Kuwa gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2014, urubyiruko rwo mu muryango Never Again –Rwanda mu mashuri makuru anyuranye na Kaminuza, rwahuye n’abadepite mu rwego rwo kwigira hamwe uruhare rwarwo mu gutora no gutanga ibitekerezo ku mategeko aganga zimwe muri politiki z’igihugu. Urubyiruko rwasobanuriwe imikorere y’Inteko Nshingamategeko ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego cyane iz’ubutegetsi bw’igihugu, ibisobanuro […]Irambuye
Ubwo kuwa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, Miss Rwanda Akiwacu Colombe yasuraga Centre Marembo icumbikiye bamwe mu bana b’imfubyi akaba yari yabageneye inkunga y’ibiribwa, umwe mu bana yamubajije niba atazitwara nabi ngo bamutere inda, Miss avuga ko azagerageza kwitwara neza mu gihe cyose akiri Miss Rwanda. Uyu mwana nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye no kugira intego mu […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kuganiriza urubyiruko rwiganjemo abana b’imfubyi baba mu Kigo Marembo, kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Gicurasi 2014, Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ari kumwe n’umuhanzi Rutayisire Cherles babashyikirije inkunga igizwe n’ifu ya kawunga n’iy’igikoma isewe muri soya, akaba yasabye urubyiruko kugira intego mu buzima. Iki kigo kitwa Marembo giherereye mu murenge wa […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Kimonyo Innocent yavuze ko bagiye gukusanya imibiri ishyinguye hirya no hino mu tugari tugize uyu murenge kugirango ishyingurwe mu cyubahiro kubera ko aho ishyinguye hadatunganyijwe. Abatanze ubuhamya bose bagarukaga ku duce dutandukanye dushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu […]Irambuye
Kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo mu Rwanda byatangiye gukorwa hifashishijwe uburyo bwa MTN mobile money.Iki gikorwa cyatangijwe ku bufatanye bwa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda na tele10, sosiyete ikora ibikorwa by’itumanaho kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mata 2014 ku cyicaro cya radio 10. Atangiza iki gikorwa, Munyampundu Norman ushinzwe serivisi z’abakiriya muri MTN yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe […]Irambuye
Ishuri ryisumbuye ryigisha tekiniki n’ubukanishi bw’imodoka (ETEKA) riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ryatoranyijwe mu mashuri y’imyuga yigenga mu Rwanda y’icyitegererezo mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka, ubu rikaba riri guhugura abarimu 12 baturutse hirya no hino mu gihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Umuyobozi w’iri shuri Murigo Vital yatangarije umuseke ko bakira buri gihembwe abarimu […]Irambuye
Umukambwe wo mu Buhinde ufite imyaka 179, Mahashta Mûrasi yavutse muri 1835 yisangije agahigo ko kuba ariwe muntu ukuze cyane kurusha abantu ku isi nubwo atigeze ahabwa uwo muhigo na Guiness the Record. Nk’uko bamwe mu bazi amateka ya Mahashta babivuga ngo yavukiye i Bangalore kuya 6 Mutarama 1835. Muri 1903 yerekeje ahitwa Varanasi ahakorera […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2014, urubyiruko rwo mu murenge wa Gatenga rwakoze rwibutse urubyiruko rwari rutuye muri uyu murenge rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba byari ku nshuro ya mbere bibereye ku rwero rw’umurenge kuko ubusanzwe byakorerwaga ku karere. Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rwakozwe kuva mu Karambo mu Gatenga hafi […]Irambuye
Akanama gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, (PAC) kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata kongeye gusaba ibisobanuro byisumbuye ku byo kahawe tariki 25 Werurwe 2014 na EWSA bijyanye n’igihombo cya miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2011-2012. Uyu munsi abagize aka kanama bagiye […]Irambuye
Nk’uko tubikesha bamwe mu bagize umuryango we, Umuhanzi Bizimana Lotti agiye kwibukwa by’umwihariko ndetse n’ibihangano bye bimurikirwe Abanyarwanda, ubu bikaba biri gukusanywa hanategurwa ibikorwa bitandukanye mu kumuha agaciro. Umuhanzi Bizimana Lotti yavutze muri 1949 aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bizimana yapfanye n’umuryango we wose, umugore we Kanziga Ildegarde n’abana be bane. […]Irambuye