Tunis: Amavubi yihagazeho imbere ya Libya banganya 0-0
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino w’amajonjora wo guhatanira itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Afurika 2015 wabaye kuri uyu wa gatandatu, i Tunis muri Tuniziya, yanganyije n’iya Libya 0-0.
Ibyavuye muri uyu mukino birasa n’aho ari ibitangaza kuko Amavubi yakinaga na Libya isanzwe ifite igikombe cya CHAN 2013, abenshi bakaba batahaga amahirwe Amavubi yo guhagarara imbere y’ikipe ya Libya iherutse kwegukana iki gikombe cyo ku rwego rwa Africa.
Bitandukanye n’uko ikipe y’igihugu yajyaga ikina imikino yo mu mahanga, Amavubi y’umutoza Casa Mbungo, yagerageje gukina asatira cyane, ku buryo amahorwe y’igitego atatu yabonywe n’abasatirizi Kagere Meddie na Daddy Birori angana n’ayo Libya yabonye.
Umutoza w’agateganyo w’Amavubi yatangaje ko ibanga ryo gukinira hamwe kw’abakinnyi bagasatira ariko banarinda izamu, ari kimwe mu bintu byamufashije kwitwara neza.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali tariki ya 31 Gicurasi, ukazatozwa n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine wari ku kibuga i Tunis.
Ikipe y’igihugu byitezwe ko izagera mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa mbere, ikazahita yerekeza mu mujyi wa Musanze, mu mwihererero w’ibyumweru bibiri yitegura umukino wo kwishyura.
Ku bw’umutoza Casa Mbungo, ngo birashoboka ko Abanyarwanda nibagirira icyizere ikipe, azaba atagitoza nk’umutoza mukuru, gukuramo Libya i Kigali bitaba bikiri inzozi. Yasabye ko Abaturarwanda bazaza ku mukino wo kwishyura ari benshi bagashyigikira ikipe yabo.
Ku bijyanye n’abakinnyi bakinnye na Libya ku rutonde rw’agateganyo Umuseke watangaje, Ndoli Jean Claude ni we wasimbuye Bakame mu babanje mu kibuga. Huruna Niyonzima yaje gusimbura Jimmy Mbaraga naho Leon Uwambazimana asimbura Murengezi Rodrigues.
Soma urutonde rwabanje mu kibuga :http://www.ububiko.umusekehost.com/urutonde-rwagateganyo-rwikipe-yamavubi-ihura-na-libya/
Indi mikino ibanza y’amajonjora y’ibanze uko yagenze:
Malawi 2 – 0 Chad
Swaziland 1 – 1 Sierra Leone
Namibia 1 – 0 Congo
São Tomé et Príncipe 0 – 2 Benin
Mauritania 1 – 0 Equatorial Guinea
Kenya 1 – 0 Comoros
Tanzania 1 – 0 Zimbabwe
Burundi 0 – 0 Botswana
Mozambique 5 : 0 South Sudan
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bravo bravo Kassa! uri umuntu w’umugabo
Amavubi oyeeeee!!!!! sinitaga ku mupira w’amaguru ariko munteye ku wukunda kubera ishyaka ryanyu!
Njyewe ndabaza abafana bo mu Rwanda ngo; Ese Amavubi azatsinda Libya muri retour i Kigali?
Mumbwire
biragoye, tuzaba nka chelsea na Atletico.
Comments are closed.