Digiqole ad

Rwanda-Uganda: Abanyarwanda 37 bagaruwe mu gihugu

Ubuyobozi wa Repubulika ya Uganda bwagaruye mu Rwanda Abanyarwanda 37 bari binjiye muri icyo gihugu badafite ibyangombwa bibibahera uburenganzira; ibi byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Bari bagiye nta byangombwa bafite none bagaruwe mu Rwanda
Bari bagiye nta byangombwa bafite none bagaruwe mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abo Banyarwanda 37 bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Rwanda ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda nk’uko twabitangarijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Uganda buvuga ko abo bantu 37 bari binjije mu gihugu mu buryo bunyutanyije n’amategeko bafatiwe mu Mujyi wa Kisoro mu masaha y’ijoro ubwo bari muri Bus imwe berekeza i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Ange Sebutege yatangarije Umuseke.com ko nyuma yo kugarurwa mu gihugu cyabo, abo Banyarwanda bari ku mupaka wa Cyanika aho barimo gukorerwa igenzura ngo hamenyekane icyari cyabajyanye.

Ange Sebutege akomeza avuga ko inzego z’ibanze n’abandi babishinzwe (barimo polisi y’igihugu) barimo gusobanurira abo Banyarwanda ibyiza byo kuva mu gihugu bafite ibyangombwa bibaranga.

Nubwo nta mpamvu yari yatumye aba bantu bangana gutya bava mu gihugu bakagendera icyarimwe, abayobozi bari gukora igenzura ku mupaka wa Cyanika bari batangaza, Ange Sebutege yabwiye Umuseke.com ko ubwo bagarurwaga mu Rwanda bari batangaje ko bari bagiye gupagasa.

Iby’uko aba Banyarwanda baba bari bagiye gupagasa kandi byanatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kisoro, Bosco Otim wavuze ko abenshi muri aba Banyarwanda bari bajyanye n’imiryango yabo gupagasa mu duce dutandukanye twa Uganda.

Ikinyamakuru New Times cyo cyanditse ko Gideon Aheebwa Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kisoro, aho abo Banyarwanda bafatiwe yatangaje ko n’ubusanzwe hari Abanyarwanda benshi bajya muri Uganda buri munsi, ariko ngo aba bo bari binjiye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Igihe cyose bazaba babonye ibyangombwa bibemerera kuza mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, bahawe ikaze bazagaruke.”

Abantu batandatu bari berekeje i Kampala bakomoka mu Mirenge ya Cyanika na Gahunda yo mu Karere ka Burera, umwe akomoka mu Karere ka Nyabihu naho abandi 30 bakomoka mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, bose hamwe bakaba 37.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish