gufata igihugu cyose cya Mali zarangiza zikigabiza Côte d’Ivoire ndetse ngo ntizizarekera aho kuko zizanafata igihugu cya Burkina Faso.

Abarwanyi ba Ansar Dine noneho barashaka gufata Côte d'Ivoire na Burkina Faso. Photo/Internet
Abarwanyi ba Ansar Dine noneho barashaka gufata Côte d’Ivoire na Burkina Faso. Photo/Internet

Ibi izi nyeshyamba zabitangaje ku munsi w’ejo nyuma yo gufata akagace kitwa Diabaly gaherereye mu bilometero 375 mu Majyaruguru ya Bamako, Umurwa Mukuru w’Igihugu cya Mali.

Urubuga Koaci.com rwo mu Mali rwatangaje ko, nyuma yo gufata ako gace uyu mutwe wafashe indangurura majwi ukazenguraka hirya no hino uvuga ko bitagarukiye aho, ahubwo ngo bazafata igihugu cyose ndetse bahite bajya no gufata Côte d’Ivoire na Burkina Faso.

Aba barwanyi ba Ansar Dine bavugaga mu rurimi rw’igifaransa, icyarabu ndetse n’ikibambara gikoreshwa muri Mali, batangaje ibi nyuma y’uko Abafaransa baje kubakoma mu nkora ngo badakomeza kwigarurira igihugu; ibi ni nabyo byarakaje aba barwanyi bahise bavuga ko bagiye gukora iyo bwabanga ngo intambara ikwirakwire mu bihugu bigize akarere baherereyemo.

Mu cyumweru gishize nibwo Akanama k’Umuryango w’Abibumye gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo kohereza abasirikare ibihumbi 3000 muri Mali ndetse ku ikubitiro bamwe mu basirikare b’abafaransa bahise bajyayo gutabara.

Ibindi bihugu byemeye gutabara muri Mali birimo u Bwongereza bwabanje kohereza abantu bakeya bari ku kibuga cy’indege cya Bamako; Canada nayo yemeye ko izatanga indege izajya igeza ibikoresho ku basirikare b’Abafaransa bari ku rugamba.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish