Tunis: Amavubi yihagazeho imbere ya Libya banganya 0-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino w’amajonjora wo guhatanira itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Afurika 2015 wabaye kuri uyu wa gatandatu, i Tunis muri Tuniziya, yanganyije n’iya Libya 0-0. Ibyavuye muri uyu mukino birasa n’aho ari ibitangaza kuko Amavubi yakinaga na Libya isanzwe ifite igikombe cya CHAN 2013, abenshi bakaba batahaga amahirwe Amavubi yo guhagarara […]Irambuye

Urutonde rw’agateganyo rw’ikipe y’Amavubi ihura na Libya

Umuseke wamenye urutonde rw’abakinnyi 11 bashobora kuza gutangira mu mukino ikpe y’igihugu Amavubi izaguhuramo n’iya Libya, kuri iki cyumweru guhera ku isaha ya saa 17h00 p.m z’i Kigali mu majonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika 2015, umukino ubera i Tunis Haruna Niyonzima ashobora kuza kubanza ku ntebe y’abasimbura. Uko urutonde ruteye, mu izamu : Jean […]Irambuye

"Abatutsi ukwabo, Abahutu ukwabo," byatumye Jenoside ikara cyane i Nyarubuye

Nyarubuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo abaturage banze kwivangura bajyakurwanya Interahamwe, ariko nyuma haza abajandarume bati “Abatutsi ukwabo, n’Abahutu ukwabo” bituma Jenoside igira ingufu zidasanzwe nk’uko byatangajwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014. Mu muhango wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Nyarubuye, Umunyamabanga […]Irambuye

Abanyonzi 60 batangiye kwiga imyuga ku buntu muri IPRC EAST

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC EAST) ryatangije igikorwa cy’amasomo y’imyuga azahabwa abanyonzi 60 bakorera mu mujyi wa Ngoma, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kumenya imyuga yabafasha kwihangira imirimo. IPRC EAST yatangije ku mugaragaro iki gikorwa kuri uyu wa gatatu ubwo urubyiruko rusanzwe rukora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu […]Irambuye

Tanzaniya: Abapfumu babiri bafashwe nyuma yo kwica 'nyamweru'

Abavuzi gakondo bazwi nk’abapfumu babiri batawe muri yombi muri Tanzania nyuma yo kwica umugore w’uruhu rwera bakunze kwita ba “nyamweru”  ndetse bakamukuraho bimwe mu bice by’umubiri nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ibitangaza. Polisi itangaza ngo bimwe mu bice by’umubiri by’uyu mugore byari byatangiye kumukurwaho harimo nk’ukuguru, intoki ndetse n’ibindi. Uyu mugore wambuwe ubuzima mu […]Irambuye

Lt. Mutabazi yahakanye ubuhamya yatanze, Camarade ahitamo guceceka

Mu isubukurwa ry’urubanza Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruburanishamo Ubushinjacyaha bwa gisirikare na Lt. Joel Mutabazi ndetse na bagenzi be 15 ku byaha icyenda baregwa birimo n’icy’iterabwoba, kuri uyu wa 14 Gicurasi Mutabazi yongeye guhakanye ibyaha byose aregwa na ho Nshimiyimana Joseph yongera kwanga kugira icyo atangaza. Iburanisha ryatangiye herekanywa amashusho (Video) y’ikiganiro Joseph Nshimiyimana Alias […]Irambuye

Ntakirutimana azagira ibyo akosora kuri moteri y’imodoka narangiza kwiga

Uyu mwana uri mu kigero cy’ingimbi yiga Ubukanishi (Mécanique automobile) muri IPRC-East, avuga ko nyuma yo kwiga yumva azahindura moteri y’imodoka, agakora inywa essence ariko idakoresha ibyitwa ‘spark plug’ cyangwa ibishashi. Ntakirutimana Abdu w’imyaka 18 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri IPRC-East ibijyanye n’Ubukanishi. We na mugenzi we Mutabaruka na we w’imyaka 18 […]Irambuye

CAR : Umunyamakuru Camille Lepage yishwe n’abantu batazwi

Umunyamakuru w’umugore, Camille Lepage wakoraga inkuru z’amafoto mu gihugu cya Centrafurika umurambo waraye utoraguwe n’ingabo z’Abafaransa zagiye kurinda umutekano muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi mu Bufaransa. Itangazo ryasohowe n’U Bufaransa riravuga ko, umurambo wa Camille Lepage, wari ufute imyaka 26 gusa, watahuwe n’ingabo z’igihugu yakomokagamo ubwo zari mu kazi k’irondo zigahagarika imodoka y’agatsiko k’abakirisitu […]Irambuye

'Youth Leading Change' ya DOT Rwanda izagera ku rubyiruko 7500

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki ya 9 Gicurusi 2014 na Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta Anastase Murekezi, ikazafasha urubyiruko 7 500 mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka ine kugira ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no guhanga umurimo no gukorana neza n’umukoresha. Iyi gahunda yiswe ‘Youth Leading Change’ izashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko 150 mu […]Irambuye

en_USEnglish