'Youth Leading Change' ya DOT Rwanda izagera ku rubyiruko 7500
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki ya 9 Gicurusi 2014 na Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta Anastase Murekezi, ikazafasha urubyiruko 7 500 mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka ine kugira ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no guhanga umurimo no gukorana neza n’umukoresha.
Iyi gahunda yiswe ‘Youth Leading Change’ izashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko 150 mu gihe cy’imyaka ine, muri rwo 30 rwahawe amahugurwa mu gihe cy’ibyumweru bitanu ajyanye n’inyigisho ruzaha bagenzi babo. Uyu mushinga watangiriye mu turere 16 tw’igihugu ku ikubitiro ariko uko igihe kizagenda gitambuka uzagenda ugera no mu tundi turere twose tw’igihugu.
Nk’uko bamwe mu bahuguriwe kuzigisha abandi babivuga ngo bahawe ubumenyi buhagije mu byo bazigisha kandi ngo biteguye kubishyira mu bikorwa.
Etienne Niyigaba umwe mu bahuguriwe kuzahugura abandi yabwiye Umuseke ko we yatangiranye n’urubyiruko 55 bafite imyaka hagati ya 16-29 aho abahugurira kuri Youth Friendly Center (yari Centre Dushishoze i Huye).
Avuga ko bakoresha mu dasobwa na Internet mu guha urwo rubyiruko amasomo ajyanye no guhanga umurimo, kubyazamo umusaruro amahirwe aboneka aho batuye ariko ngo hari imbogamizi y’uko rimwe na rimwe ibikoresho bifashisha bikiri bike.
Mbashimishe Cecile ushinzwe itangazamakuru muri DOT Rwanda avuga ko iyi gahunda izafasha urubyiruko cyane rutakiri ku ntebe y’ishuri kugira ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no kwihangira umurimo bityo bakaba bakorana n’ibigo by’imari kubona inguzanyo.
Yagize ati “Wasangaga urubyiruko rwinshi rudafite ubumenyi buhagije ku buryo bwo gutegura imishinga no kumenya amahirwe arwegereye, gahunda ya ReachUp ni cyo ije gukemura, kubaha ubumenyi no kubafasha gukorana neza n’ibigo by’imari.”
Yavuze ko iyi gahunda bayiteguye neza ku buryo izagenda neza ikagera ku rubyiruko bashaka kugeraho ngo kuko hari uburyo bwihariye bwo gutanga raporo ku byakozwe bashyizeho.
Minisitiri w’Umurimo Anastase Murekezi, yashimye cyane igitekerezo cya DOT Rwanda, avuga ko bishimishije kubona hari urubyiruko rw’inkumi n’abasore bazabona ubumenyi ku bijyanye no guhanga umurimo, asaba abashoramari, ibigo bitanga inguzanyo n’abandi babishoboye gusenyera umugozi umwe bagateza imbere urubyiruko.
Yanasabye urubyiruko kumenya amahirwe arwegereye no kuyabyaza umusaruro, aho yasabye ko urubyiruko rwajya rwiga ibijyanye cyane n’ibyo rufitemo impano zihariye.
DOT Rwanda kandi yanamuritse ubushakashatsi yakoze mu rubyiruko hagamijwe kureba impamvu ituma benshi mu rubyiruko badakomeza kwiga ngo baminuze, ndetse n’imbogamizi ziriho mu bijyanye no kubona akazi.
Ubu bushakashatsi bwari bukuriwe na Dr. Alfred Bizoza, impuguke yigihsa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, akaba yatangarije Umuseke ko basanze urubyiruko ruhura n’imbogamizi yo kubura amikora iyo rurangije amashuri yisumbuye ngo rube rwabasha gukomeza kaminuza.
Ku bijyanye no kubona akazi ngo hari imbogamizi y’uko ubumenyi urubyiruko rufite budahuye n’ubukenewe ku isoko y’umurimo. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri 400 barimo urubyiruko, abarimu, n’abakoresha bukaba bwaramaze umwaka bukorwa.
DOT Rwanda ni umwe mu miryango y’urubyiruko ikorera mu Rwanda ukaba ushamikiye ku muryango w’Abanyakanada Digital Opportunity Trust ufite icyicari Ottawa muri Canada. Uyu muryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu binyuranye ku isi ukaba ufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze ahanini ku ikoranabuhanga.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com