Yaya Touré ni we umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Yaya Touré w’imyaka 30 yatowe nk’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’Afurika ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, aka gahigo akaba agasangiye na Samuel Eto’o wabigezeho hagati ya 2003 kugeza muri 2005. Uyu mukunnyi wa Manchester City yo mu Bwongereza, akaba akomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yaraye atangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kane mu […]Irambuye

Akamenyero ni intandaro yo kugomera Imana – Pastor Desire Habyarimana

Inyigisho ya Pastor Desire Habyarimana igira iti “Twirinde akamenyero (igice cya 1)” atangira yerekana uko Abayisiraheli byabagendekeye nyuma yo kumenyera Imana. 1 Samweli 4:10-11 Abisilaheri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’Imana iranyagwa. Umuntu amenyera icyo yamenye. Iyo usaba akazi uragerageza ukahagerera igihe, ntukererwe n’umunota. Ariko iyo umaze kumenyera umukoresha n’akazi, utangira gukererwa ukakica ubishaka kuko wakamenyereye. Iyo […]Irambuye

Uganda: Kizza Besigye n'abandi barwanya Museveni bafashwe

Kuri uyu wa kane Polisi mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umunyepolitiki urwanya ubutegetsi bwa Perezida Joweri Museveni, Dr. Kizza Besigye n’umuyobozi w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago. Umudepite witwa Moses Kasibante uhagarariye agace ka Lubaga y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi benshi b’amashyaka atavuga rumwe na leta nabo bari mu bafashwe. Urwego rwa polisi rwagiye urugo rwa […]Irambuye

Ese Butare iracyari umujyi wa kabiri mu Rwanda?

Umujyi wa Butare mu karere ka Huye wahoze witwa Astrida, ni umujyi w’amateka manini kandi yihariye ku Rwanda, umujyi bita ko ari uw’ubwenge kuko wubatsemo kuva cyera amshuri ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ishuri rizwi cyane Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni umujyi ugenda uhinduka cyane mu myubakire ariko ugikennye byinshi. Umujyi wa Butare ugizwe ahanini […]Irambuye

Sudani y’Epfo: Imirwano ikarishye irasatira umurwa mukuru Juba

Intumwa zihagarariye impande zishyamiranye mu gihugu cya Sudani y’Epfo, zananiwe kumvikana mu mishyikirano ibera mu gihugu cya Ethiopia, ubwumvikane buke bukaba bushingiye ku ngingo yo kurekura imfungwa za politiki maze hagasinywa amasezerano ahagarika imirwano. Iki ni icyifuzo gitangwa n’abari ku ruhande rwa, Riek Machar wari Visi Perezida, ariko kigaterwa utwatsi n’abo ku ruhande rwa Perezida […]Irambuye

“Abanamba” (aboza imodoka) ngo baritunze nta kibazo

Mu gihe akazi bivugwa ko kabuze, abo bakunze kwita “Abanamba” bo bavuga ko habuze ubushake no gutinyuka. Babihamya kuko babona ngo Urubyiruko rwinshi rwarigize “abasongarere” batakora imirimo runaka.  Mu gihe amamodoka akomeje kwiyongera mu gihugu, kwoza izi modoka ubu ni kimwe mu bitunze bamwe mu rubyiruko rurimo nurwanyuze ku ntebe y’ishuri. Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative […]Irambuye

Ubukene mu itangazamakuru bubangamira umwuga n’ihame ry’uburinganire

Mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye, hasojwe ibiganiro mpaka ku ruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere ihame ry’uburinganire mu mwuga aho byagaragaye ko abagore badahabwa umwanya ungana n’uwa basaza babo mu kugaragaza ibyo bashoboye, ariko benshi mu banyamakuru bavuga ko ubukene bw’ibitangazamakuru buri ku isonga mu kubangamira uburinganire. Ibiganiro byabereye i Huye kuva kuwa […]Irambuye

Fulgence Bikorimana na bagenzi be barashaka kuba abakanishi b'umwuga

Umusore Fulgence Bikorimana na bagenzi be Tugirumugabe Leonce na Kimenyi Theoneste bamaze igihe gito barangije kwiga imyuga bajya gukora mu igaraji ‘Garaje ATMG’ ariko bose bemeza ko babayeho neza kandi ngo bitegiye kuvamo abakanishi b’icyitegererezo. Bikorimana Fulgence w’imyaka 21, yize cyane ibijyanye n’umuriro n’amatara mu gukora imodoka (automobile électronique) nyuma yo kubyiga imyaka ibiri, amaze […]Irambuye

Kubana n’uwo kwashakanye byananiye kuko yambwiye ko azankubita ifuni

Muraho bakunzi b’urububa Umuseke. Ntuye mu mujyi wa Kigali, nkaba maranye n’umugore wanjye umwaka n’igice, ubudufitanye umwana w’umukobwa ufite amezi atandatu. Igitumye nandika iyi nkuru rero ni ukubera ko mu minsi mike ishize umugore twashakanye yanyeretse ishusho kuri we yanteye kumwibazaho nkankeneye inama zanyu. Mu by’ukuri twashakanye dukundana cyane ko njyewe ubwanjye sinigeze njya mu […]Irambuye

en_USEnglish