Digiqole ad

Amafoto 5 yakuye isi umutima

Nk’uko bigaragazwa n’urubuga Blindloop.com hari amwe mu mafoto adasanzwe yafashwe mu bihe binyuranye agakwirakwizwa henshi, ku buryo yakuye umutima isi yose.

Ayo mafoto ni aya:

1

1. Iyi foto ibanza igaragaza abantu bapfuye bahitanywe n’umutingito ukaze wabaye muri Pakistan kuwa 10 Kanama 2005, ugahitana abantu basaga ibihumbi 80.

2

2. Iyi foto igaragaza umuntu ukomoka mu gihugu cya Vietnam witwitse agakongoka ku itariki ya 11 Kamena 1963.

3

3. Iyi foto ya gatatu yakuye abantu umutima igaragaza umusirikare wo mu gihugu cya Iraq wahiriye mu nzu. Aha agaragara imbere y’idirishya ashaka gusohoka, ariko ntibyamuhiriye.

4

4. Iyi foto igaragazaumwe mu bazize ikiza cyatewe n’inkongi y’umuriro ku ruganda rwa Bhopal. Aha hari ku itariki ya 3 Ukuboza mu mwaka w’1984.

5

5. Iyi foto isoza igaragaraho umwana ukomoka mu gihugu cya Sudani wahitanywe n’igisiga cyamubonaga n’ubundi nk’uwamaze gupfa. Nyuma yo gufotora iyi foto Kevin Carter yahawe igihembo cyo kuba yaragize ifoto idasanzwe ariko nyuma y’amazi atatu yaje kwiyahura kubera ko atabashije gukiza uyu mwana, akaba yarahoraga yishinja gushyira umwuga imbere kurenza ubumuntu.

©Blindloop.com via Ireme.net

en_USEnglish