Digiqole ad

“Abanamba” (aboza imodoka) ngo baritunze nta kibazo

Mu gihe akazi bivugwa ko kabuze, abo bakunze kwita “Abanamba” bo bavuga ko habuze ubushake no gutinyuka. Babihamya kuko babona ngo Urubyiruko rwinshi rwarigize “abasongarere” batakora imirimo runaka. 
Mu gihe amamodoka akomeje kwiyongera mu gihugu, kwoza izi modoka ubu ni kimwe mu bitunze bamwe mu rubyiruko rurimo nurwanyuze ku ntebe y’ishuri.

Benimana Brave utunzwe no koza imodoka
Benimana Brave yibeshejeho kubera koza imodoka

Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Abanyamurava, rukora umurimo wo koza imodoka mu gace ka Biryogo mu mujyi wa Kigali, ruratangaza ko uyu mwuga n’ubwo hari abakiwufata nk’uciriritse, ariko ubatunze kandi ngo ubafasha kugera kuri byinshi.

Nzitunga Jean Paul, umwe mu rubyiruko rugize Koperative Abanyamurava, nta kindi akora buri munsi, ubuzima bwe abukesha kwoza imodoka.

Kugira ngo yinjire muri uyu mwuga ngo yabiboneye ku bandi bajeni babanaga mbere, akabona bibatunze kandi batandavura. Usibye kwoza imodoka aba bagenzi be ngo babivanyemo kumenya gutwara imodoka ndetse banabona impushya zo kuzitwara, ni uko nawe abona kuza gukora ako kazi.

Nzitunga ubu amaze imyaka ine muri aka kazi, avuga ko mu bintu akesha uyu mwuga harimo kuba yaramenye gutwara imodoka z’ubwoko bwose, ubu afite uruhushya rwa A rumwemerera gutwara moto, akaba ari gushaka n’izindi ‘categorie’.

Usibye kuba yibeshejeho kandi neza avuga ko urubyiruko rugenzi rwe ahanini rwicwa no gusuzugura akazi.

Benimana Brave we amaze imyaka itandatu yoza imodoka muri Kigali, nk’uko izina rye rya kabiri rivuga ngo koko ni umunyamurava, na we yogereza imodoka muri Koperative Abanyamurava, ku kwezi abasha kubona amafaranga y’u Rwanda 60 000 yavanyemo ibyangombwa akenera.

Ati ” Mu myaka itandatu maze, hari byinshi nagezeho ariko ikibanze ni uko uyu mwuga wampaye umusingi w’ubuzima. Akazi kose wakora ukagakora neza kakubeshaho nta shida.”

Byuma Hassan uhagarariye abandi muri iyi Koperative y’abanamba, avuga ko akazi k’ikinama ari keza cyane ndetse ngo n’amafaranga 200 000 ku kwezi yaboneka, ariko benshi mu rubyiruko ngo ntibazi kuzigama.

Akazi ko kwoza imodoka ni keza cyane kuko kadutungiye imiryango. Ni akazi gatuma ugira adresse, gatuma wiga imodoka bitakugoye, ndetse n’amafaranga arimo ni uko abenshi bagakora usanga batabasha kwizigamira.”

Mu kazi kabo bakira imodoka ziri hagati ya 20 na 25 buri munsi bakazoza neza, imodoka imwe kuyikorera isuku bisanzwe nyirayo yishyura amafaranga y’u Rwanda 2 500.

Imbogamizi bavuga bafite ni uko aho mu Biryogo habayo benshi mu bajeune bakoresha cyane ibiyobyabwenge ugasanga ngo bibagiraho ingaruka cyane cyane  umutekano w’ibyuma n’ibikoresho by’imodoka z’ababagana.

Aba bajeune b’Abanamba ariko kandi benshi muri bo biyemerera ko batazi ibyo kwizigamira, kuko ngo babona bakorera amafaranga buri munsi nta kibazo bakayarya nta kindi. Basaba ko inzego zishinzwe urubyiruko zabegera bakigishwa kwizigamira nk’uko bitangazwa na Hassan Byuma ubahagarariye muri Koperative yabo.

Bavuga kandi ko bafite ikibazo cy’abo bita “Inyeshyamba” boza imodoka rwihishwa, bakaburira ba nyiri amamodoka ko badakwiye kujya kuyogesha aho babonye hose.

Imodoka barayoza ukagira ngo ivuye mu ruganda
Imodoka barayoza ukagira ngo ivuye mu ruganda
Nzitunga ari mu kazi ke kamubeshaho buri munsi
Nzitunga ari mu kazi ke kamubeshaho buri munsi
Nzitunga Jean Paul, ahagaze imbere y'imodoka amaze koza
Nzitunga Jean Paul, ahagaze imbere y’imodoka amaze koza
Urubyiruko rwo muri Koperative Abanyamurava ntiruba rwicaye ubusa
Urubyiruko rwo muri Koperative Abanyamurava ntiruba rwicaye ubusa

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bazi koza imodoka pe. Ndabakunze bakora neza kandi ubwo bibafasha nabo bakomereze aho

  • Nta kitabeshaho umuntu ahubwo benshi mu rubyiruko rw’iki gihe bashaka kwishyira hejuru.

Comments are closed.

en_USEnglish