Akamenyero ni intandaro yo kugomera Imana – Pastor Desire Habyarimana
Inyigisho ya Pastor Desire Habyarimana igira iti “Twirinde akamenyero (igice cya 1)” atangira yerekana uko Abayisiraheli byabagendekeye nyuma yo kumenyera Imana.
1 Samweli 4:10-11 Abisilaheri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’Imana iranyagwa. Umuntu amenyera icyo yamenye. Iyo usaba akazi uragerageza ukahagerera igihe, ntukererwe n’umunota.
Ariko iyo umaze kumenyera umukoresha n’akazi, utangira gukererwa ukakica ubishaka kuko wakamenyereye. Iyo umuntu agitangira gukizwa, aba yubashye inzu y’Imana, adakererwa. Ariko iyo amenyereye urusengero n’abayobozi, yumva ari ibisanzwe agatangira kubabwira ko n’ahandi bakizwa, agatangira kunenga ibitagenda gusa n’ibyiza ntabibone.
Ariko akiza, ibitagenda ntiyabirebaga kuko yaje arushye, ahubwo abirebye kuko yamenyereye.
Ntagisoma ijambo ry’Imana, ntagifashwa n’ibibera mu rusengero. Iyo uri kurambagiza umukobwa, ntashobora kukureba mu maso. Aba ahumeka buhoro, yirinda, mwajya kubonana akambara neza, akirinda muri byose, ariko reka muzabane akumenyere, atangire akwereke ko agira umwanda.
Niwavuga akubwire ati “Ariko n’iwacu nta cyo twari tubaye!”
Ko nta cyo bari babaye yajyaga hehe? Yaje umukeneye, na we agukeneye. Ikibazo ni uko mwamenyeranye gusa.
Iyo umuntu akijya mu mirimo, aritwararika agakora umurimo neza yumva akorera Imana gusa. Ariko yamara kugeramo akaba ari we uzana ibibazo kuruta abandi. Abantu bamenyereye agakiza (no gukizwa) ntibacyirinda ibyaha nk’uko batangiye Birinda. Ni cyo gituma mubona ibyaha bisigaye byarinjiye mu bantu b’Imana, kandi turi ubwoko bwatoranijwe.
Ni gute abantu bakora ibyaha bikomeye bari mu rusengero? Ni uko bakinguye umuryango witwa akamenyero, ibyaha bikawinjiriramo bikaba biri kwica itorero rya Kristo.
Kumenyera gusenga:
Ubundi gusenga ni intwaro ikomeye, ariko kuko abantu bamenyereye gusenga amasengesho ntakigera ku ntego yayo: Kuko bamenyereye kwiyiriza ubusa, ariko kuko basenga batayahaye agaciro bituma atabakiza ibyaha.
Wasobanura ute ukuntu umuntu amara iminsi irindwi mu masengesho, ariko ntareke gusambana, agakomeza kwiba kandi yiyiriza ubusa?
Wasobanura ute ukuntu umuntu asenga iminsi 40, ariko ntashobore kureka kubeshya. Biraterwa n’uko umuntu amenyera gusenga, noneho gusenga bikaba iby’umuhango.
Urugero: Abafarisayo biyirizaga kabiri mu cyumweru, bagatanga icyacumi ariko ntibareke ibyaha. Yesu yarabagaye, abwira abigishwa ngo gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’Abafarisayo n’abanditsi ntimuzinjira mu bwami bw’Imana [Matayo 5:20].
Abantu benshi basenga, basenga bashaka mu ntoki z’Imana ariko ntibasenga bashaka mu maso h’Imana [2 Ngoma 7:14].
Mu maso h’Imana haba imbabazi, hari ubuntu, hari amahoro. Iyo ushaka kumenya ko umuntu yishimye cyangwa yababaye, umureba mu maso. Ariko abantu benshi basenga bishakira imigisha kuko mu ntoki z’Imana hari ubutunzi, hari imodoka, hari abana, abagabo n’abagore.
Ikibazo ni uko abantu bashaka imigisha, ariko ntibashake utanga imigisha. Abantu barashaka amahoro, ariko ntibashake utanga amahoro!
Yesu yaravuze ati “Umuntu byamumarira iki kunguka iby’isi byose niyakwa ubugingo bwe?”
Gusenga kwari gukwiriye kuturemera ubusabane n’Imana, kugeza ubwo tuba incuti z’Imana cyane kandi gusenga kukadufasha guhinduka, abatubonye bakabona dufite umutima nk’uwari muri Kristo Yesu, kandi gusenga kugatuma twihanganira ibitugerageza.
Abisiraheli bari baramenyereye Imana, kugeza ubwo ibyaha babikoreraga no mu rusengero, ndetse n’ababatambyi.
Abahungu ba Eli bakoraga ibyaha bikomeye, Imana ihamagara Samuel iramubwira ngo nzakuraho Eli n’abahungu be, kandi iti “Nari naravuze ko bazaba abatambyi iteka ryose, none ndabihinduye. Unyubaha ni we nzubaha.”
Yesaya 3:10-11 havuga ko umukiranutsi ari we uzagubwa neza, ariko umunyabyaha we atazabona amahoro.
Umuntu ashobora kwica isezerano yari afitanye n’Imana, yarangiza akazaguma ategereje ko Imana isohoza amasezerano kandi we yariyiciye umubano we n’Imana. Imana ikunda ukuri ko mu mutima.
Pastor Desire Habyarimana umusomyi w’ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Amen Pastor, urakoze gutanga inyigisho ijyane n’igihe.Akamenyero kishe umwana w’imbeba
Urakoze mugaragu w´Imana.
Akamenyero koko ni kabi, ni ukwitonda, ntihabe gucibwa intege n´ako. AKAMENYERO GASHOBORA GUHINDURA IBINTU IBISANZWE NTIBIBE BIGIFITE AGACIRO NKA AKAMBERE
nibyo mukozi w’IMANA ariko nagirango nkunganire gato nubundi amasengesho ntanarimwe akiza ibyaha kereka kwizera gusa ko Yesu yishyizeho kandi akishyura imyenda yose y’ibyaka,kwizera ko wakebwe n’umwuka mu mutima bijyanye no kumenya ko umuntu ari umunyabyaha kubwakavukire no kubyo akora. amasengesho n’inzira ituma ahubwo umukiristo aganira n’IMANA,ATABARWA N’Imana,ARUSHA KUYOBORWA N’UMWUKA NO KUWUZURA .NABWO MUGIHE AYASENZE YIZEYEKANDI YIHANNYE ICYAHA CYOSE ANIZEYE KO YASU YARANGIJE KUBABARIRA UWAVUTSE MURI ADAMU WA MBERE, AKAMUGIR AIKIREMWA GISHYA MURI ADDAMU WAKABIRI(YESU UBWE).GUSA AKAMENYERO NIKABI CYANE NKUBU ABAKIRISTO BASIGAYE BICUZA IBYAHA AHO KUBYIHANA NABYO BABIHINDUYE AKAMENYERO.ARIKO DUSHATSE TWAKWIHANA AKAMENYERO NA NDABOMENYEREYE.IMANA IHE PASTOR UMUGISHA.
Comments are closed.