Digiqole ad

Ubukene mu itangazamakuru bubangamira umwuga n’ihame ry’uburinganire

Mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye, hasojwe ibiganiro mpaka ku ruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere ihame ry’uburinganire mu mwuga aho byagaragaye ko abagore badahabwa umwanya ungana n’uwa basaza babo mu kugaragaza ibyo bashoboye, ariko benshi mu banyamakuru bavuga ko ubukene bw’ibitangazamakuru buri ku isonga mu kubangamira uburinganire.

Uwineza Liliane, umwe mu banyamakuru b'abagore bagaragaza ubushobozi mu 'Ikiganiro Good Morning Rwanda' cya Flash FM
Uwineza Liliane, umwe mu banyamakuru b’abagore mu ‘Ikiganiro Good Morning Rwanda’ cya Flash FM

Ibiganiro byabereye i Huye kuva kuwa mbere tariki ya 6 Mutarama, 2014 bisozwa bukeye kuwa kabiri.

Nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe mu 2011 n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru,  ari na yo yateguye ibyo biganiro ifatanyije na UNDP Rwanda, bwerekana ko abagore basigajwe inyuma mu mwuga w’itangazamakuru n’ubwo byagaragaraga ko abiga itangazamakuru ari benshi.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe mu 2012, bwerekana ko abagore basaga 34% bize itangazamakuru mu gihe abagabo bari munsi gato y’uyu mubare ariko ugasanga abagabo benshi nibo bayobora ibitangazamakuru.

Ubushatashatsi bwerekana ko umugore umwe uriwe uyobora Radio naho abagore batatu ni bo babashije gushinga ibinyamakuru mu gihe mu Rwanda habarirwa ibinyamakuru bisaga 40 byandika.

Imyumvire itandukanye ku ihame ry’uburinganire

Abanyamakuru bashinja Leta kuba ifata uburinganire nko kuzuza imibare aho hari imyanya igenerwa abagore ndetse rimwe na rimwe igatangwa hatabayeho ipiganwa ndetse n’ibyo Leta ikora mu gutanga amanota mu ishuri aho abana b’abakobwa bafatirwa ku manota yo hasi mu bizamini bya leta.

Ibi bari ababibonamo nko gupfobya ubushobozi bw’abakobwa ubagereranyije na basaza babo nk’uko hari n’abumva ko ngo abakobwa basigajwe inyuma igihe kirerekire bityo ngo amahirwe aruta aya basaza babo bahabwa akaba ari mu rwego rwo kubatera akanyabugabo.

Uburinganire kandi hari abagaragaje ko bwigishijwe nabi aho hari ababwumvise nko kwigaranzura kw’abagore ku bagabo, ibi bikaba ari intandaro y’ibibazo by’amakimbirane bidasiba kuvugwa hirya no hino.

Umwe mu banyamakuru b’abagore Violette ukorera ikinyamakuru Agasaro kibanda ku kuvuga ku bikorwa by’abagore mu muryango, we asanga abagore bagomba gufatwa kimwe na basaza babo ngo kuko bashoboye, akaba atemera amahirwe y’inyongera bahabwa.

Yagize ati “Niba niga nkatsinda nkarusha abahungu, ni gute ngomba guhabwa andi mahirwe, umuntu agomba guhabwa umwanya akagaragaza ubushobozi bwe.”

Ibi birasa n’ibyo umunyamakuru Neema Marie Jeanne wo kuri Radio Authentique yabwiye abanyamakuru, ko abagore bashoboye ahubwo ikibazo kikiri mu myumvire ya bamwe mu bayobora ibitangazamakuru.

Yagize ati “Abakuriye ibitangazamakuru bahitamo kohereza abagabo kuza inkuru ahantu hakomeye bibwira ko abagabo ari bo babishobora, ariko n’abakobwa babyize bahawe amahirwe angana n’ayabandi babishobora.”

Kuri iyi ngingo byumvikana ko abagore bagomba guhabwa umwanya ungana n’uwabasaza babo mu kububakira ubushobozi haba mu kubamenyereza umwuga ndetse no kubatuma inkuru ahantu hanyuranye ariko ntihirengagizwe imitere kamere y’umugore.

Ubukene mu itangazamakuru imbogamizi ku ihame ry’uburingani n’umwuga

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, bugaragaza ko benshi mu batangira umwuga w’itangazamakuru batawusaziramo ndetse ngo mu myaka 15 iri imbere nta mugore n’umwe uzaba asigaye muri uyu mwuga ndetse ngo n’abagabo bazaba ari 0,9%.

Nk’uko byagaragajwe n’abanyamakuru, ngo impamvu ituma abantu bataramba mu mwuga w’itangazamakuru ni ikibazo cy’ubukene aho abajya muri uyu mwuga basa n’abawikingamo bategereje kubona akazi keza gahemba neza.

Ibi bituma umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio Salus yibaza niba abanyamakuru ari bo bagomba kuba ba ‘Sagihobe’ bahembwa intica ntikize, akibaza uwashyizeho iryo hame.

Ibi rero bikaba bijyana n’uburyo hari bimwe mu bitangazamakuru byashyizwe ku ibere na leta bigahabwa amasoko na yo ikaba imwe mu mpamvu zituma ubukene bwiyongera.

Abanyamakuru barimo Gatete wo kinyamakuru Umurinzi, asanga ubushobozi buke bw’ibinyamakuru butuma biha akazi abantu bake bikibanda ku bagabo kuko ari bo bakunda kuboneka igihe cyose.

Robert Mugabe, ukuriye ikinyamakuru Great Lakes Voice we asanga uburinganire atari ikibazo ahubwo ngo mu bucuruzi umuntu aha akazi uwo abonamo ubushobozi. Ku bw’ibyo abakobwa bakaba bagomba gukora uko bashoboye bakagaragaza ubushobozi bwabo bakagirirwa icyizere.

Aha rero Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru yasabwe gukora ubuvugizi mu kugira ngo amasoko mu itangazamakuru atangwe neza hatabayemo ikimenyane na ruswa, ariko abakuriye ibitangazamakuru na bo basabwa gukora ibishoboka byose bagaha n’abakobwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo.

Izindi mpamvu zavuzwe zisubiza inyuma uburinganire ni ibiterekerano ‘Stereotypes’ aho imvugo zimwe na zimwe zivuga umugore nk’umuntu udashoboye cyangwa udafite uburenganzira.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • eeeh!

Comments are closed.

en_USEnglish