Digiqole ad

Tanzaniya: Abapfumu babiri bafashwe nyuma yo kwica 'nyamweru'

Abavuzi gakondo bazwi nk’abapfumu babiri batawe muri yombi muri Tanzania nyuma yo kwica umugore w’uruhu rwera bakunze kwita ba “nyamweru”  ndetse bakamukuraho bimwe mu bice by’umubiri nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ibitangaza.

Nyamweru w'umugore
Nyamweru w’umugore

Polisi itangaza ngo bimwe mu bice by’umubiri by’uyu mugore byari byatangiye kumukurwaho harimo nk’ukuguru, intoki ndetse n’ibindi.

Uyu mugore wambuwe ubuzima mu rwego rwo kumukuraho bimwe mu bice by’umubiri abapfumu b’aho muri Tanzania bafata nk’imari ihenze ndetse ngo bitera ishaba kuri bamwe babitunze .

Mu myaka yashize ubwicanyi bwibasira abafite uru ruhu bwari bugwiriye cyane muri Tanzania gusa baza kotswa igitutu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’amahanga yakomeje kwamagana ubu bugizi bwa nabi.

Kuri uyu wa gatatu umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko irondaruhu rikorewra ba nyamweru ryacitse ndetse batagikora.

Abenshi mu bavuzi gakondo muri Tanzania bakanguriwe kugira icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo gukora byemewe n’amategeko.

Ubwicanyi bushya bw’aba bafite uru ruhu bwabereye mu cyaro cya Gasuna mu Ntara ya Simiyu mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Tanzania, hano hakaba haranakunze kuvugwa kwicwa cyane no mu myaka yashize.

Polisi yavuze ko abishwe bari bakaswe bimwe mu bice by’umubiri nk’ukuguru k’umugore, intoko ebyiri ze, ikiganza cy’ibumoso ndetse n’inzara z’ikiganza zari zamuvanyweho.

Umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa nyamweru muri iki gihugu uvuga ko ubwicanyi bubibasira bwaherukaga muri Gashyantare 2013.

Muri uyu mwaka Leta ya Tanzaniya yakomeje gukurikirana ibi bibazo bya banyamweru ndetse no mu nteko ishinga amategeko yaho harimo uhagarariye abafite uruhu rusa gutya.

Mu mpera z’icyumweru gishize umwe mu babahagarariye mu Rwanda yavuze ko nabo ari bantu nk’abandi asaba Abanyarwanda kutagira imyumvire mibi kuri bo. Yatangaje kandi ubwo guhiga abasa nawe muri Tanzaniya, abo mu Rwanda nabo ubwoba bwabatashye ndetse bamwe ngo muri icyo gihe ntibasohokaga.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish