Digiqole ad

Yimuriwe mu wundi Murenge kubera ubusinzi

Yamuragiye Rosary wari utuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo, yimuriwe mu Mudugudu wa Dusenyi Akagari ka Rukina mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango kubera ikibazo cy’ubusinzi.

Ntiyemera ko ari umusinzikazi ahubwo ngo yahawe akato kuko abana n’ubwandu rw’agakoko ka virusi itera SIDA. Photo: Kigalitoday
Ntiyemera ko ari umusinzikazi ahubwo ngo yahawe akato kuko abana n’ubwandu bw’agakoko ka virusi itera SIDA. Photo: Kigalitoday

Nubwo ubuyobozi bw’akagari ka Gafunzo buvuga ko bwimuye Yamuragiye kubera gusinda cyane, we avuga ko yimuwe kubera akato ahabwa n’abaturage kuko ngo yanduye virusi itera SIDA.

Ikibazo cyatangiye tariki 06 Ukuboza 2012, ubwo abana ba Yamuragiye bafataga umwana wa Laurence Nyiransabimana bakamwogosha. Nyiransabimana n’umugabo we Sebahutu, ngo badukiriye abana ba Yamuragiye barabakubita babashinja ko babandurije umwana SIDA.

Yamuragiye, avuga ko yagiye kuregera umukuru w’umudugudu wa Nyamugari, Musonera Alexis, ngo aze amubarize impamvu abana be bakubitswe.

Umuyobozi w’umudugudu aho kuza ngo akemure iki kibazo ahubwo yazanye n’igitero bakubita Yamuragiye bamubwira kwimuka muri uyu mudugudu akajya gutura ahandi dore ko yari n’umwimukira ukomoka mu Karere ka Karongi.

Uyu mubyeyi akimara gukubitwa yirukanse mu nzego zitandukanye, harimo n’ubuyobozi bw’umurenge bwamusabye kujyana ikibazo cye ku kagari ngo ariho gikemurirwa.

Nzabasabira Celestin uyobora akagari ka Gafunzo avuga ko akimara kwakira iki kibazo, yahise yohereza itsinda ry’inzego z’urubyiruko n’abagore ngo bajye gukemura iki kibazo mu mudugudu Yamuragiye atuyemo.

Izi nzego zigeze muri uyu mudugudu wa Nyamugari, zakoresheje inama n’abaturage, abaturage bavuze ko uyu mugore yabazengereje n’ubusinzi ndetse banamushinja guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Iyi nama y’abaturage babifashijwemo n’izi nzego, bahise bategeka Yamuragiye kwimukira ahandi akava muri uyu mudugudu ngo kuko barambiwe ubusinzi bwe; nk’uko umuyobozi w’akagari ka Gafunzo yabitangaje kuri uyu wa 14 Mutarama 2013.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gafunzo, avuga ko yemera ko Yamuragiye afite virusi itera SIDA akavuga ko atariyo yatumye yirukanwa aho yari atuye mbere.

Yamuragiye we uhamya ko yimuwe kubera akato ahabwa n’abaturanyi be, asaba inzego bireba guha inyigisho zihagije abaturage, kuko umuntu kenshi yandura SIDA atazi naho iturutse ndetse ngo abayobozi babonerana abafite virusi itera SIDA bagafatirwa ingamba.

©Kigalitoday

UM– USEKE.COM

en_USEnglish