Yaya Touré ni we umukinnyi w’umwaka muri Afurika
Yaya Touré w’imyaka 30 yatowe nk’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’Afurika ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, aka gahigo akaba agasangiye na Samuel Eto’o wabigezeho hagati ya 2003 kugeza muri 2005.
Uyu mukunnyi wa Manchester City yo mu Bwongereza, akaba akomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yaraye atangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kane mu birori byabereye mu gihugu cya Nigeria, aho yakurikiwe na John Obi Mikel wa Chelsea ndetse na mugenzi we Didier Drogba bakomoka mu gihugu kimwe.
Umukinnyi wa mbere w’umwaka ku mugabane w’Afurika, atorwa n’abatoza b’amakipe y’ibihugu n’abayobozi bashinzwe ibya tekinike mu makipe.
Samuel Eto’o ubu uyoboye abasatira izamu mu ikipe ya Chelsea na yo yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, afatwa nk’umukinnyi wegukanye iri shimwe ku rusha abandi muri Afurika, uretse kuba yararyegukanye inshuro eshatu yikurikinya, yanaritwa inshuro enye zose.
Yaya Touré amaze gutsinda ibitego 13 muri uyu mwaka w’imikino, kuva ikipe ye yatangira gutozwa n’Umunyashili Manuel Pellegrini.
Uyu mukinnyi wo mu Nzovu za Cote d’Ivoire kandi ni we mukinnyi ukomoka muri Afurika wari watoranyijwe mu bakinnyi 23 bashyizwe ahagaragara na ngo batoranywemo uzegukana igihembo cya Fifa.
Hanatangajwe kandi ikipe y’umugabane w’Afurika, ikaba igizwe n’aba bakinnyi:
Vincent Enyeama wa Lille, Fathy, Benatia, John Obi Mikel, Aboutreika, Yaya Touré, Pitroipa; Pierre-Emerick Aubameyang wa Borussia Dortmund, Emenike, na Assamoah Gyan.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mubyukuri birashimishije kubona yaya toure yonge kwegukana, igihembo cyagatatu 3 kurinjyewe ndishimye nkumunya frica
Comments are closed.