Digiqole ad

Ese Butare iracyari umujyi wa kabiri mu Rwanda?

Umujyi wa Butare mu karere ka Huye wahoze witwa Astrida, ni umujyi w’amateka manini kandi yihariye ku Rwanda, umujyi bita ko ari uw’ubwenge kuko wubatsemo kuva cyera amshuri ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ishuri rizwi cyane Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni umujyi ugenda uhinduka cyane mu myubakire ariko ugikennye byinshi.

Akavumbi kaba gaca ibintu imbere y'isoko rya Huye no kwa Semuhungu
Nubwo turi mu rugaryi akavumbi kaba gaca ibintu imbere y’isoko rya Huye n’ahitwa kwa Semuhungu

Umujyi wa Butare ugizwe ahanini n’amazu menshi ya Kamunuza Nkuru y’u Rwanda ari na byo byatumaga mbere witwa Umujyi w’Abanyabwenge’ n’ubwo bigoye kongera ku bivuga gutyo kuko kaminuza zakwiriye hose mu gihugu.

Andi mateka uyu Mujyi wisangije ni ay’uko ubamo abihayimana ba Kiliziya Gatolika benshi, cyane ahitwa ku Itaba ndetse mbere byasaga n’aho ari ahantu hatuwe n’abarimu ba Kaminuza n’abazungu.

Uyu Mujyi, mbere wa fatwaga nk’uwa kabiri mu gihugu nyuma ya Kigali, ariko ubu biragoye kwemeza ko ariko bikimeze kuko ubyemera byamusaba gusobanura cyane.

Ikibuga cy’indege (Aerodrome) y’i Ngoma yakoreshwaga hambere ubu ni ikibuga kigwaho inyoni n’ibisiga kuko indege zo ni hafi ya ntazo zihagwa.

Abazi i Butare bavuga ko ari umwe mu mijyi mu gihugu ikura ariko ku muvuduko muto cyane ugereranyije n’indi nka Muhanga, Nyagatare, Musanze n’indi.

Muri iyi myaka nk’ine ishize nibwo uyu mujyi watangiye gukanguka no kugerageza kurwana ku mwanya wayo wo kwitwa umujyi wa kabiri mu gihugu.

Ibikorwa biri mu mishinga n’ibiri gukorwa bikomeje gutya mu myaka 10 Butare ya Huye yashimangira umwanya wayo w’inyuma ya Kigali.

Kimwe mu byo iyi mujyi ukeneye cyane ni imihanda igezweho. Nubwo ahitwa ku Itaba abahatuye n’abahagenda bishimira ko ubu imihanda yashyizwemo amabuye, mu mujyi rwa gati abahakorera n’abahatuye bo akavumbi n’ibyondo ngo bahora bakuranwa nabyo kuko nta mihanda mizima ihari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ariko ntibusiba kwemeza ko gahunda yo gukora iyi mihanda irimo nubwo hashize igihe kinini yubakwa buhoro buhoro cyane ku buryo bugaragarira abahaba n’abahagenda rimwe na rimwe.

Abanyabutare ariko bishimira cyane imishinga myiza irimo uwo kubaka gare y’imodoka ruguru yo kunzu ndangamurage (Musee), stade igezweho iri kubakwa, inyubako zigezweho zubatswe na kaminuza ndetse n’imishinga yo kuvugurura amazu ku bacuruzi bo muri uyu mujyi, nubwo ku ruhande rwabo bo bavuga ko bigoranye cyane.

Isura ya none y’imihanda na bimwe mu bikorwa remezo mu mujyi wa Butare mu mafoto :

Umujyi wa Butare mu muhanda munini ugana i Kigali
Umujyi wa Butare mu muhanda munini ugana i Kigali imbere ya Hotel Faucon
Hotel Faucon imwe mu zubatswe kera
Hotel Faucon imwe mu zubatswe kera, ngo niho umwami Rudahigwa yiciraga inyota
Umujyi wa Butare urebewe ku nyubako nshya ya Hotel Ibis
Umujyi wa Butare urebewe ku nyubako nshya ya Hotel Ibis
Umuhanda uva ku isoko ugana kuri Rwanda Revenue Authotity
Umuhanda uva ku isoko ugana kuri Rwanda Revenue Authotity aho cyera bitaga “Mu kigereki”
Ishusho ya none y'ahafatwa nk'umujyi werekeza ku isoko
Ishusho ya none y’ahafatwa nk’Umujyi werekeza ku isoko
Isangano ry'imihanda, imbere ya Station ya lisansi yo kwa Venant, imbere y'Isoko n'imbere yo kwa Semuhungu
Isangano ry’imihanda, imbere ya Station ya lisansi yo kwa Venant,  n’imbere yo kwa Semuhungu
Aha ni kwa Venant mbere hahoze umuhanda wa Kaburimbo
Aha ni kuri Boulangerie Chez Venant yahoze ica ibintu kera i Butare, kaburimbo yari ihari yarangiritse cyane
Umuhanda werekeza kwa Bihira no kuri Groupe Indatwa n'Inkesha. uvuye kwa Venant
Umuhanda werekeza ahitwa kwa Bihira no kuri Groupe Indatwa n’Inkesha. uvuye kwa Venant
Ahafatwa nko mu isangano ry'imihanda (rond point) mu mujyi wa Butare
Mu masangano y’imihanda ujya ku isoko, ukomeza ugana kuri “Groupe” n’umuhanda munini uva Kigali ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda
Umuhanda wo mu Cyarabu ugana no mu Bitaro CHUB wigeze kubamo kaburimbo
Umuhanda wo mu Cyarabu ugana no ku Bitaro CHUB wigeze kubamo kaburimbo
Isoko rya Huye
Isoko rya Huye
Inyubako y'umunyemari Semuhungu
Inyubako y’umunyemari Semuhungu
Inyubako yuzuye imbere y'Urukiko rwa Huye
Inyubako yuzuye imbere y’Urukiko rwa Huye
Sitade Huye irebewe kuri Radio Salus
Sitade Huye irebewe kuri Radio Salus
Imirimo yo kuba Sitade Huye irakomeje
Imirimo yo kuba Sitade Huye irakomeje nubwo igenda buhoro cyane
Muri rusange aho hakikije amabati ni yo Sitade yubakwa, bivugwa ko ngo izaba yuzuye mu kwezi kwa kabiri
Aho hakikijwe amabati ni yo Stade iri kubakwa, bivugwa ko ngo izaba yuzuye mu kwezi kwa kabiri

Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

17 Comments

  • yyyooooo nuku huye yabaye??? sha kaburimbo yagiye he ko mperuka huye ifite kaburimbo? ibintu ni bibiri: soit bayikuyemo babishaka ngo bashyiremoindinshashya cyangwa se hari umuzimu wateye bituma kabirimbo ivamo ntawu uzi aho irengeye!!! gusa umugi urambabaje!!!! cyakora ririya soko rirayingayinga iryo mu murwa Kigali kabisa!!!

  • ni cyoko cyane cyaane imihanda kuko amazu yo yatangiye kubakwa

  • byo huye iri mumijyi ifite infrastructures nke aha ndavuga imihanda ugereranije nandi migi wayigereranya nayo mu rwanda, aha ndakekko, habanjwe kureba ahababye cyane aibanze tutahita twihutira kuvuga ko leta yahibagiwe oya, ahubwo naho harakurikiraho kandi ndabyizeye, kandi koko ugiye kureba ahatari kaburimbo ni mu ma quartier commercial ni ndi mihanda itari principal, ndatekerezaho governor abibona neza kandi hari icyo abitekerezaho

  • JYEWE NABAYE I BUTARE IMYAKA 13. ARIKO MBONA MUSANZE, NA MUHANGA BIMAZE KUYEREKA IGIHANDURE.
    DORE URUTONDE; 1.KICUKIRO, 2.MUSANZE, 3.NYARUGENGE,4.GASABO

    • NYARUGENGE NA GASABO BIZA INYUMA YA MUSANZE KUBERA AHANTU HANINI CYANE HARI ICYARO KIBISI BIFITE….

  • imfubyi yumvira mu rusaku…Nyakwubahwa Muzuka.

  • nubwo hari harasigaye inyuma mu myubakire biragaragara ko none hahagurukiwe kandi mu minsi mike nyaho haba hahuriye niyo yose mwavugaga

  • HUYE! HUYE! Imana igutabare pee

  • Umujyi uko ikurikirana dukurikije inyubako :

    Musanze , Muhanga , kicukiro , nyagatare , karongi , gasabo ,nyarugenge,rwamagana ,nyamagabe ahandi ndaharetse rusizi ni iyanyuma .

    Ukurikije PIB : Gasabo , musanze , nyarugenge , kicukiro , rubavu .

  • Bahugiye mu matiku bibagirwa gukora nabategetsi nta uhamara kabiri uteye imbere bakavukire nako abahabanje baramwanga bakanamwangiriza. Nibakanguke bwarakeye.

  • ARIKO JYE IKIBAZO NUMVISE NGO BAFUNZE AMADUKA MU BURYO BWO KUVUGURURA UMUJYI NIBA ATARI UGUTEREKA AHO NGO MAIRE YISHIME KO YASHOBOYE GUFUNGA AHANTU HAGARAGARA NKO MU CYARABU… KOKO BURIYA WAMPA UBUHANGA NO KUREBA KURE BYAKOZWE MU GUFUNGA ICYARABU….

    IGITEKEREZO::: KUKI MAIRE MUTABANZA GUSHAKA ABAFATANYABIKORWA NGO MUKORE INYIGO KO BAMWE BABA BARI MURI BARIYA MUFUNGIRA NONEHO MUFUNGE MUBONA KO BIZASHOBOKA GUHITA MWUBAKA… NAHO GUFUNGA MUKAREKERAHO NTA KUBAKA BIGARAGARA NKO GUHUBUKA… MUHOMBYA LETA, ABATURAGE NIZINA MWUBATSE MURISENYA… BURIYA ICYARABU CYAYE ICYA MAIRE MUZUKA NONE SE WAHAHA NDE WUNDI???

  • yewewe uko niko iwacu i Butare hahindutse? nyuma yimyaka 30 naravuyeyo kabisa nahayobewe pe, aho nabashije kumenya ni mukigereki na hotel faucon nubwo bayihinduye. ariko abana babanya Butare barihehe? ngo bose babaye abanya kigali? sha nimugaruke dutahe tuge gutabara twubake iwacu aho twakuriye abandi aho twavukiye kabisa, iki ni igisebo cyahatari kabisa

  • Sha ,niyo mwakuba inshuro cumi ,mu kiyambaza na baterankunga bakomreye ,nti mwaca kuri mu Sanze kabisa ,icya mbbere abanya musanze muri rusange amajyaruguru akunda igihugu cyane ,iki meny menyi reba resultat mu matora ,amajyaruguru is the first one in the provinece of country ,nta we ba biburana ,baerusha no muri est ,so Northern bakunda igihugu kandi tubyemere ,ahubwo baraca no kuri kigali ,umva wangu Musanze bafite umugisha ,iyo bagukunze aba ari ok ,nta ruswa ,nta kimrnyane ,ahubwo urabizi ,Northern province ni muhubya gato turatambuka na kigali da! ko numva utavuga Gakenke usibye ko iri kubura abayobozi basobanutse mu mitunganyirize y”imijyi,Gicumbi,Gatsata,Kinini,Ruli,Byangabo sha bugufi ya ISAE busogo n’ahandi ,ahubwo Musanze ni yifashisha utundi tujyi twayo muri Nord ,nta wakurikira ! kabisa .Huye nti mukayigeranye na Musanze nkuko utagereranya ihene n’inka ,sha nord bavukana guteza imbere igihugu.IKIGEGA CY’;IGIHUGU .

  • Huye irazirako ntabanyamahanga bahaagenda ngo berekwe ko igihugu cyateye imbere!!!ariko rero birababaje niba abanyahuye batanga imisoro nkabanyakigali!nge ndumiwe peeeeeeeeee!

  • Huye ni kaminuza yari ihagize none nayo barayihakuye ubwo rero,muyitege none ho,erega abanyu HUYE,bafite ikibazo cy’amatiku.kuburyo gutera imbere bigoye,ngayo amoko,amashyari,Donc abantu bose bakorere Huye du Lundi kugera Vendred,ubundi bakigendera,Ikigali n’ahandi,abasigaye rero bajya mu GISAZA kugambanira bagenzi babo.

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru .Mukomereze aho muduha inkuru zifite amafoto menshi nizo zinogera amaso.

  • ibyo muzabisimbuze ibishyashya kuko huye yarahindutse 100000000% muzakore indi nkuru isimbura cg ivuguruza iyo.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish