Tuyisenge Innocente, umukobwa watinyutse kuba convoyeure wa taxi

Tuyisenge Innocente ni umwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwatinyutse kujya gukora ku modoka taxi (convoyeure) i Kigali. Bimubeshejeho mu gihe cy’umwaka n’igice abimazemo, arota kuzatunga imodoka ye bwite. Tuyisenge atuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yarezwe na nyina umubyara mu bwana bwe, akaba yarabonye  se afite imyaka 18. Ubuzima bugoranye yakuriyemo bwatumye ajya […]Irambuye

Bugesera-Abaturage babariwe imitungo baratakambira leta ngo ibishyure

Imiryango 2 000 ituye mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, barasaba kwishyurwa imitungo yabo yabaruwe imyaka ikaba ishize batishyurwa, bamwe mu baturage bakavuga ko ntacyo bemerewe gukura mu butaka bwabo kandi igihe cy’ihinga kiregereje. Mu nkuru ya Newtimes, bamwe mu baturage batangarije iki kinyamakuru ko leta ikwiye gukora ibishoboka byose ikabishyura […]Irambuye

Shampiyona mu Bwongereza, ubushobozi buke kuri Arsenal

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Shampiyona mu gihugu cy’Ubwongereza, English Premier League 2013-2014 yatangiye, amakipe amwe yitwaye neza, Liverpool na Manchester United zatsinze imikino yazo, Arsenal ku kibuga cyayo ihanyagirirwa ibitego 3-1 na Aston Villa. Ikipe yatunguwe, ikanatungura benshi ni ikipe y’Arsenal y’umutoza Arsène Wenger yatsinzwe na Aston Villa ku kibuga cyayo cya Emirates. […]Irambuye

Muhanga- Abana 3 000 babana n’ubumuga basubijwe mu ishuri

Umuyobozi w’umushinga ukorera ku mahame n’ibipimo by’uburezi budaheza muri Handicap International, yabitangarije mu nama yamuhuje n’abayobozi b’uburezi  mu turere twa Muhanga na Kamonyi. Murenzi Vincent umuyobozi w’umushinga yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu gihe cy’imyaka ine ishize, kuva gahunda itangiye mu turere twa Muhanga na Kamonyi. Inama yari igamije kurebera hamwe ibyiza […]Irambuye

Carmelo Flores ku myaka 123 ni we muntu ukuze cyane

Carmelo Flores Laura umusaza utuye mu misozi yo mu gihugu cya Volivia agomba kuba ariwe muntu ushyaje cyane ku si kuko ubuyobozi bwo mu gihugu cye  buvuga ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga aribwo yujuje imyaka 123. Uyu musaza uvuka mu misozi ya Aymara, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP byanditse ko nubwo ashaje cyane nta kibazo […]Irambuye

Cameroon-Perezida Paul Biya yafunze amadini 100 y’Abapenikositi

Perezida wa Cameroon Paul Biya yategetse idini rya gikirisitu ry’Abapenikositi (Pentecote), gufunga imiryango ahantu rifite ibyicaro hagera ku ijana, ayashinja guteza umutekano muke mu gihugu cye. Iki cyemezo Perezida Biya yagifashe ashingiye ngo ku byaha bikorwa n’abahagarariye idini rya Penikositi, aho mu misengere yabo ngo bagerageza gukoresha imbaraga zidasanzwe zijya zitwara n’ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi muri […]Irambuye

Kamunuza ya Makerere yatanze igihe ntarengwa ku barimu bayo

Guverinoma ya Uganda yahaye ibyumweru bibiri abarimu ba Makerere, bakaba bagarutse ku kazi cyangwa bagasimbuzwa. Ibyo kongezwa 100% by’imishahara bari basabye babyibagirwe. Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Uganda, Mme Jessica Alupo, ubwo yaganiraga n’akanama k’abadepite ku munsi w’ejo. Ubwo yaganiraga n’abadepite bo mu kanama gashinzwe uburezi muri Uganda, Mme Alupo yasabye abarimu […]Irambuye

Soma wumve uraseka!

   Umugabo wakinnye umugorewe umutwe ashaka kumwirukana Umugabo yabanaga n’umugore we ariko inshuro nyinshi ntibumvikane na gato! Nyamugabo agahora ashakisha ukuntu yazirukana nyamugore ariko bikaba iby’ubusa umugore akamubera ibamba. Bukeye umugabo yiga andi mayeri arakugendera no kukazi afungura internet ashakisha amafoto y’abakobwa beza cyane batatu arayacapa (printing), arangije yandika kuri buri foto ngo ‘R.I.P’ (Uruhukire […]Irambuye

Amashyaka ya Politiki mu Rwanda mbere gato y’ubwigenge

Mbere y’uko u Rwanda rwigobotora ingoma ya gikoloni mu 1962, mu Rwanda havutse amashyirahamwe agamije kuvuganira inyungu zitandukanye harimo iz’uturere cyangwa ubwoko abayashinze bakomokamo. Aya mashyirahamwe yaje kwitwa amashyaka ya Politike mu myaka ya za 1957 na1960. Aya ni amwe mu mashyaka akomeye yari mu Rwanda icyo gihe: UNAR: (Union Nationale Rwandaise), ryari ishyaka ryashinzwe […]Irambuye

Abanyarwanda bahungiye muri Congo Brazzaville baratinya gutahuka

Bamwe mu Banyarwanda basaga 4 400 bahungiye mu gihugu cya Congo Brazzaville kuva mu 1994, bakomeje kwiganyira gutaha bitwaje ko batizeye umutekano wabo igihe bazaba bageze mu Rwanda abandi bakavuga ko bakuriyeyo kuburyo gutaha bitabareba. Izi mpunzi ziravuga ibi mu gihe icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 (cessation clause) cyatangiye […]Irambuye

en_USEnglish