Habimana, umusore w’’Umusamaritani’ urera abana babiri atabyaye
Habimana Erneste afite imyaka 30, ni ingaragu, afite abana abana babiri bajugunywe yiyemeje kurera. Mu 2009 nibwo yafashe uwa mbere ari uruhinja rwatawe, umwana aherutse gufata ni uruhinja rw’amezi atatu rwatawe n’umubyeyi warwo mu bitaro bya Rukoma. Arera aba bana bombi aho akodesha akazu gato i Gahanga ahitwa Karembure mu karere ka Kicukiro.
Akana ka mbere yagafashe tariki ya 31 Gicurasi mu 2009 ubwo katorwaga mu bwiherero bw’ibitaro i Rwamagana nk’uko abivuga, icyo gihe Habimana yahakoraga nk’umuforomo.
Ako kana yakise Teta Queen Hope, ubu gafite imyaka ine katangiye kwiga mu mashuri y’ikiburamwaka y’abana.
Akandi kana bita “Bebe” kahawe amazina ya Cyomoro Mugisha Victory, yagafashe ubwo nyina yakabyaraga katagejeje igihe (prematuré) arakajugunya, maze uyu musore ufite umutima udasanzwe asaba ko ako kana bakamuha.
Nyina ukabyara yari yagataye hafi y’ibitaro bya Rukoma muri Kamonyi maze abantu bakageza aho mu bitaro, ubu kamaze kugira amezi atatu n’igice, ati ” Ngatwara hari tariki ya 18 z’ukwa munani 2013“.
Habimana Erneste akomoka mu karere ka Rwamagana, avuga ko nawe yabaye imfubyi afite imyaka itatu ubwo yabuze mama umubyara, nyuma gato afite imyaka itanu na se yitabye Imana.
Nyuma muri Jenoside bakuru be babiri n’abandi bo mu muryango we bicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku myaka 12, uyu musore avuga ko yaje kurerwa n’ababikira b’inshuti z’abakene, aha akaba ariho yatangiye kumva akunze cyane kwita ku bantu bamerewe nabi ndetse ngo yumvaga akunze cyane abantu bamureraga.
Ibyo umunyamakuru yabonye
Habimana ni umusore w’umutima ukomeye, witonze kandi utuje bigaragara mu maso n’iyo avuga, aba mu kazu gato gafite icyumba kimwe na sallon akodesha amafaranga y’u Rwanda 12 000 Frw ku kwezi.
Akagira n’akandi kumba akodesha amafaranga 9 000Frw gafatanye n’ako abamo, aka ko hepfo kabamo umwe mu bantu bo mu muryango we yafashije kwiga amashuri yisumbuye witwa Musabyemariya Chantal, amwita mushiki we, niwe umufasha kwita kuri abo bana bakiri bato cyane.
Ukinjira aho aba ndetse no mu nzu ubona ko umuryango muto w’uyu musore ubayeho mu buzima butamworoheye n’abo bana be, nta kazi afite ariko inyuma muganira ntagaragaza gucika intege mu rugendo rwo kurera arimo.
Habimana yawiye Umunyamakuru wacu ko nubwo ntacyo afite kihariye cyo kureresha aba bana, impuhwe n’urukundo abafitiye bimuha ikizere ko bazakura kandi neza.
Ati “ Kurera biragoye, niyo mpamvu Leta isaba abaturage kubyara bacye bazashobora kurera. Icyo njye numva kizanshoboza kurera aba bana ni uko numva ngomba gukora kandi ngashobora ibyo abandi batabashije gukora.”
Kuri Habimana, gufasha no kwita ku bana nk’aba nizo nzozi ze ngo yakuranye kuva ari muto nawe arerwa. Nubwo abo ari gufasha atari kubarera mu buzima bwiza ariko ngo anejejwe no kugera ku nzozi ze, ikimenyetso ngo ni ibyishimo agira iyo abana be bari kumusekera.
Uyu musore ntabwo ararangiza amashuri ye ya Kaminuza, avuga ko afite ikizere cyo kurangiza amashuri ubundi agashakishiriza ubuzima abana be.
Ikimutunze we n’umuryango we muto aho ni uturaka dutandukanye akora tudahoraho. Udufaranga avanyemo tukamufasha kubonera abana ibyangombwa by’ibanze gusa byo gutuma bakomeza kubaho.
Kuri we kujugunya umwana Imana ihaye umubyeyi ni ugusuzugura Imana, naho ubutwari kuri we ni ukubasha kwemera gufata umwana nk’uyu uba utagifite kirengera.
Yagize ati “Kugira ubwoba ni yo ntambwe ya mbere iganisha ku gutsindwa. Gukora icyo abandi batinya ni bwo butwari, abantu ntibakwiye kumva ko icyo batinye hari abandi bagikora.”
Gushaka umugore: Ikibazo cy’amatsiko abazwa na benshi:
Abantu bakunda kubaza uyu musore niba azashaka umugore, ariko yabwiye Umuseke mu magambo make ati “Nshobora gushaka, nzabikora mbonye ko umurimo natangiye hari aho nywugeze.”
Nubwo nta kigaragara afite cyo kurera aba bana, Habimana aracyafite umutima wo kwita ku bana nka Queen na Victory kuko ngo aramutse abonye n’undi mwana uri mu kaga nk’ako aba barimo abatora nawe yamuzana.
Ubuzima ariko kuri uyu musore ntabwo bworoshye imbere kuko ababyaye cyangwa abarera muzi neza uko umwana ahenda kuva avuka kugeza akuze.
Ubutwari bw’uyu musore ntibumubuza guhangayikira aba bana Imana yamuhaye atarababyaye. Ntabwo yitekerezaho cyane nk’umusore ukeneye kwambara agashati keza, agapantaro n’agakweto nawe akagaragarira izo nkumi, ubuzima bwe yabuhaye ibi bibondo atazi ababyeyi babyo b’amaraso.
Kuwa kwifuza kumusura no kumukomeza mu rugendo arimo yamwihamagarira kuri Telephone 07 27 29 96 64
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uyumusorenabereikitegererezoimiryangomyinshikandiakwiyeubufashabwaburimunyarwanda
Ibyo n’umuco mwiza ukwiye kwimakara hose. Uraruta cyane bamwe bashyira inyungu zabo Imbere ndetse bikanabaviramo no kugambanira igihugu. Jye nzakwishakira ntange umusanzu wanjye nyuma yokuganira kugirango numve gahunda yawe nyakuri.
Munezero ndagushimye kubera comment yawe but ntabwo ari ngombwa ko wamufasha aruko umaze kumva gahunda ye.kuko iyariyo yose afite akeneye ubufasha.Ernest humura Imana izagufasha muri uwo mutima utabonwa nabose ufite.Muntu wese ufite ubumuntu muri we gerageza kumwegera inkunga yawe irakenewe
kuba afite chantal amufasha kurera abo bana ni byiza, ariko mu gihugu ca mategeko nta musore wemerewe kurera uruhinja(adoption)
Nibaza ko abo bana abashakira ubuzima bwiza rero mbona akwiye kubaha abubatse bakarererwa mu muryango
REKA AMARANGA MUTIMA: GUFASHA NI TRES BIEN
ARIKO NTA MUSORE YEMEREWE ADOPTION(NUMVA HARI AKABAZO AHANTU)
NDUBATSE, MFISE ABANA, GUTUNGA ABANA, NDABIZI, NARABONYE ABAKOBWA NABA HUNGU MU MAHANGA BANGIWE GUTUNGA ABANA(LOI INTERNATIONAL IVUGA IKI?)
ibyo nibyo wowe witekerereza kdi ubwo urebera kugihugu urimo,ahubwo nsanze ari wowe ufite amarangamutima,kuko abagore sibo babasha kurera neza abana gusa cyane cyane iyo atari uwo yikuriye munda,byihorere rero nimba utarabyaye umwana hanze ngo umuzanire mukase urebe uko amurera niho wahera ugira icyo uvuga,cg nimba utarigeze ubona abana bimfubyi nyuma yintambara barererwa nabi mumiryango kdi yitwa ngo irimo abo bagore uvuga.Courage Habimana Imana izabigufashamo,kdi izanabiguhembera
Mwagiye mureke guteta sha.
Lol!!Yvona su buringanire se??mureke natwe tubarere rero.
Iryo ni itesi sha! Uretse na adoption se ko umwana ashobora kwirera atarageza igihe cyo kwibana! Uyu musore afite umuhamagaro w’Imana. Ba nyina bataye ibibondo byabo se ni bo bakurikije amategek?Ku kibazo cy’ubutabazi nka kiriya ntabwo amategeko aba agikurikizwa.None abemeye kubamuha ko batabashije bo kubafata cg ngo bagishe leta inama? si uko se bazi ko kurera bivura.Nyagasani wenyine ni we urera,We wamuhaye umutima ukunda abana azanamufasha bakure. Ahubwo ubwo Leta ibimenye nimufashe kubarera,ntimizamutere agahinda ngo mumwambure abana be kandi amaze kubakura ahakomeye.Imana imurinde n’abe.
nkawe kokko, ubwo ni yo nama umugiriye,niba imiryango idafite umutima wo kurera abo bana nuwufite uramubujije?ariko isi ntigira imbabazi koko!!!!wari gushyiramo nakajambo na kamwe ko kumushima wogacwa we!!!naho ibyamategeko yo nibaza ko nta wuzamuhana!!!
YONA WE YANZE KWEMERA, ALLELUIA…. NDIZERA ARIKO KO ARI NTA NITEGEKO RIMUHANA, COURAGE RATA.
Aya mategeko wayize he sha?Uzongere usome neza ntaho célibataire abujijwe gukora adoption.Nawe arabyemerewe.Gusa ibyo akora birahagaije kuko adoption iri hasi cyane y’ibyo agezeho.Courage Ernest Imana ibane nawe.
Comments zaburi wese zirubaka kuko zituma tumenya nuko abandi batekereza, ARIKO REKA NIBWIRIRE YONA; UBWOSE NIBA URI UMUBYEYI NKUKO UBIVUGA, URUMVA IKINTU UTANZE GISHIMISHIJE,NGO “AMATEGEKO” AMATEGEKO SE N’IKI? ASHYIRWAHO NANDE SE? Niba uyu musore yarigiriye umutima mwiza yiherewe n’Imana, dore ko bigirwa na bacye, ngo nihakurikizwe amategeko!!!!! KUKI SE UTAMWAKA UMWE BASI NGO UMUFASHE?? ntuzongere kandi Imana ikubabarire. UMVA NKWIBWIRIRE NSHUTI YACU HABIMANA, GUSA SINDI HAFI YAWE KUKO NDI HANZE Y’IGIHUGU, GUSA IMANA IZANSHOBOZE NUMBER ZAWE NDAZIBONYE, NZAZA NKWISHAKIRE, NDETSE NDAKWIHAMAGARIRA, KANDI IGIKORWA URIMO IMANA IFITE ICYO IGUTEGURIRA CYIZA, NTUCIKE INTEGE, KUKO IBYO BIBONDO N’UMUGISHA UKOMEYE IMANA YONYINE YAKWIHEREYE, TUZA ICYO IMANA IZAKORA UZAKIBONA KANDI UZABONA KO UMURIMO WAKOZE UTARI UW’UBUSA, IKIGERETSE KURI ICYO, (ABAKORA NK’IBYO URETSE NO GUKUBIRWA INSHURO IJANA KABIRI MW’ISI, BABIKIWE N’UBUGINGO BUHORAHO), ICECEKERE WOWE IBIKIRE IBANGA RYAWE MU MUTIMA. ALMIGHTY GOD BLESS YOU ALL.
Ibyo uvuze ni byo 100%. Icyo nziko uriya musore ari kurera Abamalayika. Kandi ntabwo wabana na Malayika ngo ugire icyo uba. Ibyo ari gukora ubu agiye kubona imigisha yabyo utazabona aho uyikwiza. Gusa wowe komera kandi ukomere ku kwemera kwawe. Imana yo muri kumwe a travers abo bana.
Yego murumuna wanje wabonye vyishi fasha ipfuvyi kuko nawe uriyo uyo nawe agusuzugura ngo ubahe abubatse ko mbona ibantu bubatse umenga nibisambo bofasha iki?mbega yoza gufasha uwo atazi kani uwe nawe arimwo arapfa muvye yi ugira impuhwe fasha uyo mu jene maze umuhe nakazi murakoze.
Habimana Ernest, ibikorwa byawe birarenze kuko ababishobora nibo bacyeya cyane!! uri intwali kandi ufite urukundo rukomeye cyane!! Uri intangarugero muri sosiyete nyarwanda yamunzwe n’urwango, kwikunda, n’irari ry’ubukungu rikabije!! Ntakindi nakwifuriza uretse imigisha myinshi ya Nyagasani Imana yacu azaguhembere ibi bikorwa byiza uriho ukorera umuryango Nyarwanda.
Komera cyane uri intwali mu zindi.
Courage sha gira neza wikomereze Nyagasani azakwitura.
true hero!
Mbega imfura! Contact me on 0789846520. Imana ibane nawe.
NIBA USHAKA KUMUFASHA MUHAMAGARE KURI IZI KUKO WE IYO INTERNET ASHOBORA KUBA ATAYIBONYE 07 27 29 96 64
Mu nkuru hasi ziriho munsi y’amafoto
Erne Uwiteka abane nawe kdi akongerere imigisha kuri ubwo butwari n’umutima mwiza ufite. Queen nawe Hope muhumure Imana iri kumwe namwe kandi izi ibyanyu!
Yewe iki nigikorwa k’indashyikirwa rwose ,uyu musore Habimana imana imufashe akomeze uwo mutima yirerere abana imana yamuhaye ubutwari n’ubupfura bwo kurera , ariko Ministeri ifite inshingano z’umuryango yarikwiye kumwitaho.
Imana iguhe umugisha cyane!!!! Kdi ibyo ukora uzabona ingororano zabyo peeee!!!!!!!!!!!!!!!!!
Njye mbyandenze pee mfite akazi naho mba ndera barumuna banjye ariko mba nirwa niciraguraho ngo ndavunika? njye mbona warabaye intwali ukiri kwisi kabisa.
Ibitangaza biracyaboneka pee.
gusa courage musore Imana izakumpembere.
Musore niba bishoboka wampa no yawe(MTN)niba iba muri mtn mobile money nkaguhuhiramo gato. contact 0788616111
Andrew ari muri tigo cash mwoherereze kuri 0727299664 jye nabikoze biremera ni byiza nshuti nibura Nyagasani tuzamubwire ko nibura rimwe twafashije imfubyi
NUKO SHA. USA NA SO KWELI
uwo musore ni HISTORY MAKER wuzuye. Imana imufashe muri byose.
Sha nukuri Imana ikomeze kukugirira neza kandi humura icyo gikorwa wakoze kirakomeye nziko abana batazigera babura icyo kurya Imana irahari kandi yishimiye umurimo wakoze kuko bishobora bake kandi bafite nubushobozi.Imana ibarinde mwese
Ibyo mwavuga byose icyo njye mbona ni uko uyu musore ari intwari!! Ahubwo iyo bashyiraho phone number ye iri muri tigo cash cg mobilemoney ngo tugire uko tumushimira!!!!Ndasaba abakoze iyi nkuru cg Ernest ubwe Kubidufashamo!!!
Habimana ari muri Tigo cash 07 27 29 96 64 Mumufashe kwita kuri bariya bana
Ni iki cyemeza ko iyi number ari iye koko?
murebe hejuru yabandikiye ariko mwitonde batabarya amafr,hari ababikoramo ubujura bamwiyitirira
Maze guhamagara uyu musore Habimana mushimira iki gikorwa cyiza yiyemeje gukora kandi mwemerera n’imfashanyo ya buri kwezi. Ubishoboye nawe yamwihamagarira aho gushyira commentaires kururu rubuga rwa Internet kandi adashobora kubisoma kubera iyo internet adafite. IMANA ikomeze imuhe imigisha hamwe nabo bana na mushiki we
Uyu musore nemeye 2 litres zamata buri munsi mugihe cyumwaka. Imana igufashe kd izabinshoboza
Yooh vraiment ndumva uri intwari nitwa Didier cyiza mba canada mazeyo imyaka 22 mbabarira umpe number zawe ndashaka kugufasha bishimishije.
DIDIER, NIMERO ZE NI +2507 27 29 96 64.
+250727299664 ni number za Habimana Erneste
iki nicyo bita ubu muntu ! twese dufite umutima nkuwuyu muhungu twagera kure. courage brother.
Erinest n’intwali cyane,akunda igihugu ubundi uyu niwe mu Nyarwanda nyawe naho ibindi byose n’ukucyatsa.
Guhera ubu Rucagu amahe akazi mu itorero atangire yigishe Itorero,Ndi Umunyarwanda,Ubudehe n’izindi projects zose ziteza igihugu imbere kuko uyu aba yerekanye CV ye ko ashoboye,aha azabona n’amafaranga ahoraho yo gutunga aba bana kandi bigaragara ko ari n’igikorwa azakomeza abonye ubufasha burambye(Akazi),Kdi ndasaba abanyapolitike benshi bigisha gukunda u Rwanda nange ndimo kuvana isomo aha.Bigaragara ko gukunda igihugu si ngombwa ngo ubanze ube depute cg Ministre nyuma utangire wigishe nibyo udakora cg udahamanya nabyo.
COURRAGE ERINEST TURIKUMWE
vraiment wakoze igikorwa kiza kandi imanizabigushimira aliko watse inkunga byaba byiza bagakura neza ni malayika murinzi mukarere ka kicukiro nukuri courage kandi hari ikigega gifasha abo bana.byaba byiza bakuze neza kurusha kandi nabonye yarize.uzabashakire imfashanyo muri compasion babarihira batangiye kwiga.
uy’ummsore n intwari rwose ahubwo yarakwiye inka yogukamirwa abobana murakoze
IMBUTO FONDATION barihe ngo bafashe byimazeyo uyu ”Malayikamurinzi”???? Nibamuhe inzu yo kubamo vuba n’akazi.
Nizeye ko iyi nkuru yageze kuri Jeanette KAGAME
mu Rwanda nubwo benshi bahemutse bakica bagenzi babo ariko hari n’abagifite umutima wa kimuntu kandi IMANA ijye ibibahembera
natkintu kiri kugenda kinshimisha nkuko iki gihugu kirikugenda kizamo abantu iyi nkuru ihise inyibutsa undi musore wafashe abana bo muhanda akajya abana nabo, nkuri umutima wuzuye ubumuntu nurukundo nkuyu wagatangiriye muri twe urubyiruko, nukuri ugakura wumva gufasha ababaye aricyo cyifuzo cyawe twaba turi kurema u rwanda rwiza cyane pe! ibi biri kunshimisha cyane. nukuri uyu musore Imana imuhe imigisha myinshi. cyane
Ntabwo ndi umupfumu ababishinzwe bazabikurikirane ndabona uriya mwana asa na chantal.
jye ndabona nta na hamwe basa, ahubwo nuko wabitekereje
salut kukusura biragoye brother ariko ,watubwira niba ukoresha MTN mobile money cg TIGO CASH,nuwagira 500frs akayoherezaho my GOOD bless you
mwarakoze cyane kubashaka kunyandikira mwanyuza kuri email:([email protected])
cyangwa kuri face book habimana ernest mura koze imana ibahe umugisha
Yeweee! Kumirwa.com. Byandenze ariko byampaye n’isomo. Uyu niwe mu Star w’Imana nka Malayika Murizi ureke wa munyamakuru wa Sana Radio uhora atangaza ibinyoma ngo arashaka kumenyekana nk’umu-Star! Humura Imana iragukunda kandi irakuzi hamwe n’uwo muryango wawe.
ndumva ikiniga kimfashe cyane, sinarinzi ko hakiri abantu bafite umutima nkuwuyu musore gusa Imana izamufashe kandi izamukubire inshuro zirenga 1000 kuko ndabona ari igitangaza kandi ababibasha ni bacye cyane.
komera komera,imana igufashe
Natwe mur capital express twifuje kugutera inkunga ubishoboye waza aho dukorera nyabugogo cg hamagara kur 0788300271
@ chantal dumva mwamuhamagara niba mufite icyo mwa mufasha kuko wenda atana fite access kuri internet ngwabone iyo message yawe . thanks
@ Chantal, ndatangaye cyane….bwira boss uti ese uwo mutima nawe ujya uwugira???
iyi nkuru yantangaje, bituma muhamagara tumaze kuvugana abwiye ko bameze neza. gusa ndashyimira umuseke bakora akazi kumwuga koko, niyemeje kuzamusura aho atuye. uyu muntu afite umutima nifuje ko najye imana yawumpa.
yes we numubona uza musuhurize cyane kandi unamushimire . ushobora kunyohereza information ziwe kuri [email protected] niba haricyo umuntu yaza mufasha . thanks
My God bless you abundantly!!
Habimana ibi bintu wakoze nibyo ijambo ryimana ridusaba gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda,uwo mutima uzawukomeze kandi imana izagufashe iguhe numufasha ufite umutima nkuwawe wogufasha,njyewe birandenze kuko usibye nomurwanda kwisi hose nibake murikigihe bafite ubumuntu nkubwo,gusa simfite icyo nagufasha kuko ndumunyeshuri ariko imana ninshoboza nzajya nkoherereza udufaranga uko nshoboye kandi uwiteka amfashe njyenshobora gusohoza ibyo nisezeranyije kandi nindamuka ndangije ndashaka ko umbera umuvandimwe kuko nsanze urumuntu nyamuntu
wowe uvuga ibya mategeko , soma code civil igitabo cya 1 art 333 ntaho babuza ingaragu gukora adoption ,courage kuri uwo musore ibi nibyo imana idusaba ntabindi.thx
@yona wowe uvuga ibya amategego , soma code civil igitabo cya 1 ibyerekeye adoption kuva kuri article 333-339 ntaho itegeko ribuza ingaragu gukora adoption , ahubwo ernest imana imuhe umugisha , ibi nibyo imana idusaba .thx
Imana ikongere umugisha. ariko ndagira ngo mbwire abantu bari gutanga nimero za telefone ko ataribyo kuko nkurikije ubuzima arimi ntabwo yabashaka ku umuseke ngo abone izo telefone zanyau ahubwo mu mutrefone kuri nimero ye babajaye
IMANA iguhe umugisha sha. Nanjye icyo gitekerezo njya nkigiramo ariko nabuze imbaraga zibigeraho. Nzagufasha uko nshoboye ubwo njye byananiye kubashyira mu rugo!Dukorerere IMANA tukibishoboye! Dusabirane
Kw’isi haracyari abantu bazima uyu musore n’urugero rwiza kandi akwiye gufashwa kuko hari byinshi yafasha umuryango nyarwanda nkaba mbasaba ko mwashyiraho indi Nkuru igaragaza adresse ye na téléphone ye kugirango uwifuza kumufasha amubone bitamugoye.
Uwase, dore numero za telephone za Ernest : 072.729 96 64 cg +250.78.729 96 64. Jye namusabye kuza ku ndeba, mu kanya twari kumwe. N’umusore ubona ari responsable mbese uzi icyo akora kandi ufite icyizere cy’ejo hazaza. Yambwiye ko abantu batari bake b’ino nabo mu mahanga bamaze ku muhamagara. Nundi wese wabishobora yabikora kuko kumwandikira ku ruru rubuga bimugora gusoma za commentaires. Birumvikana kuko bigoye kubona internet.
Imana yaguhaye umugisha nubwiza bwayo bukuri mu maso…..IZANAHE UMUGISHA abana bawe amin.
ntbisanzwe rwose yarakoze iyaba benshi twameraga nawe!!
Gusa nizereko atari pédophile akaba yarabafahse ngo ajye abihererana kuko nabyo byashobka cyane. urugero ni abazungu babiri byabayeho umwe wumudage wari mu Rwanda yarafashe abana babahungu ngo arabarera kumbi yirirwa abasambanya. N’i Bugande naho yarahavuzwe!!!
Imana iguhe umugisha Ernest. Ndasaba na Leta ko mumakuru igira yajya iha priorite amakuru nkaya no gushakira ubufasha umuntu nkuyu kuko ni uburyo bwiza bwo kubiba ibyiza mubantu. Imana izanshoboze kukuzirikana.
Uratwigishije kabisa,ndasaba twese ababashije nibura kugera kuri iyi site, turebe icyotwatangira gukorere abandi turusha ubushobozi duhereye aho dutuye, kuko iri nisomo, njyewe amarira yandenze rwose.
Uyumusore ernest namuteze amatwi ku kiganiro yagiranye naradio Authantic ndetse ni cyo yagiranye na radio umucyo abanyamakuru bamaze gusoma iyinkuru ku kinyamakuru cyumuseke nsanga inyigishoze za rageza ku banyarwanda beshi kandi zikabafasha mumibereho yhaburi munsi ndamushimira ubwitange bwe nuwo gushimwa naburi wese.amagambo yibanze yapfashije
1.Intambwe yo gutsinda mubuzima nu kutimakaza ubwoba mu buzima
2.kwi yubaha no kumenya ko uruwaga ciro kandi ushoboye
3. kwibuka aho wavuye bigufasha kubaho neza uyumunsi no gutegura ahazaza. Imana ibahe umugisha
musho bora kunyandikira kuri facebook [email protected] cyangw Email:[email protected]
murakoze imana ibahe umugisha
Ohhh, mbega byiza, burya koko uyobora umuntu inziranziza warayinyuzemo, uyumusore UWITEKA amushoboze, nanjye nkunda abana uwamumpa yaba ankoreye neza.
Bwana HABIMANA , kubwanjye umpaye isomo rwose ibikorwa byawe bizakugeza kubundi buzima bwiza.Phone zawe nazibonye,n’uwabura icyo agufashisha gifatika ntiyabura n’Ubuvugizi.Imana n’icyo idusaba.Twe tukirirwa tubeshya muri za nibature.Jyewe umpaye umukoro.Ngutumyeho umuntu kandi arakumbwira namenye n’aho utuye.
Imana igukomereze mo uwo mutima
uranejeje pe!tuzagutera inkunaga1kandi Imana izagufasha,nzaguhamagara.ni Nathalie
Umva,birandenze Imana yonyine yo mu ijuru izakwiture inshuro 1000 uyu murimo ukora.Nanjye nk’umuntu ufite ubumpuntu nzakwishakira.God bless you.
N’ubwo abandi batanze comments zabo igikorwa cy’uyu musore kirandenze ku buryo ntagenda nta cyo mvuze. Ubu ni ubutwari n’isomo. Mu gihe hari abasore batera abakobwa inda bakabihakana, uyu we yemeye kurera abo atabyaye kandi atarashaka. Ntibisanzwe.
Umutima wanjye uranezerewe ,sinzi icyo kuvuga.
amarira yuzuye mu maso,ariko iri ni isomo ku bantu benshi iyaba hari uburyo bwaboneka bwo gutuma iyi nkuru isakara ku banyarwanda bose.
byatuma abantu twese twiga kunyurwa nibyo dufite nubuzima tubayeho uko bumeze kose.
Imana yaguhaye umugisha musore ,kandi nzi neza ko ikintu kiza izaguhemba ni ukongera kuguhuza nababyeyi bawe ku munsi wumuzuko wabapfuye kandi mukanezeranwa nabo bana Imana yaguhaye.
Comments are closed.