Uganda: Kizza Besigye n'abandi barwanya Museveni bafashwe
Kuri uyu wa kane Polisi mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umunyepolitiki urwanya ubutegetsi bwa Perezida Joweri Museveni, Dr. Kizza Besigye n’umuyobozi w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago.
Umudepite witwa Moses Kasibante uhagarariye agace ka Lubaga y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi benshi b’amashyaka atavuga rumwe na leta nabo bari mu bafashwe.
Urwego rwa polisi rwagiye urugo rwa Dr Besigye ahitwa Kasangati mu rukerera, ndetse polisi yanohereje abandi bagiye mu rugo rw’umuyobozi w’umujyi wa Kampala Lukwago n’urwa depite Moses Kasibante bose batuye ahitwa Lubaga barafatwa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kampala ngo yaba yagerageje gutoroka ariko aza gufatwa agerageza guhunga iwe.
Dr Besigye yarenze ku itegeko yari yahawe ryo kuguma iwe, akaba atari yemerewe kujya mu gace gakorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Kampala, imodoka ye ikaba yafashwe n’inzego za polisi ahitwa Luwum Street ziyijyana ku cyicaro cya polisi.
Abantu benshi bashyigikiye Besigye bagerageje kumukurikira aho kuri polisi ariko igipolisi cyitabaza gerenade zirekura imyuka iryana mu maso, mu rwego rwo gushwiragiza abo bantu.
Kizza Besigye avuga ko afite imirimo y’ubucuruzi mu mujyi kandi akaba agomba kuhagera mu nzira zishoboka zose.
Abayobozi b’amashyaka atavugarumwe na Museveni bari bafite inama mu nyubako yitwa Jeema mu gace ka Mengo, iyi nama ikaba yari yahamagajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kampala Lukwago.
Iyi nama ngo yari iyo kuganira ku buryo bakwamagana umwanzuro wafashwe n’akanama k’ubucuruzi mu mujyi wa Kampala, ubuza Lukwago gusubira mu matora.
Inzego za Polisi mu mujyi wa Kampala zatangaje ko Umugenza cyaha mukuru yaziburiye ko iyo nama yari igamije guhungabanya umutekano.
Dail Monitor
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aba bagabo bararushwa n’ubusa M7 yafashe ubutegetsi afashe umuriro mu biganza n’abo ariko babikora bajye mwishyamba bemere barare amagaramira ibindi bizikora.
Comments are closed.