"Abatutsi ukwabo, Abahutu ukwabo," byatumye Jenoside ikara cyane i Nyarubuye
Nyarubuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo abaturage banze kwivangura bajyakurwanya Interahamwe, ariko nyuma haza abajandarume bati “Abatutsi ukwabo, n’Abahutu ukwabo” bituma Jenoside igira ingufu zidasanzwe nk’uko byatangajwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014.
Mu muhango wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Nyarubuye, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, n’abadepite bahagarariye urubyiruko mu nteko Nshingamategeko, basobanuriwe urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bishwemo ubwo bari bahungiye muri Kiliziya.
Umukozi ushinzwe gusobanurira abantu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Nyarubuye, yavuze ko mu gihe cya Jenoside abantu bose (Abahutu n’Abatutsi), abaturukaga Kayonza, Birenga, Rukira n’ibice byegereye Nyarubuye bari bahunze berekeza Tanzania.
Bageze kuri Kiliziya ya Nyarubuye, ngo bagutekereza ko mbere mu myaka ya 1959 na 1962 ubwo habagaho guhiga no kwirukana Abatutsi, abagiye bahungira muri Kiliziya bagiye barokoka, ni bo bahise bajya muri Kiliziya nk’abahabonye ubuhungiro.
Mu gasantire ka Nyarutunga, kegereye iyo Kiliziya haje kugabwa igitero n’Interahamwe, maze abantu Abatutsi barazirwanya, ndetse umwe muri wari warigeze kuba umusirikare, aza kuziteramo gerenade.
Ibyo byahuruje burugumesiti Gacumbitsi Sylvestre wayoboraga komine Rusumo, azana n’abajandarume babaga ku Mulindi wa Nasho maze batangira kwica Abatutsi bahereye kuri uwo wateye gerenade.
Abajandarume rero baje muri Kiliziya basaba anatu kwitandukanya, bati “Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo.”
Ubwo ni bwo ngo abantu batangiye kwirobanura, n’ushatse kujya mu ruhande rutahigwaga abamuzi bakamukuramo ba uyu ni Umututsi, nk’uko byatangajwe na Mukandayambaje Leonsiya warokokeye muri iyo Kiliziya.
Mukandayambaje yavuze ko Interahamwe zicaga Abatutsi zivuga ko Imana yabo idahari, ziti “Ntimudukangishe ko muri Abatutsi, Imana yanyu yapfuye, hasigaye iy’Abahutu, abapfa ni Abatutsi.”
Ubwo abajandarume ngo bateye amagerenade mu bari muri Kiliziya, maze Interahamwe na zo zitangira gutema amajosi y’Abatutsi, nyuma bagatoba urusenda ngo bakajya barutera mu mirambo ngo n’uwasigaye ari muzima rumurye atake maze yicwe.
Interahamwe ngo zafashe imivure zikajya zishyiramo amaraso y’abishwe zikayanywa, zigafata imitima n’imyijima y’Abatutsi zikayotsa ngo amaraso y’Abatutsi atazabahama. Mu rwibutso rukusanyirijemo ibimenyetso harimo n’inkoni zakoreshejwe mu gushinyagurira imyanya ndangagitsina y’abagore b’Abatutsi bari bamaze kwicwa.
Inama y’igihugu y’Urubyiruko yatanze inkunga ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyarubuye igizwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 750.
Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abahuzabikorwa bayo ku rwego rw’akarere mu turere twose tw’igihugu banakusanyije inkunga y’amafaranga kashi ibihumbi 800 yatewemo inkunga koperative COCOUNYA (Coopérative de Couture de Nyarubuye) igizwe n’imfubyi za Jenoside.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ikaba yemereye COCOUNYA inkunga ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda ariko izaba igizwe n’ibikoresho.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais yavuze ko urubyiruko n’Abanyarwanda batatiriye igihango bakicana bityo ngo uyu ni umwanya wo kwisubiraho bagakorera igihugu mu buryo bwo kucyubaka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba imbaraga zubaka, bigahera mu bikorwa byiza byo gufasha abandi gutera imbere.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi bavuze n’ibyo, iby’interahamwe zakoreshaka zica urubozo , kuko abaikoze babyivugiye mu buhamya bwabo!! Rwanda weee, Nzaba numva!
Imivure n’utubindi!!!!! harubwo binanira kubyunva nkagirango ndarota kuko sinabibonyeho kandi ntibikabonwe iteka ntibizongere birakagenda maheri.ahwiiiiii mama weeeee
Njyewe nsanga jenoside yarakajijwe n’intambara u Rwanda rwabayemo imyaka 4
Abatutsi bababaye n’ababaga mu Rwanda ababaga hanze nta jenoside yabakorewe ikindi umuntu yazirikana n’abahutu bishwe bazirako banze kwishora mu bwicanyi bw’abatutsi.
Comments are closed.