Digiqole ad

Kubana n’uwo kwashakanye byananiye kuko yambwiye ko azankubita ifuni

Muraho bakunzi b’urububa Umuseke. Ntuye mu mujyi wa Kigali, nkaba maranye n’umugore wanjye umwaka n’igice, ubudufitanye umwana w’umukobwa ufite amezi atandatu. Igitumye nandika iyi nkuru rero ni ukubera ko mu minsi mike ishize umugore twashakanye yanyeretse ishusho kuri we yanteye kumwibazaho nkankeneye inama zanyu.

Mu by’ukuri twashakanye dukundana cyane ko njyewe ubwanjye sinigeze njya mu bakobwa ngo habe hari ingeso yo gukunda gushurashura ngira kuko twakundanye bwa mbere hanyuma niyemeza kubana na we.

Rero mu by’ukuri nta wundi mugore nigeze, sinigeze njya mu ndaya kuko ni icyemezo nari narihaye muri njye ko ntazaryamana n’undi mugore uretse uzaba umugore wanjye. Naje kubigeraho rero mfashijwe n’Imana muri 2012 mu kwezi kwa Kanama, nibwo nakoze ubukwe.

Tukimara kubana rero natangiye kubona ko uwo twiyemeje kubana afite utuntu tutari twiza nko gushaka kuncunga cyane mu mafaranga aba yabonetse mu rugo, kuba nashaka kugira uwo dufasha nko kumuguriza amafaranga akabyanga.

Cyane, ariko kubera ko urugo ari urugendwa kandi abashyitsi baza mu rugo rwanyu hari uko bagomba kwakirwa, cyangwa no gufasha umuntu bisanzwe, ubwo aho nafashe icyemezo ko nihagira umuntu unsaba ubufasha nkabona ko bwashoboka ngomba kubumuha ntanamugishije inama, icyakora nkabimumenyesha.

Ibyo nabikoraga kuko nabonaga ashaka kunca kunshuti kandi uwo mutima sinawigeze.

Mu by’ukuri sinavuga ko najye nabaye umwere ku buryo ntamakosa nkora kuko ngo izibana ntizibura gukomanya amahembe, nanjye nagiye ngira udukosa mugirira gusa nkamusaba imbabazi, ariko we mu makosa yakoze yose ntabashe kuyemera.

Mu minsi ishize rero ni bwo hari akantu tutumvikanyeho mu rugo, ambwira amagambo numva nananiwe kwakira muri njye kuko ntatekerezaga ko yayambwira nk’umuntu twaryamanye ndetse tukanabyarana.

Twari mu cyumba cyacu kuko njyewe ntakunda kuryama amatara yaka, numva nshatse kuzimya itara ryo hejuru kuko hari akandi gatara gato kadacana urumuri rwinshi kari mu cyumba cyacu. Mubwiye nti rwose nta rumuri nkeneye, ndashaka gusinzira neza arabyuka araricana, noneho ndabyuka nanjye ndarizimya, mbese mera nk’urakaye.

Nyuma ni bwo yihanukiriye arambwira ati “Wowe nzagutema cyangwa  ngukubite agafuni mu mutwe nkwice, kuko urandakaje cyane kubona uzimya iritara kandi nshaka ko ryaka.”

Basomyi ba UM– USEKE nk’Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, nkabona jenoside uko umuntu yatemaga undi ntampuhwe, nabuze icyo mbwira umugore wanjye ndaceceka, sinarikurwana na we kuko byarashobokaga ariko si cyo natojwe kuva mu buto bwanjye, sinongeye kumuvugisha kuko narumiwe gusa!

Icyonakoze narabyutse mu gitondo njya kukazi gusa ibyo uko yambwiye naranditse ku rupapuro mu nyuguti nini cyane nyuma abuna bimanitse mu cyumba cyacu.

Mu kuri sintinya gupfa kuko nabonye abantu twari kumwe aribazima mu kanya bakicwa ububaragiye.

Uko bagiye rero nibaza ko ngiye nka bo bitaba bitangaje ariko nkibaza nti “Mbese nk’uyu mwana twabyaranye niyumva iyi nkuru y’uko se yishwe na nyina azakura gute? Ndakeka ko azaba ari umwana ubabaye cyane!”

Ndagisha inama rero: N’ubwo bimeze bityo umugore wanjye nabonaga tubanye ku buryo ntatekerezaga ko yageza aho kunteguza ko azantema cyangwa akankubita agafuni mu mutwe.

Ubu ndumva umutima wanjye wamuzinutswe ku buryo no kumuvugisha byananiye. Mungire inama y’icyo nakora.

N.B! Iyi nkuru ni ukuri ntabwo ari iyo mpimbye, kuko nkeneye inama z’abasomyi.

Murakoze

Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com

36 Comments

  • Ubwo ubwo yabikubwiye byarangiye ushatse wamuva iruhande. Nibe nawe arabivuze.

  • MBEGA UMUGORE W’IGISHEGABO! GUSA UZAGURIRE ABASORE BAFITE IMBARAGA BAKUZANIRE INGOBYI BAYISASEMO IGISURA BAMUNAGEMO BAMUSUBIZE IWABO KU IVUKO UM– USENDE IZUBA RIVA ATARAKUMENA AGAHANGA.

    • xxxx kkksksk,sha iyo nama ujya yaba ari mushiki wawe mbese? wabigenza ute? inkoni ikubita mukeba ujye uyirenza urugo,umucira akobo Imana imucira akanzu,niba warashatse hagowe umugore wawe,niba utarashaka hagowe uzagushaka.Imana ikubabarire,abantu nkamwe mukeneye ko babajyana iwawa muburyo bw’isi ,muburyo bw’Ijuru mukeneye gusengerwa mukabohorwa

  • Ntangire nkubarize isandugu?uraburiwe uramenye utazab’impongo ariko wagerageza mwana wacu ukabanza ukamubaza ukumva ikimuvamo kwanza.sibyo?

  • ncuti yanjye umunyarwanda nakubwira ngo nzagutema mubana uzamuhunge kuko ntaho aba aguhishe, uzamubaza niba ashaka divorce muyikore niba atayishaka uzahukane nkumugabo ujye ubafasha kuruhande niba hari ubushobozi ufite, kandi wihangane ingo zubu niko zabaye

  • Number yanjye ni 0788845247, ndubatse mpamagara cyangwa umpe number yawe nkugire inama ya kigabo. icyo kibazo ndumva jyewe kitaremereye nk’uko ubitekereza. ni gitoto kabisa kuko bigenze gutyo waba utinye hakiri kare hari n’ibindi utarabona. mpamagara nkubwire ukuntu ugikemura neza neza cyangwa se unyandikire kuri e-mail [email protected]

    • Sorry nanditse number yanjye nabi ni 0788845147 umpamagare nkubwire

  • Muvandimwe rero reka gukina n’ubuzima!va ku muginga atarakuvutsa ubuzima!reba inkuru iri ku gihe y’uwaraye yirengeje umugore we,n’izindi nyinshi duhora tubona.Si ukuguca intege ariko ubwo waburiwe!ugire umwaka uzira urupfu n’ibyago.

  • -Manura ibyo uvuga ko wanditse ukamanika mu cyumba, wowe urumva akamaro kabyo ari akahe? Mu rugo rwanyu higanjemo intonganya, guhimana ndetse no gucyurirana ku mpande zombi. Ibyo ni ibintu bibi cyane biruta kurwana nandi mahano yabera mungo zabantu
    -ku mpande zombi habuze kwicisha bugufi no kuganira. gusa mwembi mujya kubaka mwari mutegereje ibitangaza mutasanganye mugenzi wanyu. wowe wumvaga umugore azakubera byose nkuko ubishaka ariko ntiwigeze utekereza ko bizagusaba gushyiramo nawe imbaraga ngo urugo rurambe.
    -umugore wawe we sinamenya icyo yari yiteze mu rugo atahabonye. sinzi niba wari umuzi neza mbere yuko mubana. ukaba wari uzi amateka ye y’ukuri kuko uravuga ko utatekerezaga ko mwaban gutyo ariko ntuvuga uko mwari mumeranye mbere yo kubana.subiza amaso inyuma urebe uko mwamenyanye, ibyo wamwijeje ibyo wakoze nibyo utakoze. igihari nuko hari impamvu yuwo mujinya urenze urugero.
    -kuri ubu itabaze abantu nka ba 2 bakuze ku mpande zombi z’umuryango.ubatekerereze uko mubayeho numugore yumva kandi ntiwigire umwere.ubasabe ko babagira inama muri kumwe.hanyuma kandi wibuke no guha ijambo umugore nawe avuge icyo atekereza. mba nkubwiye ngo uzamuganirize mwenyine umubaze ikintu waba warakoze kimutera umujinya ugeze aho ariko iyo mugeze mu byo kwicana ntimuba mukivugana nkabantu bakuze bazi ubwenge.
    -bigire vuba kandi kuva ubu wowe wifate, intonganya nizitangira ujye uceceka ahubwo umusabe gufata akanya mugacururuka noneho mukavugana neza. mu rugo ntabwo ari bras de fer aho ugomba gutsinda izo ntambara mushoza hato na hato. muri make ba umugabo kandi ube umuntu mukuru muri urwo rugo.ugerageze kumwerera imbuto.
    -igikuru: wongere wibaze impamvu washatse umugore, wibaze kubyo wifuzaga kugira mu rugo rwawe, wibaze ku musanzu wowe ugomba gutanga ngo bigerweho. numugore uzabimubaze hanyuma mwicare mufate umwanzuro. niba hari uwumva yaribeshye mu gushaka undi murebe icyakosorwa nibyanga mutandukane nubwo gusenya atari ibintu byo guhubukirwa.

  • Umva rero wa mugabo we,nkurikije igihe mumaranye ndabona ari vuba cyane kugira ngo atinyuke kukubwira amagambo akomeye nk’ayo. Ibyo ukora byose witonde,wirinde ikintu gishobora kumurakaza nibiba ngombwa ujye unamubaza icyo atekekereza kuri gahunda ufite,niwumva atagushyigikiye kandi adashaka kumva ibisobanuro umuha,umwihorere,nibiba ngombwa ubikore atabizi,bipfa kuba ari ibyubaka,nibaza ko nyuma nabona résultats nziza zivuye muri ya gahunda,bizatuma ahari ahinduka.Gusa icyo ngusabye,ujye wirinda kurakaranya na we, kuko ashobora gucunga usinziriye mwarakaranije akakurangiza rwose!Umuntu wamaze no kubikubwira,njye nkurikije imico y’uwo mugore wawe nk’uko ubitubwiye,ndumva ari kamere ye.Ariko banza ugerageze muganire wumve akamuvamo,ariko kuva uyu munsi,cunga sana.Yakurangiza da!

  • Ye baba we wagiye!iyo umugore avuze gutyo arakwica da!ubu imbaho zanjye nzibike nzaguhe agasanduka!dore ikibazo ahukana vuba umwana azamurera ariko menya ko ubwo yarangije kuyikwikira hasigaye kuyikwasa hehe!ntuzataka mu mutwe rimwe gusa.uzibeshye ejo umucokoze azagutyura uve ku isi tuguhambe asigare da

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru nange nashatse kugira Inama na kugira….Icyambere ndibaza mbese madamu wawe arakazwa nubusa?ntacyo wamutwaye gituma ata imbabazi nu mutima wu mu maman akaba igisimba uko neza neza?kugeza aho akubwira ko azagukubita ifuni?mbese mu bana haricyo yaragukurikiyeho?wabonaga agukunda? hari igihe bitewe nu buzima umuntu yabayemo,cyangwa ubwa bavandimwe be babaho cg ibyo ahora abona,cg ibyo incuti ze zimubwira cg bizibaho!!ibyo twese duhora twumva umugabo yahitanye umugore!abagabo basambana cyane!umugore watawe nu mugabo byinshi bibi bavuga ku bagabo abona amabi akorwa wenda na bagabo batari serieux cyane bikaba byamukurikirana nawe? akagira image iri negative cyane ku mugabo kuburyo ntakiza namba yamubonamo,wenda akaba yaracyikubonagamo mbere byagera mu rugo za je t aime zitangiye ku gabanyuka ati uyu ni nkababandi!!ubu nawe ari hafi kuzanta!!nibindi byinshi..hacyenewe ko Madamu agira image iri positive kuri wowe no kubandi bagabo bose kuko nuko kuntu yanga incuti zawe kandi ndacyeka ari nyine abasore,abahungu cg abagabo ntibyumvikana!?harimo akabazo ka image afite ku cyitwa umugabo cyose,ku kubwira ngo azagukubita ifuni!byonyine birahagije ngumuntu yumve ko hari aho wenda yigeze kumva bakubise umuntu ifuni!ku bantu batuye ikigali!mu datuye mu cyaro biratangaje kumva umudamu akoresha ijambo ifuni!nta navuge icyuma,cg amazi ashyushye cg ikindi kintu!ifuni ubwo yayitekereje gute?se nu muntu ukunda gusoma byacitse?…ikindi mbese Se umubyara yabanaga ate na Maman umubyara?yaramukubitaga?icyo nagusaba nu gukurikirana ubuzima bwu Mudamu wawe mbere yuko mu bana!uko yakuze inzira yaciye,kuko wumva imbabazi ubundi zisanzwe ziranga aba maman zaramushizemo,yarariye karungu!ubundi ibyo bikunda ku garagara ku badamu bazengerejwe na bagabo babo bikabije,cg abakobwa bakorewe ihohoterwa na bagabo niyo baba ba se uko bitwaraga kuri ba maman babo cg bo ubwabo ugasanga babaye nki bikoko neza neza..rero ugomba kubikora utamubwiye ukamenya inkuru nyayo yu buzima bwa madamu wawe mbere yawe,bizatuma umenya ikibimutera nibaba koko atari wowe umubabaza??ikindi mbese umudamu wawe yigeze agukunda,nawe ukabibona ko agukunda?hari souvenir ufite mu mutima wavuga uti icyi gihe cherie yarankundaga?niba ihari uyibuka burya iyo umudamu yigeze ku gukunda koko,simbona imamvu mwagera mu rugo akakwanga!!?simvuze ko bitabaho ariko ni gake,kereka iyo afite icyo yakurikiye akacyibura?ibyo ndabikubwira kuko akenshi abadamu si nkabagabo nibazi kwi hishira iyo batakigukunda!!ntacyo atakubwira agirango umuvire aho!cg umukubite ubundi bagufunge,abonereho yisangire uwo akunda!!
    niyo mamvu ugomba kwi cisha bugufi,ukamugururi udu cadeau,ukongera ukamubwira ku mukunda,mbese ukagarura urukundo cyane kugirango urebe niba bimukoraho?numuzanira aga cadeau ukabona ntacyo bimubwiye,ukabona nta gaciro abiha,ahubwo aribaza impamvu, uzatangire ushakishe uwo asigaye akunda?kuko nkuko nabikubwiye abadamu iyo atakigukunda kwishishira biramunanira…so Inama iruta izindi nuko wakwiga ku buzima bwa madamu wawe?unicisha bugufi kugirango urebe ko yatuza,muri izo nzira ebyiri uzakuramo igisubizo,niba afite ikibazo mu bwana bwe cg niba atakigukunda agirango agukoreshe amafuti kugirango agute hanze!!
    Mbere yuko ukora ibi byose ugomba kubanza ugakunda Madamu wawe ukumva ko ikibazo afite ari wowe wakibonera igisubizo byanze byakunze kuko wamushatse umukunda!ugomba kumenya ko urukundo ruhora rutsinda kandi ruruta byose,kandi ko ntakiza nko kwicisha bugufi!akazi kawe nku mugabo nibwo kagitangira garura madamu munzira nziza mwiteho cyane aragukeneye,afite ikibazo gikomeye wakemura,reka ku muhunga ibyo abantu baba baraciyemo ntawu bizi,shira ubugabo bwawe hasi gato ucye bugufi wite kuri madamu wawe kugeza igihe za mbabazi tuzi ku ba maman zigarukiye mu mutima we..Nkubwje ukuri nta mudamu utazigira,zirimo kure ariko zirahari nubishaka zizagaruka,nagutuka ujye umusaba imbabazi ku tabishakaga,Gerageza reka gusa gufata ibibi yakubwiye?ararwaye muvure!nu muvura bikanga aho rwose uzongere uze utubwire uti ni wamugabo Madamu ntako ntagize nubu aracyambwira ko azantera ifuni ubundi natwe tukubwire ngo rwose ivireyo byaranze!ariko mbere yuko byanga gira icy’ukora..wibuke iyo abantu basezerana biyemeza kuzafashanya mu bibi no mu byiza,Madamu wawe ari mu bibi cyane,mu garure!Ngusabye kwicisha bugufi cyane ukamwumva bihagije..nizo ncuti zawe zo wasanga zimeze neza na badamu bazo,ba uzigabanyije gato ubanze wiyocupe Madamu!!ihe igihe ucishe bugufi ushire ubugabo hasi!!!uzi iyo umuntu arwaye kwa muganga,icyo ashatse cyose baramuha,yasaba iki ujya kugishaka urabizi kurwaza!!fata Madamu nkaho Arwaye akeneye umurwaza hafi ye,kandi umwumva ukora icyo ashaka niwo Muti!Indwara ye izakira nubwo itinda ariko izakira…nagutuka ujye ubifata nku murwayi wa garura ibyo kurya akabikumenaho muri kwa muganga,urabizi ku byihanganira ugakomeza ukamurwaza!!!Ibi byose uzabikore aruko ubona ko ntawundi muntu afite akunda!ko juste utazi impamvu abikora..ibi byose mvuga byo kuba Docteur ntago wabishobora Udapfukama mu gitondo ngusabe Imana ariyo ikuyobora,ariyo iguha kwihangana,ariyo igutinyura ukihanganira nzagutera ifuni,kuko niyo Docteur wi mitima,niyo Docteur yu buzima,Ngusabye kusajya usenga,cyane ndetse ugasengera nu Rugo rwanyu Madamu yumva!!niba atabikunda,nuzajye umu forca gukora icyo adashaka,ujye usenga wenyine igihe kizagera aze musengane,umuti nutangira gukora…icyambere ni Umurwayi First!!ugomba gu kora icyo ashaka!!nta gu forca,navuga ngo itara ryake ujye urireka ryake!Muhe umwanya uhagije..
    ndangije nkusaba kwihangana nu butwari bwinshi mu bibazo uri guhura nabyo!!uze gufata cassette yanyu yu bukwe wongere uyirebe,urebe cyera ibihe byanyu byiza biratuma wibuka ibyo wasezeranye kubana nawe mu bibi no mu byiza..courage cyane!!kandi humura Imana niyo nkuru kandi iyo uteye intambwe ukananirwa Imana iba iri hafi ikaguterera iyananiranye,Ba Docteur aho uzajyeza Imana izakongerera kandi burigihe iba iri kuruhande Rw’urukundo,iba iri kuruhande Rw’ibyiza…Ntucike intege bizafata igihe ariko bizaza!!Imana Irahari
    Mboneyeho no ku kwifuriza Umwaka mwiza.Ngira ni Imana izabe hafi yawe kuburyo uyu mwaka uzarangira umudamu wawe yarakize,yarongewe agasigwa imabazi nu rukundo imana yujuje abadamu kuva ikibarema..Amahoro kuri wowe.

    • Yewe Uwo musore gabo namenye ibi:
      -ntategereze ko umugore azamubwira ngo mbabarira amakosa!
      -niba utegereje ko bagufata nk umugabo uko so wabonaga yubashywe byikuremo, waciye inkoni utazi
      – Ako kabaraga wongeramo ngo umukange kagabanye wemere ukangwe
      – Nutarya agafuni uzajya muri gereza n udahindura umurongo usanzwe uziko umugabo ari nka pole ++ hindura wibere pole –
      Ntutegereze ko uzamuhindura ni Bakosha badahannye uwo!
      – ndakeka ko wapfuye nomkuraruza utanamuzi neza: nukurikirana amakuru uzasanga ntawe yubaha/ ntawe agira mukuru wo kumuhana w iwabo: Nyirasenge, nyina wabo, nyina …

      ntunze nk urwo uko ubivuze byambayeho nagarukiye kure nsanga umugabo banshyiriye nawe yumva akaga kanjye dossiye ayishyingura mu kabati

      – Ndumva ufite uburere: ntiwibwire uti uwashaka undi, dutandukane: uzaba uvuye aho ntaho ugiye

      Itoooonde, teza amahoro dawe– Egera Yesu abe ari we uririra- azaguha amahoro–

      Ubee amahoro!!!

  • Njye nasomye ikibazo cyawe nsangamo ibintu bikurikira:
    -wa mugabo we rwose ubanza warakuze utese cyane,ukaba waramanyereye guteteswha gusa,kandi ufite umutima woroshyeee mana!!

    -Wowe numufasha wawe muhora muhanganye kandi ntanumwe ushaka gucusha bugufi ahubwo wagirango umwe aba ashaka kwemeza undi!

    – Warongoye ahari wwibwirako umugore wawe ari malayika,none usanze agira intege nle nk’abandi bantu bose uti binshikiyeho!!

    Reka ngire icyo nkubwira ncuti: nta ntungane iba kuri iyi si,buri wese agira intege nke namakosa,buriya wanasanga nawe utwo dukosa watubwiye wamukoreye nawe atarigeraga atekereza ko watinyuka kutumukorera . Ese aho wenda nta kintu wakoze kikamutera déception alaba yaratunguwe nuko yagusanze?? Reka ne kugucira urubanzanibande kukugira inama kuko nizo wadusabye nuko nashakga kubanza kukubaza kugirango mbone ah mpera.

    None reo ncuti yanjye ,njye sintekereza ko ibyo yakubwiye yabikubwiye akomeje,n’umujinya wamuvugishije bitewe nuburakari yari afite kuko watubwiyeko wahise urakara kandi ntawamenya uburyo werekanye uburakari,wasaga byarageze kure zkumva ataye umutwe akavuga atatekereje,bene ayo magambo nanabyeyi bayabwira abana babo kandi babakunda ngo kandi ndakumena umutwe ariko nyamara batanabitinyuka ahubwo aruko babatesheje umutwe.

    -Ibyo bintu wmanitse mu cyumba bikuremo rwose ibyo byerekana guhangana no kubika inzika kandi si byiza mu rugo,nonese ubwo urumva wakemeye iki? Singushiraho amakosa ncuti yanjye ariko nuko niba utekereza ko yabikoze abikuye ku mutima,kubimanika ntibimukanga ahubwo niba nawe agufitiye ubwoba yanacika muri icyo cyumba akeka ko uri bumutsindemo

    6
    – Ikibazo cyanyu kiroroshye ntikiragera kure arik nimudafatira hafi kizarenga inkombe musenye mutere abana banyu agahinda niba mubafite kandi mu bukuli muofa ubusa nkabana. Nimufate akanya muganire mubwianye ukuli ariko cyane cyane muce bugufi kandi mwikuremo ko umugore wawe cyangwa umugabo wawe ari nta makemwa,buri wese arakosa ntago ubuzima cyanga urugo ari amazi atemba nk’umufezi utuje,il y a les hauts et les bas nkuko wabyiviugiye kandi ntazibana zidakubitana amahembe ariko ikiruta byose ni ukoroherana,ubwo niba waragize ababvandimwe bo ntimwashwanaga kandi mukiyunga nyuma? Kubaka biragoye kansi bisaba guhozaho,ubwo muterwanywa nakantu gato cyane maze mukakuririraho mkamara ibyumweru mutavugana ùugirango murahimana kandi nyamara nikomucukura icyobo hagati yanyu cyibatandukanya

    – Humura amazi ntararenga inkombe du tout ariko nimwe mufuite urufunguzo n’umunti byo kubuza ibintu kugera kure

  • reka nkwibwirire wa mugabo we warashatse ariko umeze n’abasore b’ingimbi kuko nibo bahora bahigana ubutwari . ubwo se izo ntambara zabagezahe mukomeje guhiga ubutwari ndumva nta terambere ryazaba mu rugo , wavuze uti nge nshaka kuguriza frws umuntu umugore akanga ariko ntabwo watubwiye impamvu yanga wenda arora ubuhemu bwuzuye ku isi akabona iryo guriza ryawe ejo bashobora kukwambura no guhaha bikakunanira bigenze bityo se bakakwambura ko numva ubu uhiga ubutwari wabigira ute waranze kumva inama ze aha rero ntituzi icyo abikuburiza , uti anca ku inshuti ntiwatubwiye icyo azangira niba ari incuti se zitubaka ahubwo zihora ziganirira inzoga cg se imipira nta nama zindi nzima muganira wumva aribyo akuziza bitaba bisobanutse ntiwatubwiye icyo abangira wabona wenda umugore wawe yifuza ko mwazajya muzigama frws mugatera imbere wowe ntubikozwe kuko nzi abagabo benshi bameze gutyo dore inama rero muvandimwe ganira n’umugore wawe ubikore ucishije make uvuga utuje wicisahe bugufi bishoboka umubaze icyaba kitagenda ngo mwubake urugo rwanyu nimumara gucoca ibibazo byanyu mufate ingamba zubaka niwumva mutumvikana ucishe make ushake abantu ba hafi mumuryango bazima batari babandi bashyigikirana mu mafuti kuko ushobora kuzana abibera mu bubari cg se mu ndaya uti nimuze mukemure ibibazo suko bimeza nugushaka inyangamugayo nimuba mwananiranye kumvikana mwicare uvuge ikibazo cyawe utuje babishakire igisubizo nibinanirana aho kugira ngo uwo mugore wawe azaguture uburakari aguteme cg se agukubite ifuni ubwo uzatana nawe mu mahoro kuko ntimuzaba muhuje ikimbabaje sindi hafi ngo nkusabe kuzaza kumva ko utari mu makosa .

  • Ibi ni bimwe abantu bavuga ngo bazanye amacakubiri!! Ubumwe n’ubwiyunge ni bwiza ariko bugomba kugira imipaka, nk’ubwo niba uri umu cikacumu ukaba wararongoye umukobwa iwabo bakoze amaraso byanze bikunze niba yarakubwiye ko azakwica bitinde bitebuke azabikora cg akore ibisa nabyo, ubundi byakabaye byiza umuntu ashakanye n’uwo bahuje amateka. Ariko niba uwo mugore wawe atari umuhutukazi, ntugire ubwoba ashobora kuba yariganiriraga ntacyo azagutwara ahubwo mwige umenye impamvu asohora amagambo akomeye, niba yarahahamutse ubwo uzamenya uko umufata.

    • Yewe babu we wararindagie pe!! Ubu se nkubu uba uje kurubuga kuvuga amanjwe nkaya koko,ubwo se ubwoko buje bute,umuntu arivukira iyo ari mubi aba mubi ntago ubwoko aribwo bwatuma akora ibyo. Uri inanga gusa,ukeka ko ababanye nabi muri iki gihugu ari abadahuje amateka? Subiza amaso inyuma urebe ingo uzi zirirwa zishya kand abazubatse bitwa ngo bahuje amateka. Inanga gusa

      • NTUGATUKANE PLEASE- Babu afite ukuri kwe nawe vuga ukwawe kuri!!

        • MWANAKOSI NTUGASHYIGIKIRE AMAKOSA. BYE

  • Mu ngo nyinshi mu minsi ya mbere kurakaraanya ku tuntu duto duto bibaho iyo abantu bataramenyana imico. Birashoboka ko mutafashe igihe gihagije cyo kumenyana imico mbere yo kubana,cyane ko wari warifashe ntujye mu mabi ndanabigushima, wahise wihutira gukora ubukwe. Bishobora ariko gushira biciye mu biganiro bihoraho birimo ubwubahane , kwicisha bugufi ku mpande zombi no kwigomwa.Birasaba buri wese gutekereza icyashimisha undi akakitaho, icyamubangamira ukakireka, bibaye ngombwa ukamubaza uti ngize ntya urabibona ute ngo utibeshya ukamubabaza wari uzi ko ukoze neza.Fata iya mbere nk’umugabo w’urugo ushake urubuga rubahuriza mu kiganiro,ndetse ushake urumuri n’imbaraga z’Imana mu isengesho, igicaniro cy’urukundo cyongere kwaka iwanyu, umwana akure yishimye.Imana ibibafashemo muvandimwe.

  • komera wa mugabo we, ariko umuti si ukumanika ibyo bintu mu cyumba, niba ushaka amahoro banza ubimanure nyuma mwicare muganire ku bibazo mufite, kuko ibyo bikiri aho umugore nawe ntamytima yaba afite

  • Njyewe nkurikije uko wabyanditse numvishe mufitanye amasinde maremare cyane gus wakoreshesheje ikinyabupfura mu kubigeza kubasomyi ariko mwarashize, kandi koko mudafashe ingamba zikomeye muzicana ndetse nawe ushobora gucikwa kubera uburakari mufite ugakora ikosa nkirye. rero ibintu birimo urupfu sibyo kwihererana , bwira imiryango yanyo n,inshuti babafashe nibyanga mutandukane mumahoro hatabaye kwicana plz!!

  • Nshuti,inama nakugira nuko mwazaganira mukabivugaho.Kandi za nyandiko ukazimanura areba kandi utababaye.Ubwo nimuganira ukabona koko bimuri ku mutima,uzamubwire ko nakwica nawe azagusangayo.Ese imyaka myinshi umuntu amara kw’isi ningahe?Gusa wowe nubona ari umubisha uzamuhunge kuko siwe kamara u Rwnda rufite abakobwa benshi kandi bazima.

  • Yewe abagore baragwira!!!!Iryo shyano rihunge uzashake ahandi abakobwa ni benshi.Ubwo kuva yakubwira ko azakwica ubwo murara ku gitanda kimwe?Ahaaa nakumiro.Uwo s’umugore n’inkunguzi ba mbaroga!!!

    • Ntaganira ,ntugatuakane kuko gutukana ntaburere burimo kandi ni nicyaha, ikindi ntugatuke umuntu utazi, ikindi ibitutsi si inama ugira umuntu, uyumugabo yanditse asaba inama ,ntabwo yanditse asaba uwamutukira umugore,so wikosore, kandi niba nawe utarashaka ntabwo uzi uwo uzashaka uko azaba ameze,ikindi nuko uyumugabo numugore ntabwo wigeze ubicaza ngo wumve impande zombi,kugirango wumve uri mukuri,ikindi gutukana siwo muti,kandi kumuhunga akagenda sicyo gisubizo,abo bakobwa umubwira gushaka,ntabwo ariwe wabaremye ngo abamenye imitimayabo,wenda nabo bazaba nkuwo atuze, kuko nawe yari umukobwa.ntuzongere rero kwitwara nabi.wenda wasanga ari mushiki wawe.

  • wa mugabo we mbere yo kugirango uganire n’umugore wawe mukemure ikibazo wowe ubwawe banza wikosore kuko ndabyumva ko muhiga ubutwari iryo ni ikosa kubantu babana kuko iyo bibaye bityo umwe yica undi banza wowe wikosore witoze kwicisha bugufi ibyo mutavugaho rumwe ushaka uburyo bwiza ubikemura mudahanganye , ibyo wamanitse naryo nihangana bimanure , ikindi ntiwitware nk’intare warakaye tuza uvuge neza uganire n’umugore wawe mu bwitonzi mukemure icyo kibazo nubona mudahuza mu bishyire mu muryango nibinanirana ubwo utandukane nawe mu mahoro nta ntambara mugiranye kuko nubwo nawe uri mu makosa yo guhangana sinakwirengangiza ko hari abagore b’iboshegabo bumva ko ibyo bashaka byose byaba gutyo mu rugo umugore wawe rero atava ku izima watana nawe mu mahoro kereka mukuri yanga kuva ku izima kubyo aharanira byukuri . kuko nko kuguriza abantu ushobora kuba ushaka kubikora kandi hariho impungenge zubwambuzi bwinshi utamwereka uko ayo frws azagaruka , abashyitsi wasanga wenda abashyitsi bawe ari abitwara nabi bafite imico mibi aho rero ahatsimbarara ntabwo byaba ari ubushegabo nawe ugomba gukoresha ubwenge bwawe ugashyira mu gaciro mu gakemura ibibazo byanyu mu nzira zukuri nubwubahane nibinanirana nugutandukana mu mahoro kuko icyo gihe umwe yakwica undi gusa ibyo guhiga ubutwari ubireke peee nange ndi umugabo ariko burya guhiga ubutwari icyo bikurura menya ntawutakizi .

  • MWene data,

    Humura iyakaremye niyo ikamena.

    Ikintu nakubwira iyo abantu bahuje bifurizanya ibyiza iyo badahuje bagahora mu ntonganya baifurizanya ibibi. Niwewe mutware w’urugo. inama nakugira n’izi:
    Manura uro rupapuro uruce.

    Fata umwanya uhagije uganire n’umugire wawe. ariko Ubikore mutavuganye nabi. bizashyira.

    Iga gutoza umugore wawe umuco wifuza mu rugo, nk’umuntu mubana niwewe uzi igihe wamubwira ikintu akumva. muhe Cadeau nyuma ubone kumubwira ikintu wifuza.
    Niba unasenga fata akanya usengere umuryango wawe.

  • umva mukinyarwanda baravuga ngo uririrwe vanamo akawe karenge abagore niko tuvuga maze nkugiriye neza ndabikubwiye ihungire naho ubundi ntibitinze nagato

  • Umwaka mushya mwese uzababere uwamata nubuki,bantu mwese mwatanze inama zanyu kuri nkuru mwakoze cyane, kuko harimo abatanze inama nziza kandi zubaka iMANA IBAHE UMUGFISHA.gusa nkanenga nabatanze inama mbi zuko batandukana cg umugabo agahunga urugo rwe, banatuka uwo Mudamu kandi batamuazi,icyo nababwira nanjye nuko uyu muryango nkuzi neza,uyu mugabo nuyu mugore ndabazi bombi neza.nimureke mbabwire ibyabo,nimpamvu yibi byabaye.

    -uyu mugabo afite umugore mwiza ahubwo yabuze umugabo,icyo nicyambere,uyu mugabo ntakuri agira muri we,kumugore ndetse no kubandi,uyu mugabo arasuzugura,asuzugura umugore we cyane kubyumwihariko,ntabwo amufata nkumugore murugo,uyu mugabo ariyemera cyane ntagirwa inama kandi ntawe agisha inama,nibi yabikoze ashaka gushyira umugore we kugasozi ngo abantu bamenye ko umugore ari mubi,ibintu byose akora ntanakimwe abwira umugore we.uyu mugabo aratukuna cyane,agira ibitutsi mukanwa ke atukana,asa nkuwabayeho umushumba,atuka umugore we cyane,akana tuka nabavandimwe buyu muyumugore ntanubwo yubaha nyina wumugore we nawe aramutuka,uyu mugabo aracyurirana cyane,kuburyo acyurirana ninkuru umugore aba yaramuganirije yiwabo wumugore,niyo agiye iwabo wumugore ibitameze neza abicyuirira umugore akabihindura ibitutsi kuriwe akabituka umugore,urugero,niba asanze hariyo uwasinze aramutuka ati iwantu nabasazi nabasinzi.

    – uyu mugabo,umugore we nta burenganzira agira kumutungo cg ikindi kintu cyose murugo nkabantu bashakanye,uyu mugore nta conte yumugabo azi,nta mutungo wumugabo azi byose arabimuhisha.baherutse nokugura ikibanza,uyumugabo yanze kwereka umugore icyo kibanza aho kiri ntanubwo asha ko ahamenya.
    -abantu binshuti bamugira inama aguriza amafranga uwo nzi yagurije ni umugabo watandukanye numugore, yamugurije ibihumbi magana tanu yamanyartwanda kuva 2012 nanubu ntarayamwishyura,hari nabandi benshi ntavuga ngo ndangize,umugore yamugira inama aho nibyo avuga ko amuca ku nshuti,izindi nshuti nabasore nabagore babagabo ,nabakobwa babyariye aho yishyurira amafranga yishuli kandi abana bafite ba se.hari nabo aba yarafatiye ama deni,ntabwire umugore ko ari deni yishyura umugore yamubaza akamwuka inabi ngo ntakamubaze amafranga ngo siwe uyakorera.umugore aba arwana kubana arimo kubyara uko bazabaho areba ise wabo uburyo asesagura amafranga.
    -uyu mugabo,yababaje umugore we kenshi cyane,mucyumweru cyambere bashakanye yahise agenda mukazi hanze yurwanda aho yagarukiye,umugore amukozeho nurukumbuzi rwinshi amwuka inabi ngo namushinguke hejuru ariruhiye,ubwo aho nimuburiri,ibya ba bantu nibirebire gusa icyo nababwira uyu mugore ni ntwari arihangana cyane,kuba akiri kumwe nuyu mugabo ni ntwari.

    uyu muryango naba kristo barasenga,umu umugore ninjoro umugabo yamubujije gusenga ngo aramusakuriza najye gusengera muri salon,kandi yarangiza akarara avuza iradiyo bugacya,kandi yabujije umugore gusenga ngo ntashaka urusaku,

    iri joro rero ibi byabaye,umwana yaraye atameze neza arwaye, umugore arara adasinziriye umwana arira,noneho umwana araruka, umugore abwira umugabo ati ncanira kwitara ntuganye umwna dore ararutse, umugabo aranga kandi umugore yamubwiraga gucana itara ryohasi kuko bafite amatara 2 iryo hejuru namwe magufi,umugabo yanga kuricana ngo nabikorere mu mwijima,umugore nibwo yahagurukaga kuricana ,umugabo abyukana uburakari bwinshi kumukubita,umugore nibwo rero yamubwiraga ati nunkubita kandi umpoye ubusa nanjye ndafata ikiri hafi nkigukubite niyo byaba agafuni cg umuhoro,mubyukuri umugore yabivugishijwe numubabaro mwinshi uyu mugabo atera umugore we kandi buri munsi.amusuzugura,amusuzuguza bene wabo,amutuka ibaze nokumuhima kumwana wabo bombi.mubukuri simvugira uyumugore ariko yaragowe,hagize uganira nuyu mugore akababwira ibyo ahura nabyo mwakumirwa mukajya muhora mumusabir. uyumugore ndamuzi neza,akiri numukobwa, numwna mwiza agira uburere ,agira umutima mwiza agira urugwiro akundaabantu,agira ubuhmya bwiza hanze mubamuzi,murebye nabantu bamutahiye ubukwe, gifts bamuhaye amagambo bamuvugiye nibwo mwakumirwa.arasenga mbese sinzi uko nababwira.gusa yashatse nabi mubintu atatekerezaga ko byazamubaho.ntacyo mfana nawe,ye ntanubwo ndi umwanzi wumugabo we, ngo navuga ibyo mbaziho ngo wenda ndagabanya nkongera,gusa uyu mugabo hazagire umusaba guhura nabo bombi mubaganirize mubumve bombi,nibwo muzamenya ukuri aho kuri.murakoze

    • Ariko se koko nkurikije ibyo wanditse uyu mugabo akora ubwo afitanye abana bangahe nyu mugabo,nanjye nsomye inkuru yuyu mugabo nahis ntekerezako iri tara madamu yaricanaga afite ikibazo cy’umwana urwaye!! Niko niba koko ibyanditse kuri iyi comment aribyo uyu mudamu abyarana niki gisimba ashaka iki,ubwo wantukira umwana rimwe njye nkongera kubyarana nawe kweli? Natwe abagore turakabya,niba meye umuruho uba unabyara abanabo kubabazwa no kruha kubera iki? Iyo umaze kubona ko ubana ninyamansw muntu uhita ureka kbyara niyo waba ufite umwe gusa!!

  • mwari mwabona umugabo ushobora kumara ukwezi adahindukirira umugore we?mwari mwabona umugabo ucyurira umugore we ngo niwe umutunze murugo rwe?mwari mwabona umugabo wanga ko hagira umuvandimwe wumugore ko yaza murugo, kandi murumuna wumugabo abayo kandi nawe ari umugabo wubatse ariko akaza kuba kwamukuru we umugore akabyemera ko ahaba,ariko umugabo ntashake ko hagira umuvandimwe wumugore ko ahagera,nabahagera umugore aba yabanjye guhaguruka bikaba birebire,wari wabona umugabo ujya gusura abavandimwe bumugore kugurango arebe uko babayeho maze aze abituke umugore,eeheeeee bagenzi iyi is ifite byinshi jye sinavuga ngo mbirangize nibyinshi,nimwumve ibyo birahagije

  • Umwaka mushya muhire wa 2014. icyo mbona ni uko uwo mugabo atazi icyo gushaka ari cyo kuko ntiyakagombye gupfa n’umugore itara, amafaranga se adashaka ko asohoka mu rugo kuko bose bayahuriyeho kandi icyo umugore aba akora ari ukuyarengera ngo atava mu rugo rwabo. ahubwo umugabo yegere abandi bagabo bamugire inama kuko bigaragara ko yashatse neza ni uko ashaka kwitwara nk’umusore ukiri ingimbi. kumanika igipapuro mu cyumba cyanditseho icyo mwapfuye biragayitse ku muntu w’umugabo

  • Yewe ni akumiro. Imana izagenderere ingo z’ubu kuko birarenze. Abagabo b’iki gihe ubanza gushaka barasanze babihomberamo, n’abazubatse barazisenya umusubizo, ni aha Nyagasani.

  • Yewe wa mugabo we,

    Nkurikije ibyo wavuze hari ikindi kibyihishe inyuma. Imapmvu ki umugore atanezezwa nuko utanga amafr? Kuki se wafashe icyemezo cyo kuyatanga noneho atabizi? Iryo tara umugore koko yaricaniye ubusa? Burya habaho abagabo bababaza abagore babo kandi ntibamenye aho uwo mubabaro uzagarukira. Ibyo Dears yavuze ndumva haba harimo ukuri, hariho abagabo bakunda kutabwira abagore aho umutungo(amafr) uherereye, bagakunda kwirarira ku bantu babaha cyangwa babaguriza amafr ngo babemere, ariko umugore wabo bishakiye kugirango abone kw’ifr rye bikagomba discours ndende cyane. Bya bindi umugore ageraho akumva no gusaba amafr bimutera indwara kubera amagambo abiherekeza. Uyu mugabo nakurikize inama za Nanette zose , abantu bumve impamvu zombi , babakiranure kandi birakira mwene ibi abantu bakabana . Imana ibashoboze.

  • wowe se ntabwo uzi aho bazigurira? azakwice

  • Nkuko Abagore Ari Inzabya Zoroshye,ashobora Kuba Yarabivuze Ahubuka,kandi Nawe Wisubiremo Urebe Kuko Nkurikije Uko Ubisobanuye Urumunyenzika,kandi Ntabwo Wambwira Uburyo Umugore Atareba Mu Ikofi Yumukunzi We,kuko Abagore Akenshi N’abanyamatsiko,kandi Ntahumugore Ahejwe Kumugabo We,kuko Nawe Ntaho Uba Uhejwe Kuri We.Inama Nabaha Nuko Mwajya Mufata Umwanya Uhagije Mukaganira Kubitagenda Neza Ntiwigire Umwere Ubanze Wemere Amafuti Yawe,unamusabe N’imbabazi Nurangiza Nawe Nabona Ntacyo Umukinze Azakubwira Ntacyo Agukinze,ikindi Mufate Umwanya Uhagije Wo Gusenga, Icyo Akoze Ujyugiha Agaciro Umwumvishe Ikosa Rye Muburyo Bworoheje,utamukabukira Kandi Urimwumvishe Yacururutse,kandi Icyo Ugiye Gukora Ujye Umugisha Inama We Kujya Ufata Imyanzuro Wenyinye,kuko Ibintu Mubisangiye.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish