Sudani y’Epfo: Imirwano ikarishye irasatira umurwa mukuru Juba
Intumwa zihagarariye impande zishyamiranye mu gihugu cya Sudani y’Epfo, zananiwe kumvikana mu mishyikirano ibera mu gihugu cya Ethiopia, ubwumvikane buke bukaba bushingiye ku ngingo yo kurekura imfungwa za politiki maze hagasinywa amasezerano ahagarika imirwano.
Iki ni icyifuzo gitangwa n’abari ku ruhande rwa, Riek Machar wari Visi Perezida, ariko kigaterwa utwatsi n’abo ku ruhande rwa Perezida Salva Kiir.
Imirwano yo irakomeje, kuri ubu irabera muri km 40 werekeza mu Murwa mukuru Juba, mu Mujyi witwa Mongalla.
Ku munsi w’ejo kuwa kabiri, inyeshyamba ziri ku ruhande rwa Riek Machar zagerageje kugaba igetero mu Murwa mukuru, ariko ingabo zigikomeye kuri Perezida Kiir zibakoma imbere.
Aba bashakaga kugaba igitero muri Juba bashakaga gutera baturutse mu Majyaruguru no mu Majyepfo, aho bafite ibirindiro ahitwa Yei n’ahitwa Yambio.
Izi nyeshyamba nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Riek Machar, zashatse kugaba igitero kuri Juba ariko ingabo za leta ibasubiza inyuma, ubu imirwano ikaba ibera mu Mujyi wa Mongalla ndetse inyeshyamba zigambye gufata abajenerali babiri mu ngabo za leta ariko nta cyo leta iravuga.
Imishyikirano yatangiye kuwa mbere Addis-Abeba yajemo igitotsi kuwa kabiri ubwo abashyigikiye Riek Machar basabaga ifungurwa ry’abayoboke b’umutwe SPLM bari ku ruhande rw’uwari Visi Perezida, ariko abashyigikiye Perezida Salva Kiir bamaganira kure icyo cyifuzo.
Iki cyifuzo cyo kurekura imfungwa za politiki ni cyo kibitse urufunguzo rwo guhagarika intambara byatanga agahenge mu gihugu cya Sudan y’Epfo kimaze igihe gito kivutse.
RFI
ububiko.umusekehost.com