PICO-CVX ni ihuriro ry’urubyiruko n’abandi bantu basenga, biyemeje kwishakamo umuti w’ibibazo u Rwanda rufite, uru rubyiruko rukaba rusaba abandi bajeni bose mu Rwanda kwitabira igikorwa bafite kizabera muri Centre Christus-Kigali kuwa gatanu tariki ya 17 Mutarama, 2014, urubyiruko rukazafashwa byinshi mu gusobanurirwa uko bakora imishinga. Iki gikorwa cyatumiwemo abakozi mu nzego zinyuranye, harimo Minicom, WDA […]Irambuye
Mukamuhoza Ange umwana wo mu mudugudu wa Busororo, akagari ka Kirengeli mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, umubyeyi we yatangaje ko yatangiye kumuheka kuva avuka mu 2000 kugeza uyu munsi kubera uburwayi budasanzwe uyu mwana yavukanye. Mukamuhoza Ange ni umwana w’umukobwa wabyawe na Mukanyandwi Consolée na se wabataye akigendera. Afite ubu imyaka 15 […]Irambuye
Papa Francis yamaganye yivuye inyuma itegeko ryo gukuramo inda aho yavuze ko cyaba ari ikimenyetso kigaragaza ko umuco watakaye burundu, igitekerezo cyari gitegerejwe na benshi bo muri Kiliziya Gatulika. Ibi Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabigarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama, 2014. Mu majambo yagiye ageza ku batuye isi mu mwaka ushize wa 2013, Papa yaranzwe […]Irambuye
Umuvugizi wa gisirikare muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama, yatangaje ko abantu bagera kuri 200 bitabye Imana nyuma y’aho ubwato bwari bubatwaye bahunze imirwano ikomeje kubera muri iki gihugu, ahitwa Malakal. Impamvu yateye ubwato kurohama ngo ni uko bwari bwikorerye ibintu n’abantu biburusha imbaraga, nibura abantu babarirwa hagati ya 200 […]Irambuye
Kuri uyu wa 14 Mutarama abakuru ba polisi yo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ibindi bihugu by’Afurika bibumbiye mu muryango EAPCCO barahurira muri Uganda kugira ngo barebere hamwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho mu iterambere ry’isi ya none. Umuvugizi wa polisi wungirije muri Uganda Patrick Onyango yasobanuye ko ari ku nshuro ya mbere umuryango w’abakuru ba polisi z’ibihugu […]Irambuye
Ku wa mbere tariki 13 Mutarama, 2014 umunyamahirwe Habyarimana yatangajwe nk’umuntu wegukanye igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye muri poromosiyo imaze igihe cy’amezi atandatu yiswe ‘Kabya inzozi na Ecobank.’ Kwinjira mu mubare w’abatombola nta kindi byasabaga uretse gufungura konti muri Ecobank hanyuma ukajya uyikoresha bisanzwe nk’uko Eric Rubega umuyobozi ushinzwe […]Irambuye
Ubwo hasubukurwaga urubanza Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside, kuri uyu wa 13 Mutarama, 2014 yasabye urukiko ko rwakumvisha umutangabuhamya ijambo yamushinjije ko yavugiye muri meeting yo ku Kabaya kugira ngo abone aho ahera amuhata ibibazo. Iki cyifuzo cya Dr. Mugesera nk’uko abyita, cyatumye mu Urukiko Rukuru aho aburanira havuka impaka ndende mu rubanza. Nyuma […]Irambuye
Ikipe ya AC Milan ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubutaliyani, yamaze kwemeza ko yirukanye umutoza wayo Massimiliano Allegri nyuma yo kwandagazwa n’agakipe kazanutse mu cyiciro cya mbere kitwa Sassuolo, katsinze icyo kigugu ibitego 4-3 ku cyumweru. Umutoza Allegri yari aherutse gutangaza ko azava muri AC Milan nyuma y’isozwa rya Shampiyona muri uyu mwaka […]Irambuye
Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe, asoza icyumweru cyahariwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi bwo hanze mu Rwanda, hakaza gutorwa umurambo we muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro za 2014. Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko […]Irambuye
Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Ariel Sharon yitabye Imana kuri uyu wa 11 Mutarama 2014, amakuru yemejwe bwa mbere na Radio ya gisirikare muri icyo gihugu nyuma yo kwemezwa n’abo mu muryango we. Uyu mukambwe yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko, urupfu rwe rukaba ruje nyuma yo kumara imyaka isaga umunani yose muri Coma. Ndetse […]Irambuye